Iri siganwa ryabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, ryari iry’umunsi wa kane w’iyi Shampiyona Nyafurika aho abagore n’abakobwa batarengeje imyaka 23 basiganwe intera y’ibilometero 122,2.
Afurika y’Epfo yari isanzwe igaragaza imbaraga muri iyi Shampiyona, yongeye kubishimangira muri iri siganwa ryo mu muhanda, yiharira imyanya y’imbere, bituma Abanyarwandakazi batabona umudali nubwo bari batangiye irushanwa neza.
Umudali wa Zahabu wegukanywe na Magda Nieuwoudt wakoresheje amasaha atatu, iminota 28 n’amasegonda 50, akurikirwa na benewabo Lisa Bone yasize iminota itanu n’amasegonda 52 ndetse Keep Tiffany wasizwe iminota 12 n’amasegonda icyenda.
Ibihe by’umukinnyi wa gatatu ni byo byakoreshejwe n’abandi bakinnyi batandatu bakurikiyeho barimo Ingabire Diane wabaye uwa kane, Nirere Xaverine wabaye uwa karindwi na Mwamikazi Jazilla wabaye uwa cyenda.
Mwamikakazi na we yabuze amahirwe y’umudali wo mu bakobwa batarengeje imyaka 23 kuko yasoreje inyuma y’abarimo Marzaan Mellett na Megan Botha bo muri Afurika y’Epfo, bombi basoreje ku mwanya wa gatanu n’uwa gatandatu, ndetse na Kiros Tsige wo muri Ethiopia wabaye uwa munani.
Abandi Banyarwandakazi bakinnye iri siganwa ni Nyirarukundo Claudette wabaye uwa 12 yasizwe iminota 12 n’amasegonda 12, Byukusenge Mariate wabaye wa 14 yasizwe iminota 12 n’amasegonda 14 mu gihe Ntakirutimana Marthe yasoje isiganwa nyuma y’igihe cyagenwe.
Kwegukana imidali itanu kuri uyu wa Gatandatu byatumye Afurika y’Epfo yigaranzura u Rwanda, iyobora urutonde n’imidali 12 irimo ine ya Zahabu mu gihe rwo rufite itandatu ku mwanya wa kabiri, irimo itatu ya Zahabu.
Shampiyona Nyafurika y’Amagare izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, hakinwa isiganwa ry’abagabo n’abasore batarengeje imyaka 23, bose bazasiganwa intera y’ibilometero 175,2.
Muri iki cyiciro u Rwanda ruzakinisha abakinnyi icyenda ari bo Mugisha Moïse, Muhoza Eric, Nsengiyumva Shemu, Masengesho Vainqueur, Uwiduhaye Mike, Niyonkuru Samuel, Ufitimana Shadrack (U-23), Ntirenganya Moïse (U-23) na Ruhumuriza Aimé (U-23).












Ibitekerezo 0