Mbere, iyo wagiraga Imana ukabona wambutse, wagira ngo uguye mu gaco k’amabandi. Ucyambuka umupaka ugana i Goma, ku nkengero z’umuhanda wahasangaga abagore n’abagabo bahicaye ndetse bahateye ameza, buri wese yabaga afite akwishyuza, bamwe bavuga ko ari ay’imisoro, andi ari aya gahunda za leta zitandukanye. Aha wahavaga utanze nka 100$.
Ubwambuzi ntibwarangiriraga aha, imbere gato wahasangaga abapolisi bakora mu muhanda ariko baka abaturage amafaranga, uwoshye abaturisha mu nsengero.
Nyuma y’umwaka umwe ibi byose byahindutse amateka.
Kimwe mu bintu byakubwiraga ko ugeze i Goma ni umwanda wabaga uri ku mihanda, kuko ntibyari agashya kubona umuturage akubura iwe akajya kumena imyanda mu muhanda.
Nubwo byari bimeze gutyo Abanye-Congo bakubwiraga ko Goma ariwo mujyi ufite isuku mu gihugu hose. Kuri ubu ibi ubikoze sinzi ibyakubaho, ariko umenya ubuyobozi buriho bwaguhana bwihanukiriye.
Mbere y’uko AFC/M23 igera mu Mujyi wa Goma, wari warabaye isibaniro ry’abasirikare ba FARDC, FDLR na Wazalendo, ibyatumaga hahora ikibazo cy’umutekano muke.
Umwe mu bo twaganiriye uri mu buyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yambwiye ko nibura buri joro hapfaga abantu bane cyangwa batanu barashwe cyangwa bicishijwe intwaro gakondo. Utarapfaga yaribwaga cyangwa akagirirwa nabi.
Byari byarageze aho umurwanyi wa FDLR ashobora kwicwa n’inzara ari mu mujyi, agashaka moto ubundi agahita atangira akazi ko gutwara abantu nk’umumotari. Iyi ni yo mpamvu wumvaga cyane ubujura n’ubwicanyi bukorwa n’abamotari.
Iyo bitagendaga gutya, abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bigiraga abagenzi, bagera aho bagiye bagafatira icyuma ku mumotari, moto ye bakayitwara.
Kubera kubaho mu bwoba, wasangaga abatuye i Goma, bakora uko bashoboye Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba zikabasanga mu ngo.
Kuri ubu, abatuye uyu mujyi bakubwira ko byabaye amateka.
Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, yambwiye ko hari abagore bacuruza amasanduku baherutse kumutega bamubwira ko bafite ikibazo gikomeye, abatega amatwi agira ngo ni ikindi, bamubwiye ko aho AFC/M23 yagereye mu mujyi babuze abakiliya, kuko nta bantu benshi bagipfa.
Umwe mu baturage twaganiriye, yambwiye ko “aba bagabo (AFC/M23) batuzaniye umutekano kandi ntibavuga menshi, ubu dukora amanywa n’ijoro, icyo mwapfa cyonyine ni ugukora ibihabanyije n’amategeko.”
Abatuye uyu mujyi bakubwira ko imyitwarire y’abasirikare ba AFC/M23 itandukanye ijana ku ijana n’abasirikare ba FARDC.
Hari umwe mu basore nasanze ku biro by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yagiye kwiyandikisha kugira ngo ajyanywe mu ikosi yinjire mu basirikare ba AFC/M23.
Namubajije icyatumye afata icyo cyemezo, mu magambo make ati “abasore ba M23 baba basa neza, batambuka bitonze, ntibavuga menshi.”
Namubajije uko aba FARDC bitwaraga, ambwira ko “bagendaga bihuta, batambitse ibirenge ndetse basa nabi”.
Iyi ahari ni yo mpamvu hari benshi mu basirikare ba FARDC bahisemo kuyoboka M23 nyuma yo gutsindwa urugamba.
Mbere ntibyari igitangaza kumara amezi abiri nta mazi.
AFC/M23 igifata umujyi iki kiri mu bibazo yihutiye gukemura, ndetse isanga kitari gikomeye. Kuko kwima amazi abaturage byakorwaga ku bushake bigizwemo uruhare n’abari babafitemo inyungu.
Hari abayobozi bo muri Leta bari baraguze amakamyo atwara amazi akayasaranganya hirya no hino mu mujyi mu bashaka kuyagura. Kugira ngo babone isoko byabaga ngombwa ko bima abaturage amazi.
