Ku wa 16 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre.
Ni igikorwa gisanzwe kiba kenshi mu ntangiriro z'umwaka, aho Umukuru w'Igihugu ahura n'Abadipolomate baba mu Rwanda, akabaganiriza ku ngingo zinyuranye zigaruka ku buryo dipolomasi y'u Rwanda ihagaze.
Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2024 wabaye mwiza ku Rwanda, wahuriranye n'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 no kwibohora ku nshuro ya 30. Yavuze ko kandi ari umwaka wabayemo amatora y'Umukuru w'Igihugu.
Yashimiye aba badipolomate avuga ko mu myaka 30 ishize, babaye abafatanyabikorwa beza b'u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka.
Ati “Twungukiye muri ubu bufatanye bwashyigikiye u Rwanda kugira ngo tubashe gukomeza gutera imbere muri uru rugendo rw’iterambere twiyemeje mu myaka 30 ishize.”
Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by'umutekano muke mu Karere, avuga ko hari ibihugu byinshi byo hanze ya Afurika byabigizemo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Umukuru w'Igihugu yasobanuye inkomoko y'amakimbirane y'u Rwanda na RDC, aho yagaragaje ko iyo ibihugu bikomeye bivuga kuri aya makimbirane, bigaragaza uburyarya no kubogama, nk'uko bibigenza iyo bisaba ko ihame rya demokarasi ryubahirizwa.
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakoreshwa mu nyungu runaka, ari bo bakomeje gutuma ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bifata indi ntera, bikarenga bikitirirwa u Rwanda kandi nta ruhare rwabigizemo.
Yanashimangiye ko nta muntu ushora gusubiza u Rwanda mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kabone n'iyo byaba bisaba ko ruhanagurwa ku ikarita y'Isi.
Iki gikorwa gikunze kuba mu ntangiriro z'umwakaUmuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo (iburyo) hamwe na Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, bari kumwe na bamwe mu bitabiriye uyu muhangoNi igikorwa cyitabiriwe n'abo mu bihugu byo ku migabane itandukanye y'isi bakorera mu RwandaAbantu bari bashimishijwe no gutumirwa na Perezida Kagame muri uyu musangiroAbadiplomate bari muri Kigali Convention Centre babonye umwanya wo guhuza urugwiro baraganira ari na ko bica inyotaAmbasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda (uri kuvuga) aganira na bamwe mu bari bitabiriye uyu muhangoWari umugoroba mwiza ku bari bateraniye muri Kigali Convention CentreAkanyamuneza kari kose ku badiplomate bitabiriye uyu musangiroAbadipolomate batangiye kwinjira muri Kigali Convention Centre hakiri kareAbadipolomate babanje gufata umwanya wo kuganira no kumenyana hagati yaboMuri uyu musangiro buri wese yabonaga ikijyanye n'amahitamo yeHari abahagarariye ibihugu byabo byo ku m,ugabane wa Afurika no hanze yawoHari abadipolomate bo mu ngeri zitandukanye harimo n'izifite aho zihuriye n'umutekanoUyu musangiro waranzwe n'akanyamuneza ku bari bitabiriye ubutumire bwa Perezida KagameUyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 16 Mutarama 2025Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n'akarere, James Kabarebe na we ari mu bari bitabiriye uyu musangiroUba ari umwanya wo kumenyana, abantu bagahana nimero za telefoni kugira ngo barusheho gukomeza gukorana baziranyeAbadipolomate bari benshi muri Kigali Convention CentreNi umuhango uba wateguwe neza ku buryo buri wese atagorwa no kumenya ibyicaro yateganyirijweNi umuhango wari witabiriwe n'abafite ubunararibonye muri dipolomasi aho babashije kubusangiza abatarabirambamo cyaneWabaye umwanya wo gusangira no gusabana ku badipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu RwandaPerezida Kagame yifurije abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kuzagira umwaka mwiza wa 2025Umukuru w'Igihugu asuhuza umwe mu bitabiriye uyu muhangoPerezida Paul Kagame hamwe na Madamu Jeannette Kagame bahuriye mu musangiro n'abadiplomate barimo ambasaderi w'Minisitiri w'Umutekano, Dr. Vincent Biruta, ari mu bitabiriye uyu musangiroAbadiplomate bakurikiranye ubutumwa bagejejweho na Perezida KagamePerezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abadipolomate baba mu RwandaPerezida Kagame yavuze ko abayobozi bakoreshwa mu nyungu runaka, ari bo bakomeje gutuma ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bifata indi nteraPerezida Kagame asuhuza Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang XuekunIbyishimo byari byose mu gikorwa cyo gusangira kw'abadipolomate baba mu Rwanda bakiriwe ku meza na Perezida Kagame na Madamu Jeannette KagameIgikorwa cyo kwakira abadipolomate baba mu Rwanda bikozwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame cyabereye muri Kigali Convention CentreMadamu Jeannette Kagame mu bitabiriye igikorwa cyo gusangira n'abadipolomate baba mu RwandaPerezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James KabarebeUmunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe mu baganirije abadipolomate baba mu RwandaMinisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Inès Mpambara mu bitabiriye igikorwa cyo gusangira n'abadipolomate baba mu RwandaMinisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana ari mu bari bitabiriye uyu muhangoWari umwanya mwiza wo kwinjiza aba badipolomate mu mwaka mushya wa 2025Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2024 wabaye mwiza ku RwandaKigali Convention Centre yari yateguwe mu buryo bubereye ijishoUmukuru w’Igihugu yasabye abashinja Ingabo z’u Rwanda kuba mu Burasirazuba bwa Congo, kwibaza impamvu zikwiriye kujyayoUmukuru w’Igihugu yasobanuriye abadipolomate bitabiriye ubutumire bwe, inkomoko y’amakimbirane y’u Rwanda na RDCPerezida Kagame yashimye kuba abadipolomate barabaye abafatanyabikorwa beza mu myaka 30 ishize
Ibitekerezo 0