Abanyarwanda bo hambere bari babayeho mu buzima bwihariye; uhereye ku myambarire, imigenzereze, imitegekere y’igihugu n’umuco wabo byose byari byihariye ndetse ntaho bihuriye n’iby’ubu.
Byari bizwi ko bagomba gusabana, bakajya gutaramira umwami bakamucyeza, bakizihirwa bari kumwe. Mu gihe cy’ubukoloni, ntibavuye kuri gakondo yabo ako kanya, bakomeje kubakira ubunyarwanda bwabo ku muco ubaranga.
Umunyabugeni Kilimobenecyo Alphonse, wahanze ibendera ry’u Rwanda n’ibirango bya Repubulika bikoreshwa ubu, yakusanyije amafoto ya kera, arayavugurura ku buryo agaragaza imibereho y’abanyarwanda bo hambere mu isura nshya.
Aya mafoto yagiye ayakura mu bitabo, mu binyamakuru n’ahandi, ariko ugasanga ntabwo agaragara neza. We icyo yakoze ni ukuyatunganya akagaragara neza ariko umwihariko wayo ukaguma ari wa wundi.
Kilimobenecyo yasobanuye ko iki gitekerezo yakigize agamije korohereza abantu badafite umwanya wo gushaka aya mafoto yerekana imibereho yo hambere, kugira ngo bajye bayabona mu muzingo umwe bitabagoye. Ni no mu rwego rwo gusigasira amateka y’Abanyarwanda no kuyigisha abakiri bato.
Iyi foto igaragaza igikomangoma Sharangabo. Yafashwe mu myaka ya 1900Iyi foto igaragaza Rwabugiri akiri umusore mutoInyandiko zitandukanye zigaragaza ko iyi foto ya Yuhi Musinga yafashwe mu 1898Yuhi V Musinga akiri umusore w’intarumikwaAbagore bambaye ubutega babyinira umwami Yuhi V MusingaGuhinga byari umurimo ukorwa na buri weseAbagore bagiraga akanya bagaca bugufi bagasangirira ku ntangoAbakobwa bambaraga ishabureNi uku ishabure yabaga imeze imbereAbakobwa bategaga amasunzu bakiri batoAbana bato batozwaga gusimbuka urukiramende bakiri ingimbiAbana bakiri bato batozwaga kandi kuba intore, ku buryo bakuraga bazi guhamirizaAba bari baserutse ku munsi mukuru bakenyeyeAbasore nabo bambaraga ishabureAba ni abatwa bari kubyinira inkaMu 1900, amashuri yatangiye abanyeshuri bigira hanzeAha ni mu gihe cy'ubukoloni ubwo abanyarwanda bari batangiye kujya mu ishuriAmasunzu bayogoshaga bakoresheje urujyo rushyushyeBasebya yakundaga kwivuga agira ati ndi "Rwirahira, imfizi yo mu basare, Ndi Ruvunywa inturire, Intambara imaze kurema, Mwene Rugayimpunzi. Ndi ishami rya Rwasa, nasa amabare"Uyu mugabo ni we wamenyekanye mu mateka nka Basebya ba Nyirantwari wigometse ku mwami Musinga aAbagore babaga bazi gucunda amata kuko wari umucoEmma Bakayishonga, umukobwa wa Yuhi Musinga, yari mwiza bihambayeAha bari bahetse umwami arambagira igihugu cyeUyu musore yari ari gusimbuka urukiramende afatiwe inkoni n'umuzunguGuterekera byari umuco mu RwandaAbanyarwanda bari bazi gusimbuka urukiramende mu buryo buhambayeIgikomangomakazi Emma Bakayishonga avuka ku mugore witwa NyirakabugaIyi foto igaragaza igikomangoma Sharangabo, umuhungu wa RwabugiriBabaga baje gushengerera umwami, bakamucinyira akadihoIki cyari igiterane cyabereye imbere y'ingoro y'umwami Yuhi V MusingaInka z'inyambo zari gakondo y'abanyarwandaIfoto igaragaza umusaza wambaye ibinyita, uri gutumura agatabiKera ni uku bambaraga…Imyambarire ya kera yari itangaje…Kwambara ku gice cyo hejuru ntabwo byabagaho…Abakobwa babaga bafite inyogosho zibereye ijishoAmasunzu yari inyogosho ya buri weseAbanyarwanda bari abahanga mu kubaka bakoresheje ibitiIbitabo bitandukanye bigaragaza ko izi zari ingabo z'Abasangwabutaka bo mu RwandaIngabo z'Umwami zahoranaga amacumu ziharanira ko nta mwanzi watera u RwandaIngabo z'Umwami zabaga zaratojwe bya nyabyo kandi zimwumviraIngabo z'Umwami zahoraga ziteguye gutabarira igihuguItabi ryari mu muco w'abakuze mu Rwanda rwo hambereAbanyarwanda ntibatanaga no gutekera inkono y'itabi ku buryo bagendaga mu nzira batumura agatabi bikoreye n'igisaboGuhamiriza byari mu mucoIbi nibyo byitwa kwitera isindeAba ni abanyeshuri bigaga mu ishuri ry'Abihayimana ry'i Save mu gihe cy'AbakoloniGuverineri w'u Rwanda, Jean Paul Harroy, asoma disikuru imbere y'umugogo w'Umwami Mutara III Charles Leon Pierre RudahigwaJean Paul Harroy n'Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste basinya amasezeranoIyo abantu babaga bari kubandwa babaga bisize gutyaIngoma