Umwe mu bayobozi b’ibitaro bikuru byo muri uyu mujyi twaganiriye yambwiye ko “kutagira amazi byagiraga uruhare runini mu mubare w’abarwayi benshi bakiraga bafite indwara zikomoka ku mwanda.”
Nta wakwirengagiza kandi ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, uyu muyobozi w’ibitaro yavugaga ko buri munsi babaga bafite lisansi yo gucana moteli kugira ngo baramire ubuzima bw’abarwayi bari ku mashini zibongerera umwuka, kuko umuriro washoboraga kugenda isaha n’isaha.
Kuri ubu ubuyobozi bwa AFC/M23 bwashyize imbaraga mu kubaka no gusana imihanda, gare, parikingi n’ibindi, ndetse bushimangira ko nta gahunda bufite yo kuva muri Goma.
Uwavuga ibyahindutse muri uyu mujyi ntiyabirangiza, ahubwo reka tubirebere hamwe mu mafoto.
Umujyi wa Goma uwurebeye mu kirere. Aha ni muri 'Rond-point' ya BDEGL no mu bice biyegereyeImiturire y'i Goma isa n'iri ku murongo ugereranyije n'ahandi muri RDCAmahoro arahinda muri Goma, nyamara mu gihe mu mwaka ushize buri joro hapfaga abatari munsi ya baneHashize umwaka AFC/M23 igenzura Goma, ibintu byose byagiye ku murongo kugeza no ku myitwarire y'abashoferi mu muhandaIsuku igaragara hose ku nkengero z'imihanda yo muri GomaBenshi mu batuye Umujyi wa Goma bakora ubucuruzi buciriritse ariko mbere ntibwagendaga neza kubera umutekano mukeGoma yabaye umujyi ugendwa amanywa n'ijoro kubera ko AFC/M23 yabashije kugarura umutekanoIzi modoka z'umuhondo nizo zikoreshwa mu bwikorezi rusange hirya no hino muri GomaMuri Goma hari inzego zunganira polisi, mu guha umurongo abakoresha umuhandaI Goma akazi gatangira kare, kakarangira bwijeMuri 'cartier' usanga abana bakina kuko nta gishobora guhungabanya umutekano waboAbana bijyana ku mashuri kandi ababyeyi bagasigara nta mpungenge bafite ku mutekano waboUbucuruzi bw'imbuto butunze benshi mu Mujyi wa GomaNyuma yo gufata Goma, AFC/M23 yashinze polisi ifite n'ishami ry'abashinzwe umutekano wo mu muhanda ndetse benshi basigaye batega abamotari batishisha kuko aka kazi kahawe umurongoIsuku iri mu byo AFC/M23 ishyize imbere, hirya no hino hari imodoka zitwara imyanda kandi mu buryo buhorahoNk'Umujyi uvuye mu ntambara hari igihe biba ngombwa ko abarwanyi ba AFC/M23 bacunga umutekano bitwaje imbunda ziremereyeUmujyi wa Goma umaze umwaka urenga mu maboko y'abarwanyi ba AFC/M23Akavuyo kaba ari kenshi hafi y'ahazwi nko mu Birere hakorerwa cyane ubucuruzi bwo kuranguzaKu mugoroba abasirikare ba M23 bajya mu bikorwa byo gucunga umutekanoNubwo hari byinshi bimaze gukorwa, uburezi ntiburagera kuri bose kuko hari abana usanga mu bucuruzi nyamara bari mu kigero cyo kujya ku ishuriSosiyete y'itumanaho ya Vodacom iri mu zakomeje gutanga serivisi ku baturage b'i GomaGoma izwiho kugira ibiciruzwa byiza kandi kuri makeIsoko ry'ahazwi nko 'Virunga' ryongeye gusubukura imirimoInyubako nshya zikomeje kuzamurwa i GomaBanki ya BDEGL niyo yitiriwe 'rond-point' izwi cyane mu mujyi wa GomaUbuzunguzayi si icyaha i Goma, gusa hari gahunda yo guhuriza aba bacuruzi bose mu masokoBanki zo muri Goma ziracyafunze. Iri ni Ishami rya Banki Nkuru y'IgihuguAbaturage b'i Goma bongeye gusubukura imirimo yaboKubera ubuke bwa station, lisansi iracyacuruzwa mu macupaAbaturage b'i Goma bazwiho gukora cyane, ugereranyije n'abandi bo muri RDCMbere wasangaga abamotari batwara abantu batatu