Aba bombi kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022, bari bahuriye mu gikorwa cyo kumurika no kwemeza imfashanyigisho nshya, izajya yifashishwa mu kugorora imfungwa n'abagororwa bari muri za gereza zo mu Rwanda.
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta y'u Rwanda, imiryango itari iya Leta, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na Ambasaderi Dr Ron Adam uhagarariye Israel mu Rwanda.
Ifoto yafashwe n’umunyamakuru wa IGIHE, igaragaza CGP Marizamunda na Amb Dr Ron baganira basa nk’aho umwe ari kubwira undi ati ‘Waretse tugashaka akanya gato cyane tugasangira ikawa?”.
Dr Ron Adam ni Ambasaderi wa Israel mu Rwanda kuva mu 2018. Ni umugabo ukunze kugaragara mu bikorwa byo gusabana, kwishimana n’abaturage by’umwihariko abafite imibereho iciriritse.


![Aha CGP Juvenal Marizamunda yaganiraga na Mukansoro Oddette, Umuyobozi w’Umuryango DIDE [Dignité en Détention Rwanda]](https://spipimg.igihe.com/jpg/aha_cgp_juvenal_marizamunda_yaganiraga_na_mukansoro_oddette_umuyobozi_w_umuryango_dide_dignite_en_detention_rwanda_.jpg)
Amafoto: Yuhi Augustin





Ibitekerezo 0