Iri siganwa ryabereye mu mihanda yo mu Karere ka Rulindo, mu Majyaruguru, ryitabiriwe n'imodoka eshanu.

Sina Gérard wateye inkunga iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri nyuma y'irya 2019, yuriye ikigega cyo ku Musozi wa Tare kugira ngo abashe kureba neza uko imodoka zisiganwa.

"Nyirangarama Sprint Rally 2022" yegukanywe na Gakwaya Jean Claude ukinana na Mugabo Claude. Bombi bakoresheje iminota 51 n'amasegonda 15 mu duce dutanu twari tugize isiganwa.

Kuri uyu Musozi wa Tare ubarizwa mu Kagari ka Nyirangarama, ahasorejwe isiganwa ryageze n'i Shyorongi, ni ho Sina Gérard afite ibikorwa bye byinshi bitandukanye.

Umunyemari Sina Gérard yurizwa hejuru y'ikigega aho yashakaga kureba uko imodoka zisiganwa azitegeye
Umunyemari Sina Gérard yurizwa hejuru y'ikigega aho yashakaga kureba uko imodoka zisiganwa azitegeye
Sina Gérard n'abaturage benshi bo ku Musozi wa Tare uri mu Kagari ka Nyirangarama bakurikiranaga uko isiganwa rigenda
Sina Gérard n'abaturage benshi bo ku Musozi wa Tare uri mu Kagari ka Nyirangarama bakurikiranaga uko isiganwa rigenda
Abari hejuru y'ikigega bamufatiyeho ifoto y'urwibutso
Abari hejuru y'ikigega bamufatiyeho ifoto y'urwibutso

Amafoto: Yuhi Augustin