Ibi bisa neza n’ubuzima Abanya-Kigali bazindutsemo aho benshi bihutiye kujya guhaha ibiribwa no kugura ibikoresho bazifashisha mu byumweru bibiri bagiye kumara batava mu rugo nk’imwe mu ngamba yashyizweho mu guhangana na Coronavirus.

Icyorezo cya COVID-19 gikomeje gutungura ikiremwamuntu kuva mu Burengerazuba bw’Isi kugera i Kigali. Imibare y’abandura n’abahitanwa nacyo irabigaragaraza.

Abatuye mu Mujyi wa Kigali bashobora kubara iyi nkuru neza kuko bazi uburyo bazindukiye ku masoko bagura ibyo guhunika bizabatunga mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Nk’ubu, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu minsi 17, abantu 50 bishwe n’iki cyorezo, 80% ni ab’i Kigali. Ni ukuvuga ngo mu bantu batanu bandura Coronavirus, bane muri bo ni abo mu Mujyi wa Kigali.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2021, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, yategetse ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri Guma mu Rugo y’iminsi 15.

Ni icyemezo cyafashwe kugira ngo inzego z’ubuzima zibashe gukurikirana neza imiterere y’ubwandu bwa Coronavirus mu gihugu “bugeze ku gipimo giteye inkeke mu Murwa Mukuru w’u Rwanda”.

Abanyamakuru ba IGIHE bafata amafoto batembereye mu bice bitandukanye bya Kigali bakusanya agaragaza abaturage hirya no hino mu masoko, ahagaragaye abantu benshi cyane bari guhaha ibiribwa by’amoko yose bagiye guhunika ibyo bazarya mu minsi 15 iri imbere.

Umunsi wa mbere waranzwe n’urujya n’uruza rw’abajya mu masoko guhaha ibyo bazakoresha muri ibi byumweru bibiri ndetse n’abatega imodoka zibavana mu Mujyi wa Kigali bajya mu ntara.

Bamwe bagaragaraga bikoreye imifuka y’imiceri, amavuta yo guteka, amagi, gaz zo gutekesha n’ibindi biribwa bitandukanye kugeza ku mineke ihiye.

Abakarani bafasha abantu baje guhaha kubapakirira no kubatwaza ibyo baguze nabo uyu munsi babonye icyashara
Abakarani bafasha abantu baje guhaha kubapakirira no kubatwaza ibyo baguze nabo uyu munsi babonye icyashara
Abantu bari benshi cyane bagiye guhaha ku munsi wa mbere wa #GumaMuRugo
Abantu bari benshi cyane bagiye guhaha ku munsi wa mbere wa #GumaMuRugo
Abantu batandukanye bari bakereye guhaha ibizabatunga mu gihe cy'ibyumweru bibiri
Abantu batandukanye bari bakereye guhaha ibizabatunga mu gihe cy'ibyumweru bibiri
Uyu mu byo azakenera mu byumweru bibiri harimo n'amagi
Uyu mu byo azakenera mu byumweru bibiri harimo n'amagi
Niba atari umucuruzi, yaba agiye guhunika iby'igihe kirekire
Niba atari umucuruzi, yaba agiye guhunika iby'igihe kirekire
Uyu yahashye ibyo kurya yibuka ko n'isabune iri mu byo azakenera mu gihe cya #GumaMuRugo
Uyu yahashye ibyo kurya yibuka ko n'isabune iri mu byo azakenera mu gihe cya #GumaMuRugo
Uyu yapakiye igare ameze nk'uvuye kurangura
Uyu yapakiye igare ameze nk'uvuye kurangura
Uyu yarebye asanga n'imineke iri mu byo azakenera muri iyi minsi 15
Uyu yarebye asanga n'imineke iri mu byo azakenera muri iyi minsi 15
Yajyanye igikapu kiza kumubana gito biba ngombwa ko bimwe abitwara mu ntoki, iryo ni ishu yari acigatiye
Yajyanye igikapu kiza kumubana gito biba ngombwa ko bimwe abitwara mu ntoki, iryo ni ishu yari acigatiye
Bitandukanye na #GumaMuRugo ya mbere, kuri iyi nshuro ku munsi wa mbere, abaturage bahawe umwanya wo guhaha, abo ibyemezo byasanze mu mihana bafashwa gutaha
Bitandukanye na #GumaMuRugo ya mbere, kuri iyi nshuro ku munsi wa mbere, abaturage bahawe umwanya wo guhaha, abo ibyemezo byasanze mu mihana bafashwa gutaha

Kanda hano urebe andi mafoto menshi y'ishusho ya Kigali ku munsi wa mbere wa #GumamuRugo.

Amafoto: Niyonzima Moïse