Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre witabirwa n’abanyamuryango n’abayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi, abahanzi babanye na we mu bikorwa byo kwiyamamaza, abahagarariye amashyaka yifatanyije na FPR ndetse n’urubyiruko rwiganjemo urukoresha imbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yashimiye abitanze bose ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bigende neza.

Ati “Ndagira ngo mbashimire mu izina rya RPF, ry’Abanyarwanda ndetse mbashimire uko twafatanyije. Buriya biriya tuvuga 100% ndetse tukaba twarabigezeho, 99 n’ibindi bice, uba wageze ku 100%. Impamvu biba 100%, harimo n’abayoboke b’imitwe ya politiki dukorana. Ndagira ngo by’umwihariko mbashimire.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko afite icyizere ko akazi kari imbere nyuma yo gutsinda amatora na ko kazagenda neza.

Ati “Ubushize nababwiye ko igikorwa cy’ingenzi tumazemo hafi ukwezi cyagenze neza, hasigaye ibiri imbere, by’umurimo, byo gukora ndetse dushakamo imbaraga nyinshi zirenze izo tumaze gukoresha mu bikorwa turangije ariko sinshidikanya ko na byo bizashoboka kandi bizoroha bitewe n’ubushake, imbaraga n’uko u Rwanda rwacu rwanyuze muri byinshi, mu bibi, biriya bihora bigaruka mu bitekerezo byacu, mu byo dukora byose ko u Rwanda rutasubira mu byo twanyuzemo."

Uyu muhango ubaye nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itangaje ko ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaza ko Perezida Kagame yatsinze ku majwi 99.18%, yakurikiwe na Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda wagize 0.50%, mu gihe Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 0.32%.

Ibi birori byatumiwemo abantu b'ingeri zitandukanye

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Consolée Uwimana

Sadate Munyakazi (uwa kabiri uvuye ibumoso) ari kumwe n'abandi basangira

Abakinnyi ba sinema nka Bamenya (ibumoso) Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa SAVA na Clapton Kibonke na bo bitabiriye

Jean Claude Ndayishimiye wa RBA na Emma Claudine Ntirenganya (hagati) ushinzwe itumanaho mu Mujyi wa Kigali

Bernard Makuza (hagati) wabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye aganira n'abandi bitabiriye uyu muhango

Abahanzi bose bitabiriye bataramiye abantu baranyurwa

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari bageze ahabereye ibirori byo gushimira abanyamuryango

Byari ibyishimo kuri buri wese
Byari ibyishimo kuri buri wese
Imbaga y'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n'indi mitwe ya politike bateraniye kuri Kigali Convention Centre bateze amatwi Perezida Kagame

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente (iburyo) akurikiye ijambo rya Perezida Kagame

Perezida Kagame yashimiye abayobozi b'imitwe ya politike yifatanyije na FPR mu matora

Perezida Kagame yahamije ko nyuma yo gutsinda amatora, akazi kari imbere na ko kazagenda neza

Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga n'ababa muri sinema bashimiwe

Umuhanzi Mico The Best asuhuza Perezida Kagame

Umuhanzi Juno Kizigenza (wambaye imyenda y'umukara) asuhuza Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yashimiye abayobozi batandukanye ba FPR Inkotanyi

Perezida Kagame yashimiye buri wese wagize uruhare mu migendekere myiza y'amatora

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente ubwo yaganiraga n'abandi bayobozi

Umuhanzi Bruce Melodie uri mu bashyushyaga abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza yagize icyo avuga

Abanyamuziki bashimiwe ku ruhare bagize mu migendekere myiza y'amatora

Perezida Paul Kagame yashimiye abahanzi baririmbye mu bikorwa byo kwamamaza FPR Inkotanyi n'umukandida wayo

Perezida Kagame yashimiye imitwe ya politike yifatanyije na FPR mu matora aheruka

Perezida Kagame yashimiye umuryango we wamubaye hafi muri uru rugendo

Wari umwanya w'ibyishimo ku bantu bitabiriye ibi birori

Abahanzi barimo Chris Eazy (inyuma) Dr. Claude, King James, Butera Knowless, na Senderi n'abandi bashimiwe uruhare rwabo mu bikorwa byo kwamamaza

Abahanzi bafashije mu kwamamaza Paul Kagame na FPR Inkotanyi na bo bari bari muri ibi birori

Abenshi bagize umwanya wo gukora mu ntoki za Perezida Kagame

Perezida Kagame yashimiye urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rwafashije mu bikorwa byo kwiyamamaza kwe

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame hamwe n'abayobozi ba FPR Inkotanyi

Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bamutoye akagira amajwi hafi 100%

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye ibi birori ko kamere ya RPF ari ukubana na bose ariko uhisemo kuba umwanzi na we yitabwaho

Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda batajya birara mu mahoro n'umutekano bafite

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi hamwe n'abandi bo mu yindi mitwe ya politike bifatanyije bahuriye mu gikorwa cyo gusangira

Bagize umwanya wo kwishima no gusabana
Bagize umwanya wo kwishima no gusabana