Ifoto yafatiwe mu Karere ka Gakenke igaragaza umuntu ari kuri moto ateruye ingurube ari nzima yayiziritse, iki gikorwa ubona ko kibangamiye iri tungo kuko usibye kuyitwara uburyo butaribwo yari yanaziritswe.

Akenshi usanga mu bice by’icyaro bakunda gutwara amatungo muri ubu buryo bayajyanye kuyagurisha.

Mu 2000 Leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko rigena uburyo bwo gutwara amatungo mu binyabiziga cyangwa se ku binyabiziga ariko usanga hari abataryubahiriza cyangwa ngo babe baziko ribaho.

Bimwe mu byo iri tegeko riteganya harimo kwambika amaherena amatungo, gutwara inka n’ibindi, iri tegeko rikaba rihana abatwara amatungo mu buryo butemewe.

Rigena ko kuzirika inka abantu bakoresheje imigozi bitemewe n’amategeko, kuko ukoze mwene ibi hari ibihano birimo gufungwa kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka ibiri , ndetse uwakoze icyo cyaha akaba yanahanishwa kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni 2Frw.

Abantu benshi bakora ibikorwa bishakiye ku matungo cyangwa ku zindi nyamaswa bitwaje ko bazifiteho ububasha nko kuba baraziguze cyangwa bazirusha ubwenge.

Nyamara amatungo cyangwa inyamaswa nabyo bifite amategeko abirengera kandi uyarenzeho arabihanirwa bikaba byanamuviramo igifungo.

Ntabwo bimenyerewe ko moto igendaho umuntu n'ingurube
Ntabwo bimenyerewe ko moto igendaho umuntu n'ingurube
Iyi ngurube bari bayiziritse mbere yo kuyitwara kuri moto
Iyi ngurube bari bayiziritse mbere yo kuyitwara kuri moto