Stade Huye igeze ku musozo nyuma y’amezi ane ivugururwa amanywa n’ijoro kugira ngo u Rwanda rubone stade ishobora kwakira imikino yo ku rwego mpuzamahanga, rureke gukomeza gusembera mu mahanga.
Mu mpera z’icyumweru gishize, IGIHE yasuye iyi stade byitezwe ko igomba kuba yarangiye kuvugururwa muri uku kwezi kwa Kanama mbere y’uko Ikipe y’Igihugu Amavubi yakira Ethiopia mu mikino yo gushaka itike ya CHAN.
Iyi stade uyirebeye inyuma n’imbere mu kibuga, yamaze kuzura impande zose. Ikibuga cyaravuguruwe gusa ubwatsi bwari busanzwemo ni bwo bwagumishijwemo kuko bwo bugifite igihe cyo gukora kugeza mu mwaka utaha wa 2023.
Mu nkengero z’ikibuga, hashyizwe tapis nshya yifashishwa n’abakinnyi bari kwishyushya, mu gihe ibiti by’amazamu byashyizwemo na byo ari bishya. Ikindi gishya cyashyizwemo, ni tapis yifashishwa n’abasiganwa ku maguru kuko na yo yavuguruwe bitandukanye ikajyanishwa n’igihe.
Intebe zo kwicaraho guhera mu myanya y’icyubahiro kugeza ku myanya isanzwe nazo zamaze gushyirwamo, bibarwa ko ifite imyaka igera ku bihumbi 10. Ku wa Kane w’icyumweru gishize, mu mirimo ya nyuma yakorwaga, ni ugutunganya aho abanyamakuru bandika bazajya bicara, hashyirwaho ameza, umuriro na internet ku buryo bitazongera kubaho ko umunyamakuru akikira mudasobwa ye ku bibero.
Mu myanya abanyacyubahiro bashobora kwicaramo bakaganira, ho huzuye cyera, intebe zishyirwamo, televiziyo, utubati two gushyiramo ibyo kubazimanira n’ibindi.
Ubwo IGIHE yasuraga iyi stade, igice cyari kikivugururwa cyari urwambariro kuko uko rwari rwarakozwe, byageze mu kwezi gushize bisaba ko rukorerwa amavugurura ku buryo rushyirwamo utundi tubati n’imitako igaragaza umwihariko w’u Rwanda imeze nk’imigongo.
Iyi ni ishusho ya Stade ya Huye mbere y'iminsi itatu ngo yakirirweho umukino wa mbere mpuzamahanga nyuma y'amezi ane yari imaze ivugururwa. Umukino wabereyeho ku wa 3 Nzeri 2022, warangiye Ethiopia itsinze u Rwanda igitego 1-0 irusezerera mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN 2023Inyuma y'ikibuga hashyizwe tapis yifashishwa n'abakinnyi bishyushyaNta migina ikiri mu kibuga ahubwo cyatunganyijwe neza ku buryo kiringaniyeHarimo indangururamajwi zifasha abari muri stade kumva amatangazo aba atambutswaMu myanya y'icyubahiro haratunganyijwe ku buryo abazajya bahicara bashobora no gusangira ibinyobwa bitandukanye ari nako bareba umukinoNi stade yubatse ku rwego mpuzamahanga ku buryo hateganyijwe n'aho abantu bashobora kwicara bakaganira ibyihariyeAha ni ahazajya hatunganyirizwa ikawa, abayikunda bashyizwe igororaHashyizwemo utubati dushya tuzajya twifashishwa n'abakinnyi mu kubika ibikoresho byaboUrwambariro rwaravuguruwe neza rushyirwamo imitako igaragaza imyubakire ya KinyarwandaAbari muri stade bashobora no gukurikira umukino bifashishije écran nini iri muri stadeIyi ni imyanya yagenewe abanyamakuru aho bazajya bakora akazi kabo nk'abari mu biroAbogeza imipira nabo bashyiriweho ibyumba byihariyeIyi stade ifite camera 43 zifashishwa mu gucunga umutekanoCamera zifashishwa mu gucunga umutekano ziri mu bice byose bya stadeAbanyacyubahiro bazaba bafite ahantu heza bashobora kwicara bakaganira mu gihe bategereje ko umukino utangiraMuri Stade hashyizwemo utwuma dutanga internetAho abantu binjirira hashyizwe intebe bashobora kwicaraho mu gihe bategereje kwakirwa gusa ziracyafunze mu gihe stade itarafungurwa ku mugaragaroMu bice bikoreshwa n'abanyacyubahiro hashyizwemo indabo zituma hasa nezaUzamutse izi ngazi uhita uhindukira mu gice cyahariwe abanyacyubahiroWinjira mu rwambariro ni uku hateguyeIzi ntebe nizo zizajya zifashishwa n'abasimbura hamwe n'abatozaAho umusifuzi wa kane na komiseri w'umukino bazajya bicara naho harateguweIntebe zegereye mu myanya y'icyubahiro mu gice gitwikiriye ni uku ziteyeStade ifite amatara amurika neza ku buryo imikino izajya iba mu masaha y'ijoro nta nkomyiHari gahunda yo kuzavugurura iyi stade ku buryo izongererwa imyanya ariko byo bizakorwa mu cyiciro gikurikirahoNi Stade igaragara mu isura itandukanye n'uko yari imeze mbereIki gice kiri mu bidatwikiriye, kizajya cyifashishwa n'abafana bishyuye makeIntebe zizajya zikoreshwa n'abasimbura zamaze gushyirwahoWinjiriye ku marembo y'ahazajya hakoreshwa n'abanyacyubahiro, ni uku hameze
Ibitekerezo 0