Muri iyi nkuru turarebera hamwe izagarutsweho cyane kurusha izindi ndetse n’amafoto atandukanye ajyanye na zo.
Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yagize Bamporiki Edouard Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, nyuma y’uko yari yaramuhaye imbabazi mu Ukwakira 2024 ku gifungo cy’imyaka itanu yari yarakatiwe amaze guhamwa n’icyaha cyo kwakira indonke ubwo yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Abandi bashyizwe mu nshingano ni Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, mu gihe Dr. Uwamariya Valentine yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède na ho Dr. Gashumba Diane akagirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne.

Trump yabonye ikibuno cya Nick Minaj ananirwa kwifata
Imwe mu nkuru zatangiye iki cyumweru zigarukwaho cyane, ni iya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nyuma y’uko agaragaye ashimagizaga ikibuno cy'umuraperi Nicki Minaj imbere y'abaturage bari bitabiriye ibikorwa by’ishyaka ry’Aba-Républicain byabereye muri Leta ya Michigan.

Espagne:Gariyamoshi zaragonganye 69 bahasiga ubuzima
Ku wa 28 Ukwakira 2026, mu masaha y'igitondo, hagati y'uduce twa Mora na Orgaz, hafi y'Umujyi wa Toledo, ku bilometero bigera ku 118 uvuye i Madrid mu murwa mukuru wa Espagne, gari ya moshi ebyiri zihuta cyane zaragonganye, nyuma y'uko imwe muri zo yemerewe gukomeza urugendo kandi icyapa cy'ibimenyetso cyari cyayibujije kugenda.
Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw'abantu 69 mu gihe abandi babarirwa mu binyacumi bayikomerekeyemo bakaba bari kwitabwaho mu bitaro bitandukanye.

Flàvio Bolsonaro n'umuryango bageze muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora muri Brésil
Senateri Flavio Bolsonaro wo muri Brésil yageze i Miami muri Leta ya Florida yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida no kutubahiriza icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyamusabaga gutanga pasiporo ze.
Akigera muri Amerika yavuze ko ari we perezida wa Brésil nubwo ishyaka abarizwamo ryari ryamaze kwemera ko ryatsinzwe na Luiz Inácio Lula da Silva.

María Corina Machado utavuga rumwe n'ubutegetsi yasubiye muri Venezuela
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Venezuela, María Corina Machado, yakiranywe urugwiro rwinshi n'abamushyigikiye ubwo yasubiraga mu gihugu nyuma y’igihe kigera hafi ku mwaka yari amaze mu mahanga.
Amakuru yatangajwe avuga ko ubutegetsi bwa Trump bwari bwarwanyije ko Machado agaruka muri Venezuela, kuko hatekerezwaga ko kugaruka kwe bishobora guhungabanya umubano mwiza bwari bumaze kugirana na perezida w’agateganyo, Delcy Rodríguez, kuva muri Mutarama, ubwo bwataga muri yombi uwari umuyobozi w’igihugu, Nicolás Maduro.

Imyigaragambyo y'abanyeshuri mu Bufaransa yakomeje guhindura isura
Kuva muri Nzeri, abanyeshuri bo mu Bufaransa bigabije imihanda n'ibikorwa remezo mu gihugu cy'u Bufaransa, kugeza ubwo byagiye bikura abarimu n'ababyeyi bakabiyungaho aho bavuga ko amashuri yo muri iki gihugu afite ibibazo uruhuri bidakwiriye kurenzwa ingohe. Ubu ikigezweho ni uko abigaragambya batagitinya no guhangana n'inzego zishinzwe umutekano ziba zaje guhosha iyo myigaragambyo.


The Ben na Diamond batanze ibyishimo muri Uganda
Ku wa Gatanu, tariki ya 29 rishyira ku wa 30 Ukwakira 2026, umuhanzi The Ben, Diamond Platnumz n'abandi b'amazina akomeye mu karere, bataramiye ibihumbi by'abari bateraniye kuri Lugogo Cricket Oval mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store.


Jay-Z yatangajwe nk’uzasusurutsa abazitabira umukino wa nyuma wa Super Bowl
Muri iki cyumweru ni ho hamenyekanye amakuru y'uko Umuraperi w’Umunyamerika Jay-Z ari we uzasusurutsa ibirori byo hagati mu mukino wa nyuma wa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru y'Abanyamerika (NFL), uzwi nka Super Bowl, uteganyijwe ku wa 14 Gashyantare 2027.

Harry Kane yegukanye Ballon d'or
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza na Bayern Munich yo mu Budage, Harry Kane, yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2026, ahigitse abarimo Kylian Mbappé na Lamine Yamal watwaye icy’umukinnyi mwiza ukiri muto ku nshuro ya gatatu.

Arsenal yasezerewe na Fleetwood yo mu Cyiciro cya Kane
Arsenal ifite igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza, yasezerewe mu buryo butunguranye muri Carabao Cup nyuma yo gutsindwa na Fleetwood Town yo mu cyiciro cya kane, mu mukino warangiye amakipe anganya igitego 1-1, maze Fleetwood ikarusha Arsenal kuri penaliti 5-3.






Ibitekerezo 0