kuri moto. Kuva AFC/M23 yafata uyu mujyi itegeko ni ugutwara umuntu umweRestaurants n'utubari byongeye kubona abakiliya muri GomaImirimo yo kubaka 'cathédrale Maman wa Amani' muri Goma yagizwemo uruhare n'umugore wa Joseph Kabila, isa n'iyadindiyeNyuma yo kubona amahoro n'umutekano, benshi basubiye mu mirimo bakoragaInzu zicuruza ibikoresho bw'ubwubatsi ziri mu bifite icyashara uyu munsiIbitogotogo bikoreshwa mu bwikorezi, muri Goma biracyahaboneka ku bwinshiIyo amahoro ahari, abaturage barimo n'aba bakora ububaji bishakira icyabateza imbereAbakora muri Pharmacie zo muri Goma bavuga ko mu bihe byashize imiti ivura ibikomere iri mu byagurwaga cyane kubera intambara n'urugomoNubwo Goma ari umujyi uvuye mu ntambara, ntiwapfa kubimenyaUmwuga w'ubumotari wongeye kugirirwa icyizere nyuma yo kunozwa no guhabwa umurongoIsuku isigaye ari yose muri GomaKubera kubaka imihanda bikozwe n'ubutegetsi bwahozeho, AFC/M23 yafashe icyemezo cyo kuyivugururaImirimo y'ubwubatsi yatangijwe na AFC/M23 yatanze akazi kuri benshiImihanda myinshi y'i Goma no mu nkengero iri guhabwa imiferege itwara amaziIyo ugeze i Goma rwagati ugenda uhura n'imodoka zifashishwa mu mirimo y'ubwubatsi iri gukorwa ku bwinshi muri uyu mujyiAFC/M23 yafashe icyemezo cyo kuvugurura uyu muhanda wo mu mujyi hagati nyuma yo kubona ko nta nzira ufite zitwara amaziMuri gahunda ya AFC/M23 harimo gusana imihanda yose ishajeImihanda ya Rond-point ya BDEGL iri gushyirwamo imiyoboro itwara amaziAbafite ubumenyi bwo gutwara imashini zikoreshwa mu bwubatsi bongeye kubona akaziUbuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko imirimo yo gusana imihanda nirangira, Goma izaba ifite ibikorwaremezo bigezwehoKuva AFC/M23 yagera i Goma, umutekano w'abaturage warakajijwe mu buryo bwoseUmujyi wa Goma ni uku ugaragara mu masaha y'ijoroImirimo yo mu kabari ikorwa ahanini n'urubyirukoAbaturage b'i Goma bafite icyizere ko kuva AFC/M23 yahagera nta kizongera kubahungabanyiriza umutekanoAhashyinguwe imibiri y'abishwe na drones za FARDC i MasisiAbaturage batahaga Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba, bisigaye bigera Saa Tanu bakiri mu kaziGoma ni umwe mu mijyi ituwe cyane muri RDCCoin de la paix ni kamwe mu tubari dushya twihagazeho mu Mujyi wa GomaUmuziki uza mu by'ibanze Abanye-Congo bakunda. Nyuma yo kongera kubona umutekano abanyamuziki babonye akaziAkazi ka bamucoma kari mu twari twarakomwe mu nkokora n'ibibazo by'umutekano mukeNyuma y'igihe bari mu bibazo by'umutekano muke, abaturage b'i Goma bongeye gutekana ku buryo bahurira mu kabari bakaganiraKubera umubare munini w'abakiliya, i Goma hari utubari tubaga ihene eshanu mu ijoro rimweUtubari n'ibyokezo byongeye kubona icyasharaAbagore n'abakobwa b'i Goma usanga benshi bafite imirimo mito bakora kugira ngo babashe kubona iby'ibanzeNyuma yo kurangiza akazi bwije, bamwe banyura mu masoko bakagira ibyo bacyuraPharmacie zisigaye zikora amasaha yose, mbere zafungaga kare kubera ubwoba bushingiye ku mutekano mukeKuri ubu ikiraje ishinga abaturage b'i Goma ni ugukora no kwiteza imbereAbagore n'abakobwa basigaye bakora kugeza mu masaha y'ijoro kuko nta mpungenge baba bafite zo guhohoterwaUbujura n'ubwicanyi bwakorwaga mu masaha y'ijoro ntibikirangwa muri GomaUmunezero ni wose ku batuye i Goma
Ibitekerezo 0