Amakuru yatangajwe na BBC ku wa 12 Ugushyingo 2026 agaragaza ko umujyanama we, Budi Arie, yemeje ko Gibran yashyikirije Perezida Prabowo Subianto ibaruwa isaba kwegura ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo. Gusa ntiharamenyekana niba ubwegure bwe bwemewe.
Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko nta bimenyetso bigaragaza ko Gibran yarangije amashuri yisumbuye, nubwo yari yaratanze icyangombwa cyemeza ko amashuri yize mu mahanga ahwanye n’asabwa muri Indonésie.
Uyu munyapolitiki wize muri Singapore no muri Australia yari amaze igihe ashinjwa gukoresha diplôme itujuje ibisabwa n’amategeko.
Urukiko rwagaragaje ko nta gihamya y’uko afite diplôme cyangwa ikindi cyangombwa yakuye mu mahanga cyakwemeza ko yarangije amashuri yisumbuye.
Icyo cyemezo cyatumye abadepite barenga 100 bashyigikira igitekerezo cyo gutangiza inzira yashoboraga gutuma akurwa ku mirimo ye.
Gibran yari yasabye guhabwa amahirwe yo kujuririra icyemezo cy’urukiko no kugaragaza ibimenyetso by’uko amashuri yize yemewe n’amategeko.
Uyu mugabo ni umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Indonésie, Joko Widodo.
Mu matora yo mu 2024, Gibran yemerewe kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida afite imyaka 36, nyuma y’icyemezo cy’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga cyamukuye mu bagomba kubahiriza imyaka 40 yari isanzwe isabwa.
Ubwegure bwe buje mu gihe umubano wa Perezida Prabowo n’uwamubanjirije, Joko Widodo, ukomeje kuzamo agatotsi.





Ibitekerezo 0