Isiganwa rya nyuma ku Banyarwanda ryari iryo mu muhanda mu cyiciro cy’abagore, aho ryakinwe na Ingabire Diane, Nirere Xaveline na Nyirarukundo Claudette.

Gusa bose ntibahiriwe kuko ntawigeze abashaka gusoza intera y’ibilometero 180,1 bagombaga gusiganwa, ahubwo bose bavamo hakiri kare.

Ingabire Diane yavuyemo mbere yo kuzenguruka inshuro ya gatatu, Nirere Xaveline avamo amaze kuzenguruka inshuro eshatu mu gihe Nyirarukundo Claudette yavuyemo nyuma yo kuzenguruka inshuro enye. Bose bafashwe n’abayoboye isiganwa ikinyuranyo kimaze kugera mu minota icyenda.

Iri siganwa ryari rigizwe n’ibilometero 60 bya mbere by’inzira irambuye, bigarukirwa n’ahandi hareshya n’ibilometero 13,4 bagombaga kuzenguruka inshuro umunani.

Ryegukanywe n’Umuholandikazi Domi Volering wakoresheje amasaha ane, iminota 45 n’amasegonda icyenda, akurikirwa na Katarzyna "Kasia" Niewiadoma-Phinney wo muri Pologne na Elisa Longo Borghini wo mu Butaliyani.

Ku wa Gatanu, Nshutiraguma Kevin (mu bahungu batarengeje imyaka 23), Masengesho Yvonne na Akimana Donatha (mu bakobwa bari munsi y'imyaka 19), na bo ntibasoje amasiganwa bakinnye.

Ni ko byari byagenze kandi ku wa Kane ubwo hakinaga Byukusenge Mariate, Mwamikazi Jazilla (mu bakobwa batarengeje imyaka 23), Muhawenimana Jonathan, Ishimwe Brian na Nkurikiyinka Jackson (mu bahungu bari munsi y’imyaka 19).

Mu 2025, ubwo Shampiyona y’Isi y’Amagare yari yabereye i Kigali, Uwiringiyimana Liliane na Masengesho Yvonne babaye Abanyarwandakazi ba mbere basoje isiganwa ry'abangavu batarengeje imyaka 19 muri Shampiyona y'Isi.

Masengesho Yvonne yabaye uwa 48 naho Uwiringiyimana Liliane aba uwa 49, bombi basizwe iminota 12 n'amasegonda 20 na Paula Ostiz wegukanye umudali wa Zahabu icyo gihe.

Ntirenganya Moïse yabikoze mu ngimbi, na we asoza isiganwa ry'abatarengeje imyaka 19 aho yabaye uwa nyuma, uwa 66, yasizwe iminota 14 n’amasegonda 13 n'Umwongereza Harry Hudson wegukanye umudali wa Zahabu.

Niyonkuru Samuel na we yasoje isiganwa mu baterengeje imyaka 23, ariko ho si we wari ubikoze bwa mbere.

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026 irasozwa kuri iki Cyumweru hakinwa isiganwa ry’abagabo rireshya n’ibilometero 273,4. Nta mukinnyi w’Umunyarwanda urigaragaramo.

Nirere Xaveline (ibumoso), Ingabire Diane (hagati) na Nyirarukundo Claudette (iburyo) ni bo bakinnye isiganwa rya nyuma ryagaragayemo Abanyarwanda muri Shampiyona y'Isi i Montréal
Nirere Xaveline (ibumoso), Ingabire Diane (hagati) na Nyirarukundo Claudette (iburyo) ni bo bakinnye isiganwa rya nyuma ryagaragayemo Abanyarwanda muri Shampiyona y'Isi i Montréal