Shampiyona y’Isi y’uyu mwaka, igiye kuba ku nshuro ya 99 ikurikira iyabereye i Kigali mu 2026, izamara iminsi umunani, kugeza ku wa 27 Nzeri 2026.

U Rwanda ruri mu bihugu 100 bigiye gukina iri rushanwa ndetse abakinnyi bazaruhagararira bageze i Montréal batangira kumenyera ikirere cyaho.

Ku mugoroba wo ku wa 19 Nzeri, abagize delegasiyo y’u Rwanda barimo Perezida wa FERWACY, Nkurayija Ishimwe Jean Hubert, abakinnyi n’abandi, bakiriwe na Amb. Prosper Higiro.

Mu butuma yabahaye, Amb. Higiro yabasabye “kwimana u Rwanda” muri iyi Shampiyona y’Isi igiye kuba ikurikiye iyo u Rwanda rwandikiyemo amateka yo kuba igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyakiriye iri rushanwa.

Abakinnyi b’u Rwanda baratangira gusiganwa kuri iki Cyumweru Saa Cyenda z’i Kigali, aho hakina Nirere Xaverine na Ingabire Diane mu bagore basiganwa n’igihe buri wese ahaguruka wenyine (ITT).

Amb. Prosper Higiro yakiriye Team Rwanda mbere y'uko itangira Shampiyona y'Isi
Amb. Prosper Higiro yakiriye Team Rwanda mbere y'uko itangira Shampiyona y'Isi
Perezida wa FERWACY, Ishimwe Nkurayija Jean Hubert agaragaza ibyiciro abakinnyi b'Abanyarwanda bagiye guhatanamo
Perezida wa FERWACY, Ishimwe Nkurayija Jean Hubert agaragaza ibyiciro abakinnyi b'Abanyarwanda bagiye guhatanamo
U Rwanda ruri mu bihugu 100 bigiye gukina iri rushanwa
U Rwanda ruri mu bihugu 100 bigiye gukina iri rushanwa
Abakinnyi b'u Rwanda basabwe kuruhesha ishema, baratangira gukina kuri iki Cyumweru
Abakinnyi b'u Rwanda basabwe kuruhesha ishema, baratangira gukina kuri iki Cyumweru