Nyuma y’iminsi ibiri ya mbere yari yahiriye u Rwanda, aho rwari rumaze kwegukana imidali itanu irimo itatu ya Zahabu, umwe wa Feza n’ibiri y’Umuringa, kuri uyu wa Gatanu ntibyagenze neza kuko nta Munyarwanda wabashije kugera kuri ‘podium’.
Mu isiganwa ryo mu muhanda ry’abakobwa bari munsi y’imyaka 19, ryari rifite intera y’ibilometero 68,8, Akimana Donatha ni we Munyarwandakazi witwaye neza kurusha abandi, asoza ku mwanya wa karindwi.
Mugenzi we Masengesho Yvonne, wari watwaye umudali wa Zahabu mu gusiganwa n’igihe ku giti cye ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, yasoje ku mwanya wa 11.
Iri siganwa ryegukanywe n’Umunya-Afurika y’Epfo Madison Bateson wakoresheje amasaha abiri, iminota 20 n’amasegonda 32. Yakurikiwe n’Umunya-Misiri Joudy El Sayed mu gihe Umunya-Kenya Mercy Eragae yabaye uwa gatatu.
Abakinnyi 20 ni bo bakinnye iri siganwa, 14 ba mbere bakoresha ibihe bimwe, Umunya-Kenya Linet Akoth ahagera yatinze [OTL] mu gihe Umunya-Sénégal Rokhaya Gningue atigeze asoza.
Mu bahungu basiganwe intera y’ibilometero 119,8, Nkurikiyinka Jackson ni we Munyarwanda wabashije kuza hafi y’imyanya y’imbere, asoza ku mwanya wa munani, arushwa iminota itatu n’amasegonda 16 n’uwatsinze isiganwa.
Niyonkuru Yasin yabaye uwa 18, Shema Emmanuel asoza ku mwanya wa 19, mu gihe Ishimwe Brian atabashije gusoza isiganwa.
Iri siganwa ryegukanywe n’Umunya-Zimbabwe Rohnan Nicholson wakoresheje amasaha atatu, iminota itandatu n’amasegonda 12. Juliano Ndriamanampy wo mu Birwa bya Maurice yabaye uwa kabiri naho Abdelkader Bechelaghem wo muri Algérie aba uwa gatatu.
Shampiyona Nyafurika izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira, aho hazaba hatahiwe icyiciro cy’abagore bakuru n’abatarengeje imyaka 23, bazasiganwa mu muhanda ku ntera y’ibilometero 122,2 guhera Saa Saba n’Igice ku isaha y’i Kigali.
U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu barimo Nirere Xaveline, Nyirarukundo Claudette, Ingabire Diane na Ntakirutimana Martha mu cyiciro cy’abakuru, mu gihe Mwamikazi Jazilla na Byukusenge Mariate bazahatana mu batarengeje imyaka 23.
Amaso azaba ahanzwe cyane kuri Ingabire Diane na Mwamikazi Jazilla, bombi bamaze kwegukana imidali ya Zahabu muri iyi Shampiyona, bakaba bazaba bashaka kongera gufasha u Rwanda gukomeza kwitwara neza.
Shampiyona Nyafurika y’Amagare yo mu Muhanda ya 2026 yatangiye ku wa 21 Ukwakira, ikazasozwa ku wa 25 Ukwakira i Kisumu muri Kenya.












Ibitekerezo 0