Agace ka kabiri ka shampiyona y’igihugu y’amagare kasorejwe mu Mujyi wa Huye aho abasiganwa bavuye mu Mujyi wa Muhanga, bagera i Huye bakazenguruka umujyi wa Huye mbere yo kubona uwegukanye ako gace.
Ni agace gasa n’akahaga amahirwe Hadi Janvier utarakinnye agace ka mbere k’iyi shampiyona, aho umuntu aba ahangana ku giti cye. Janvier yayoboye abandi kuva bahagurutse i Muhanga kugeza benda kugera mu mujyi wa Huye, baza kumwigaranzura baranamusiga.
Aka gace karangiye kegukanwe na Bonaventure Uwizeyimana ukinira ikipe ya Dimension Data yo mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Ni mu gihe Adrien Niyonshuti wari wabaye uwa mbere mu gace ka mbere k’iyi shampiyona yisanze ku mwanya wa kabiri, ibigaragaza igisa n’ubukana bw’iyi shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku magare.
Mu cyiciro cy’ingimbi kandi, Rene Ukiniwabo wari wanabaye uwa mbere mu gace ka mbere yongeye kuba uwa mbere no mu gace ka kabiri.
Mu bari n’abategarugori, Jeanne d’Arc Girubuntu yakomeje kuza ku isonga, ariko avuga ko yishimira ko ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryatangiye gushyira abandi bakobwa muri uyu mukino, ibituma adakina wenyine nk’uko byahoze.
Shampiyona y’igihugu y’amagare ihuza abakinnyi b’uyu mukino, bari mu makipe agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare, n’abakina mu makipe yo hanze y’igihugu.
Kuri iki cyumweru abagore bagombaga gusiganwa kuva mu mujyi wa Muhanga kugera i Huye, bagakora ibirometero 78.3, mu gihe abatarengeje imyaka 18 bagombaga kuva i Muhanga kugera i Huye, bakazenguruka umujyi wa Huye inshuro ebyiri, bakoze ibirometero 89.3.
Ni mu gihe abagabo nabo bavuye i Muhanga bagera i Huye bakazenguruka umujyi wa Huye kugeza bakoze ibirometero 111.3.
Inzira zakoreshejwe bazenguruka umujyi wa Huye ni Stade Huye-Giraffe Motel-Iposita-Hotel Ibis-Isoko rya Huye-Ibitaro bya Butare-Barthos Hotel-Hotel Credo-Inzu Mberabyombi.
Iyi shampiyona ibaye mu gihe hari kuba n’irushanwa rizenguruka igihugu ryasubitswe, ndetse hakaba n’ikipe y’igihugu y’amagare yagiye guhagararira u Rwanda muri ‘Tour of Colombia’, irushanwa ryabaye hagati ya tariki 13 na 26 Kamena 2016.















Ibitekerezo 0