Perezida Kagame yitabiriye CHOGM 2026

Perezida Paul Kagame yageze yatangiriye icyumweru mu Mujyi wa St. John’s muri Antigua and Barbuda, aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), izwi nka CHOGM. Muri iki gihugu yakiriwe n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu ndetse n’abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi, mu birori byabereye mu Mujyi wa St. John’s.

Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro n’abayobozi bitabiriye CHOGM 2026.

Madamu Jeannette Kagame yatashye ubukwe bw'umukobwa wa Perezida Ruto

Madamu Jeannette Kagame yatashye ubukwe bwa Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya, William Ruto, washyingiranywe n’umusore wo muri Tanzania witwa Isaya Yunge, mu birori byabereye mu Mujyi wa Mwanza muri Tanzania.

Ishyaka rya Trump ryakubiswe inshuro n’Aba-Democrates mu matora

Ishyaka ry’Aba-Démocrates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryegukanye ubwiganze muri Sena, nyuma yo gutsinda amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku wa 3 Ugushyingo 2026, ibyafashwe nk'igihombo gikomeye ku Ishyaka ry’Aba-Républicains rya Perezida Donald Trump.

Byitezwe ko mu gihe manda ye isigaje ngo irangire, uku gutsindwa kuzatuma hari imigambi ye n’imyanzuro bizajya bikomwa mu nkokora biturutse ku kuba Aba-Républicains batarabashije kugira ubwiganze muri aya matora aherutse kuba. 

Imyigaragambyo y’abanyeshuri ntiri mu Bufaransa gusa

Mu gihe hashize iminsi itari mike hagarukwa ku makuru y’abanyeshuri bigaragambya mu Bufaransa by’umwihariko mu murwa mukuru i Paris, i Santiago muri Chili na ho ntibyari byoroshye kuko abanyeshuri bigabije imihanda binubira gahunda za leta kugeza ubwo abigaragambya batari gutinya kuba banashyamirana n’abo mu nzego z’umutekano. 

Umupolisi ubwo yagundaguranaga n'uwigaragambya, undi wari mu bigaragambya yatangiye gukubita imigeri ku mutwe w'umupolisi
Imbere ya Kaminuza ya Lyon mu Bufaransa, abigaragambya buriye inyubako basaba ko amafaranga ashyirwa mu rwego rw'uburezi yakongerwa
Mu Butaliyani ho, ubwo abapolisi benshi bari imbere ya Minisiteri y'Uburezi bakumira abashaka kuza kuhakorera imyigaragambyo, uyu yaje imbere yabo atangira kubyina

Bamwe mu banya-Ethiopia bahungiye muri Kenya

Mu gihe Ethiopia yugarijwe n'amakimbirane y'uburyo butandukanye, abaturiye umupaka wa Moyale uhuza Ethiopia na Kenya bahora bashwana bapfa imbibi kugeza ubwo kuri ubu hari abanya-Ethipia bamaze guhungira muri Kenya biturutse ku bushyamirane bw'uyobora ahitwa Somali n'uyobora Oromia bapfa ako gace ko mu Majyepfo ya Ethiopia.

Impunzi z'abanya-Ethiopia zageze muri Kenya

U Burusiya bukomeje guhindura Ukraine umuyonga

Perezida wa Ukraine, Vlodimir Zelenskky yatabaje ibihugu byo muri Amerika y'Amajyepfo ngo bimuhe ku ntwaro kugira ngo abashe guhangana n'u Burusiya bwugarije igihugu cye mu bitero bya drone.

Uyu mucyecuru yari amaze kurokoka igitero cyo mu kirere u Burusiya bwagabye kuri Ukraine ahitwa Sloviansk, nubwo yabikomerekeyemo

Iran yahaye inkwenene Trump na Netanyahu

Nyuma y'uko ishyaka ry'Aba-Republicains rikubiswe inshuro n'iry'Aba-Democrates, muri Iran babifashe nk'aho bishobora kubangamira ibikorwa bya Trump na Netanyahu mu Burasirazuba bwo Hagati, aho ibi byatumye abanya-Iran batangira kumanika ibyapa bigaragaza Perezida Trump, Visi Perezida we, JD Vance, Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ndetse n'Intumwa yihariye ya Amerika mu Burazirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff aho bose bagaragajwe mu myenda y'incocera.

Cristiano yamanitse inkweto mu ikipe y'igihugu

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal, agaragaza ko yahoze aterwa ishema no kwambara umwambaro wayo wa nimero zirindwi, ndetse azakomeza kuba hafi iyi kipe.

Bamwe mu bakorana na The Ben icyumweru gishize batagicana uwaka

Imwe mu nkuru zagarutsweho cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, ni iy'Umwuka wongeye kuba mubi cyane hagati ya Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja na Muyoboke Alex, bari basanzwe bakorana bya hafi n'umuhanzi The Ben. Uyu muhanzi ntiyanyuzwe no kuzanwa muri izi nkuru z'aba bagabo bombi, icyakora amakuru avuga ko byaje kurangira ahisemo gukomezanya n'uruhande rwa Muyoboke, agakomeza ubushuti busanzwe na Noopja ntibagire aho bakomeza guhurira mu by'akazi.