Iyi foto igaragaza Charles III na Camilla bicaye mu myanya ibiri y’inyuma, mu gihe imbere haba hari umugore (Eunice Karanja) ubatwaye. Yafashwe ku wa Gatanu 3 Ugushyingo, i Mombasa ubwo uyu muryango w’ibwami wagiriraga uruzinduko muri Kenya.

Tuk-tuk ni kimwe mu binyabiziga bikunda gukoreshwa cyane muri Kenya by’umwihariko mu Mujyi wa Mombasa, kuko ihendutse kandi ikaba ishobora gutwara abarenze umwe icyarimwe.

Ikoreshwa cyane mu bind ibihugu bya Afurika birimo Tanzania, Nigeria na Cameroon.

Umwami Charles III n’Umwamikazi bagaragaye bari  muri tuk-tuk
Umwami Charles III n’Umwamikazi bagaragaye bari muri tuk-tuk