Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, mu Rwanda habereye igikorwa cyasoje inama y’Inteko Rusange ya FIA yaberaga mu Rwanda, aho yari yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 120 iri Shyirahamwe rimaze rishinzwe.
Wari umuhango w’akataraboneka witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Mohammed Ben Sulayem.
Muri rusange, hatanzwe ibihembo ku bitwaye neza mu byiciro 16 birimo Shampiyona y’Isi ya Karting, Rally-Raid, Formula 2, Rally, Formula E, Endurance na Rallycross.
Mu bahembwe harimo Umufaransakazi Michèle Mouton wahawe igihembo cyiswe “Lifetime Award” na Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, nyuma yo kumara imyaka 50 mu mukino wo gusiganwa mu modoka.
Igihembo gikuru muri ibi birori cyatanzwe na Perezida Kagame ahemba Max Verstappen wahize abandi muri Formula 1, rikaba ari n’isiganwa yari atwaye ku nshuro ya kane.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda atari ruto ugereranyije n'ibyo rushobora gukoraPerezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, agaragaza ko imikino y'imodoka ikwiriye kuba iya buri wesePerezida Kagame ni we wahaye igihembo Max VerstappenPerezida Kagame yaganiriye na Perezida wa Formula 1, Stefano DominicaliBamwe mu bakinnyi binjiraga bari mu modoka bagiye guhabwa ibihemboAbakina Karting ni bo bahawe ibihembo mbereSteve Harvey yari mu Rwanda mu birori bya FIABK Arena yari yateguwe byihariyePerezida Kagame aganira n'abayobozi ba FIA ndetse n'aba Formula 1Umuhanzikazi Khadja Nin n'umugabo we Jacky Ickx wakinnye Formula One, bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo i KigaliAbahawe ibihembo bifotozanya n'abayobozi ubwo ibirori byari birangiyeImodoka ya McLaren "MCL38", yakinishijwe na Lando Norris uyu mwaka, yazanywe ahatangiwe ibihembo muri BK ArenaMichèle Mouton yahawe igihembo cy'umunyabigwi witangiye umukino wo gusiganwa mu modokaAbitabiriye ibirori basusurukijwe mu mbyino za KinyarwandaGakwaya Christian ahemba abitwaye nezaImodoka ya Rally Cross yaje mu buryo budasanzweImodoka ya Rally Cross yaje mu buryo budasanzwePerezida wa FIA yereka Perezida Kagame imwe mu modoka zifashishwa mu masiganwa y'imodokaPerezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem, yanyuzwe n'uko igikorwa cyabereye mu Rwanda cyagenze
Ibitekerezo 0