Iri rushanwa riza imbere mu biha ibyishimo abanyarwanda benshi. Aho riri buce usanga abaturage bahagaze ku nkenegero z’imihanda bareba uko abasore banyuka amagare, ari nako bafana bongerera imbaraga abakinnyi b’abanyarwanda.
Ubu bwitabire bw’abafana benshi muri Tour du Rwanda abashoramari babuteye imboni, maze baboneraho kwamamaza ibikorwa no kwegereza abaturage serivisi batanga.
Buri kigo kiri kwamamaza muri iri siganwa cyakoze iyo bwabaga kugira ngo cyigarurire abakiriya, gusa icyita rusange kuri byose ni abakobwa b’uburanga bifashishwa mu gutanga no gusobanura serivisi ikigo gifite.
Aba bakobwa kandi bagaragara igihe bagiye guhemba abakinnyi bitwaye neza, nibo baza batwaye ibihembo, bakagerekaho n’agafoto k’urwibutso bafatana n’uwo munyonzi.
Tour du Rwanda yahanze imirimo myinshi ku ngeri zose, ariko ku bakobwa si ubonetse wese! Aba bashoramari babimenye kare ko ‘umwiza wabuze umuranga yaheze mwa nyina’, begereza ibyo bakora abafana ba Tour du Rwanda ariko banifashisha abakobwa b’ibizungerezi, bahereye ku b’intyoza agaragara mu marushanwa y’ubwiza cyane cyane Miss Rwanda.
Harimo nka Hirwa Honorine uzwi nka Miss Gisabo wabaye Miss Popularity mu 2017, Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity mu 2018, Uwase Muyango Claudine wabaye Miss Photogenic 2019, Uwase Sangwa Odylle wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2019 n’abandi benshi.




























Amafoto: Ntare Julius & Niyonzima Moise

Ibitekerezo 0