zavuzwaga mu birori no ku yindi minsi yihariyeAya mafoto yafashwe mu ntangiriro za 1900 agaragaza Abakoloni bari kwigisha AbanyarwandaUyu ni Rwabugili akiri umusoreUburanga bw'Umwamikazi Rozaliya GicandaUyu ni Rwakadigiri, Umutware wo mu BugoyiUyu ni SharangaboAha bari bari gucuruza inzogaBateruraga ibibindi bakajyana ahirengeye bagacuruzaIndi foto igaragaza uburanga bwa GicandaAba bari bagiye kwivuza ku BakoloniUyu mubyeyi yari ari kuboha igisekeKuboha byakorwaga n'abakobwa cyaneAba babyeyi bari bari kuganira umwe ari kuboha agaseke undi ari gucunda amataUyu mubyeyi yari ategeye urugori u RwandaUyu yari ahekeye u Rwanda…niko byitwaga mu muco wo hambereUyu ni umubyinnyi wari wizihiweUyu ni umucuranzi w'umuduli, kimwe mu bicurangisho gakondo by'AbanyarwandaUyu ni Umugabekazi Nyiramavugo III Radegonde KankaziUyu ni Umugabekazi Nyirayuhi V KanjogeraUyu ni umugore w'IgikomangomaAha hari habaye umuhango wo gutaramira umwamiAha hari habaye umuhango wo kwimika NyabingiUyu ni umukambwe uri gutumura inkono y'itabiUyu yari atereye agakoni ku rutugu agiye mu rugendoUyu mukobwa yari yambaye ishabure…Ntabwo yabaga ihisha amabereAha umukoloni yari ahagarikiye igikorwa cyo gukora umuhandaUyu ni umupfumu wa karahabutakaUmuryango w'Umwami Mutara III Charles Leon Pierre Rudahigwa ubwo wari i Bruxelles mu BubiligiUyu ni Umuryango w'Umwami Mutara III Charles Leon Pierre Rudahigwa n'uwa Jean Paul Harroy, Guverineri wa Rwanda – UrundiKuri iyi foto ushobora kubonaho amazina y'abantu bari bayiriho bose barimo n'AbarundiUyu musaza yari ari gukaraga urwagwa mu ijigoKwandika byari biteye amatsiko abakuze mu gihe cy'ubukoloniUyu ni Nyirakigwene wakundaga kwambara ubutega bwinshiIyi foto iragaragaza umutware ari imbere y'abaririmbyi beIyi foto igaragaza Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste ari kumwe n'umujenerali w'Umubiligi witwaga JanssensUmwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste, ni we wa nyuma wayoboye u RwandaUmwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste ahagararanye na JanssensKigeli V Ndahindurwa yari yarize azi kwandikaUmwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste avuga ijambo imbere y'abaturageUmwami Mutara III Charles Leon Pierre hagati y'abazungu i BurayiIyi foto igaragaza Umwami Mutara III Charles Leon Pierre RudahigwaIyi ni indi foto igaragaza Umwami Mutara III Charles Leon PierreRudahigwa yari muremure bihambayeRugahigwa yari umusore w'intarumikwaRudahigwa yambaye ikositimu ubwo yari mu ruzinduko i BurayiAha Rudahigwa yaganiraga n'abazunguAha Rudahigwa yari ahagaze imbere y'ingoro yeUmwami Mutara III Charles Leon Pierre Rudahigwa aganira n'itorero yakundaga rigizwe n'abatwaRudahigwa aramukanya na Jean Paul HarroyUmwami Mutara III Charles Leon Pierre Rudahigwa ari kumwe n'umupadiriAha Rudahigwa yari yambaye umukenyero yarimbyeUmwami Mutara III Charles Leon Pierre Rudahigwa ari kumwe Umwami w'u BubiligiUmwami Mutara III Charles Leon Pierre Rudahigwa ari kumwe n'umwami w'u Bubiligi yasuye u RwandaUmwami Mutara III Charles Leon Pierre Rudahigwa yakira ibaruwaUmwami Mutara III Charles Leon Pierre Rudahigwa yambikwa impetaUmwami Mutara III Charles Leon Pierre Rudahigwa arambagira igihugu cyeUmwami Yuhi Musinga n'abagore beUyu ni Umwami Yuhi MusingaUmwami Yuhi V Musinga ari kumwe n'UmuzunguUmwami Yuhi V Musinga akikijwe n'IntoreUmwami Yuhi V Musinga aramukanya n'Igikomangomakazi cyo mu ButaliyaniUmwami Yuhi V Musinga atetse ku gitabo cy'ingoro yeUmwami Yuhi V Musinga imbere y'ibendera Abadage bakoreshaga mu bihugu bakolonijeAha Musinga yari ayoboye inama y'abatwareAha umwami bari bamuhetse mu ngobyi bamutemberezaYuhi V Musinga ari kumwe n'abagore beUyu ni Musinga ari kumwe n'Igikomangomakazi cyari cyasuye u RwandaMusinga aganira n'UmukoloniUmwami Musinga ari kumwe n'ingabo zeMusinga ari kumwe n'Ingabo zamurindaga hamwe n'abasirikare b'AbakoloniIyi foto igaragaza igikomangomakaziAha ni mu rugo rw'UmushefuAbanyarwanda bari abahanga mu kurashisha umuhetoUmusizi Kilimobenecyo Alphonse ni we watunganyije aya mafoto, ayaha isura nshya
Ibitekerezo 0