Ya minsi dukunda yageze! Wa mwaka watugoye nk'indi yose turi kuwusoza. Ku bantu bakunda gukorera ingendo mu mihanda ya Kigali, bamaze iminsi babona ukuntu yarimbishijwe n’imitako itandukanye kandi iryoheye ijisho, hitegurwa iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Kuva mu Mujyi wa Kigali rwagati hariya kuri rond-point, ukomeza umanuka za Gishushu na Remera, Umujyi wa Kigali uracyeye, uraka, urashashagirana.
Benshi mu bawutembera muri ibi bihe, bari kugenda bafata amafoto y'imitako myiza iri kugaragara hirya no hino, ibyerekana ubwuzu Abanyakigali baterwa no gutura mu Murwa uri mu mijyi isukuye kurusha iyindi ku rwego rw'Isi.
Uretse imitako iri mu mihanda n'ahandi hahurira abantu benshi, Abanyamujyi nabo ntibatanzwe kuko bari gutaka aho bakorera, yaba mu ngo zabo, mu biro n'inyubako bakoreramo, imodoka zabo n'ibindi byinshi.
Mu gihe iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hizihizwe Noheli n’Ubunani, IGIHE yazengurutse tumwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali twamaze kurimbishwa.
Banki ya Kigali yafatanyije n'Umujyi wa Kigali gutaka rond point nini iri rwagati mu mujyiNtiwabasha gutandukanya ananywa n'ijoro muri ibi bihe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa KigaliUhagaze hakurya ni gutya uba witegeye Rond Point nini y'Umujyi wa KigaliReba ukuntu Kigali iba itatse muri iyi minsi mikuruRond point nini iri mu Mujyi wa Kigali rwagati ni uku yarimbishijwe mu bihe bigana ku minsi mikuru ya Noheli n'UbunaniAha ni ahantu ushobora kuruhukira nyuma y'umunsi muremure ku kaziNtawe ukumiriwe kugera ahantu nk'aha ngo afate ifoto azajya yibukiraho ibi nk'ibi ibihe byoseMu bihe nk'ibi aha aba ari ahantu henza ho kuruhukira no gufatira amafoto y'urwibutso n'incuti cyangwa umuryangoIfoto igaragaza amazi yo muri rond point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, akikijwe n'amabara ashashagiranaNi inde utakwifuza gufatira aga-selfie ahantu nk'aha?Mu nzira zinjiza abantu muri rond point hakikijwe amatara yaka mu mabara atandukanyeMu mabara atandukanyemuri rond point yo mu Mujyi wa Kigali harabengeranaMuri rond point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ni uku hameze…Aha ni ruguru gato ya rond-point yo mu Mujyi wa Kigali hagati ku ruhande rw'iburyoAha ni ku muhanda umanuka uva ku nyubako ya UTC werekeza kuri rond-point nini y'Umujyi wa KigaliRond point iri imbere y’inyubako ya Centenary House na yo yashyizwemo amatara n’ubutumwa bwa SINA GERARD/Ese URWIBUTSO ku bakunzi b'ibicuruzwa byayoIyi foto yafatiwe ku nyubako ya La Bonne Adresse, igaragaza inyubako zikoreramo banki zitandukanye zirimo Ecobank, Equity Bank na Ubumwe Grande HotelImihanda yabaye urwereraneIyi rond-point yarindishijwe ibirango bitandukanye birimo n'ibitambutsa ubutumwa ba Banki ya KigaliRond-point iri imbere y'Umujyi wa Kigali nayo yitaweho iratakwaReaba ukuntu inyubako y'Umujyi wa Kigali iba isa neza cyane muri ibi bihe!Ni inde utakwishimira gufata agafoto inyubako nk'iyi imugaragara inyuma?Inyubako y'Umujyi wa Kigali yatatswe amabara menshi! Ni ibintu ubonera mu ntera ndendeMu bihe by'iminsi mikuru ibintu byose mu Mujyi wa Kigali biba bisa nk'aho ari bishyaUgeze imbere y'inyubako ya BRD ntiwakwifuza kuhava utahafatiye agafotoBRD na yo yifuje