Iri rushanwa riza imbere mu biha ibyishimo abanyarwanda benshi. Aho riri buce usanga abaturage bahagaze ku nkenegero z’imihanda bareba uko abasore banyuka amagare, ari nako bafana bongerera imbaraga abakinnyi b’abanyarwanda.

Ubu bwitabire bw’abafana benshi muri Tour du Rwanda abashoramari babuteye imboni, maze baboneraho kwamamaza ibikorwa no kwegereza abaturage serivisi batanga.

Buri kigo kiri kwamamaza muri iri siganwa cyakoze iyo bwabaga kugira ngo cyigarurire abakiriya, gusa icyita rusange kuri byose ni abakobwa b’uburanga bifashishwa mu gutanga no gusobanura serivisi ikigo gifite.

Aba bakobwa kandi bagaragara igihe bagiye guhemba abakinnyi bitwaye neza, nibo baza batwaye ibihembo, bakagerekaho n’agafoto k’urwibutso bafatana n’uwo munyonzi.

Tour du Rwanda yahanze imirimo myinshi ku ngeri zose, ariko ku bakobwa si ubonetse wese! Aba bashoramari babimenye kare ko ‘umwiza wabuze umuranga yaheze mwa nyina’, begereza ibyo bakora abafana ba Tour du Rwanda ariko banifashisha abakobwa b’ibizungerezi, bahereye ku b’intyoza agaragara mu marushanwa y’ubwiza cyane cyane Miss Rwanda.

Harimo nka Hirwa Honorine uzwi nka Miss Gisabo wabaye Miss Popularity mu 2017, Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity mu 2018, Uwase Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic 2019, Uwase Sangwa Odylle wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2019 n’abandi benshi.

Abakobwa bari gukora muri Tour du Rwanda buje uburanga
Abakobwa bari gukora muri Tour du Rwanda buje uburanga
Bafite ubuhanga mu kumenyekanisha ibikorwa by'ibigo bahagarariye
Bafite ubuhanga mu kumenyekanisha ibikorwa by'ibigo bahagarariye
Belyse Gacukuzi witabiriye Miss Rwanda 2018 yabonye akazi muri Tour du Rwanda
Belyse Gacukuzi witabiriye Miss Rwanda 2018 yabonye akazi muri Tour du Rwanda
Gaju Anita (iburyo) wari muri Miss Rwanda 2019 na Liliane wamamaye kuri instagram bari kwita ku bakiriya ba Cogebanque
Gaju Anita (iburyo) wari muri Miss Rwanda 2019 na Liliane wamamaye kuri instagram bari kwita ku bakiriya ba Cogebanque
Inseko izira imbereka ni ingenzi mu kwakira neza abakugana
Inseko izira imbereka ni ingenzi mu kwakira neza abakugana
Uruganda rwa Skol rwitaye ku bitabiriye Tour du Rwanda nk'umuterankunga w'irushanwa, uyu ni umwe mu barimo kurufasha gutanga serivisi
Uruganda rwa Skol rwitaye ku bitabiriye Tour du Rwanda nk'umuterankunga w'irushanwa, uyu ni umwe mu barimo kurufasha gutanga serivisi
Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Gisabo ari kwamamariza Prime Insurance
Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Gisabo ari kwamamariza Prime Insurance
Uwase Muyango Claudine na Uwase Sangwa Odylle bombi bari muri Miss Rwanda 2019
Uwase Muyango Claudine na Uwase Sangwa Odylle bombi bari muri Miss Rwanda 2019
Rwanda Foam nayo ntiyatanzwe
Rwanda Foam nayo ntiyatanzwe

Amafoto: Ntare Julius & Niyonzima Moise