kwizihizanya iminsi mikuru n'Abanyarwanda, irimbisha inyubako ikoreramoInyubako ndende nyinshi mu mujyi wa Kigali ziba zatatswe muri ibi bihe by'iminsi mikuruKigali yakenkemuwe! Imihanda n’amasangano yayo birivugiraMu muhanda uzamuka ujya peyaji RSSB yahashyize ibirango byifuriza abantu ibiruhuko byizaImihanda iri mu byerekezo bitandukanye irara ishashagiranaInkengero z'imihanda mu byerekezo bitandukanye nazo zararimbishijweIyi ni inyubako iri haruguru ya sitasiyo ya lisansi ya SP Kiyovu isanzwe ikoreramo Magasin Sports ClassOnomo Hotel isanganywe ubwiza nayo yatatswe muri ubu buryoUmujyi wa Kigali warimbishijwe bidasanzwe mu myiteguro ya Noheli n’UbunaniInyubako ya RSSB yazengurukijweho imitako inogeye ijishoMu masaha y'ijoro uzamuka mu muhanda wa peyaje ntakindi ubona uretse iyi nyubakoMu buryo budasanzwe inkubako ikoreramo RSSB ni uko yatatsweBanki ya BPR Bank Rwanda Plc nayo ntiyasigaye inyuma mu gutaka inyubako yayo mu rwego rwo kwishimana n'abakiliya bayoMu nyenyeri nyinshi zirimo n'amashusho y'ibirugu, ni uko inyubako ya I&M Bank Rwanda Plc yatatsweAbatembera mu bice bitandukanye bya Kigali muri iyi minsi babone byinshi bituma batifuza gutahaBanki y'Amajyambere y'u Rwanda, BRD, iherereye mu Mujyi Rwagati ni ubwo buryo yinjijemo abakiliya babo mu minsi mikuruMu marembo yinjira mu nyubako nshya y'Ikigo cy'Ubwishingizi cya Radiant ni uko harimbishijweKure cyane uba witegeye Kigali Marriott HotelMarriott Hotel itakishije amabara y''umutuku asanzwe aboneka mu birango byayoBuri mwaka Hotel ya Four Points by Sheraton irimbishwa amatara abengeranaHotel ya Four Points by Sheraton, ni ubwo buryo yifurijemo abakiliya bayo iminsi mikuru myizaHotel ya Four Points by Sheraton, itasteho inyenyeri ziryoheye ijishoAho waba uri mu bice byinshi bya Kigali, ubona ubutumwa bwa Kigali Marriott Hotel bwifuriza abayigana kuryoherwa n'impera z'umwakaIyi ni inyubako ya ikoreramo Kipharma ku muhanda uva Godiyari werekeza i Remera, nayo yarimbishijweIyi ni inyubako ikoreramo RDB iherereye ku Gishushu! Yarimbishijwe amatara menshi n'imitako myizaAkarere ka Gasabo karimbishijwe bidasanzweInyubako y'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere [RDB] na yo yatatswe muri ubwo buryoInyubako ya Kigali Heights, izengurukishijwe imitako y'amatara ku buryo aho wayirebera yose ubona ko ishamajeRadisson Blu Hotel & Convention Center ni uko imeze muri iyi minsiInyubako ya Kigali Heights mu masaha y'ijoro iri kugaragara muri ubwo buryoMount Kigali University niyo yifashishijwe rond-point ya Sonatubes mu kugeza ubutumwa ku Baturarwanda muri ibi bihe by'iminsi mikuruRond-point ya Sonatubes ni uko itatse mu buryo bunogeye ijishoImihanda iba isa neza muri ibi biheNi ubwo buryo inyubako ya BSC itatsemoUrumuri rw'amatara y'imitako, ayo ku mihanda n'ay'imodoka iyo bihuriye hamwe bihindura Umujyi urwereraneMu buryo budasanzwe ikigo cya BSC ni uko cyinjije abantu mu minsi mikuruMbega imitako iteye ubwuzu!Inzira zinjiza abantu muri rond-point y'Umujyi wa Kigali zahinduwe muri ubwo buryoIyo ugeze henshi muri Kigali muri iyi minsi, uhasanga abantu bari kuhafatira amafoto y'uributsoImitako ishamaje niyo yagiye yifashishwa mu gutaka hirya no hino muri Kigali
Amafoto: Niyonzima Moses & Kasiro Claude & Cyubahiro Key
Ibitekerezo 0