Amafoto yaranze Icyiciro cya 4 cya ArtRwanda-Ubuhanzi gisigayemo abanyempano 45
Mu mpera z'icyumweru gishize, muri ArtRwanda-Ubuhanzi hatoranyijwe abanyempano 45 mu byiciro bitandukanye, aho bagiye kumara igihe bafashwa gutyaza impano zabo mbere y'uko hemezwa abazegukana ibihembo.
Aya ni amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa.
Abagaragaje impano zihariye ni bo bahawe amahirwe yo kujya mu kiciro gikurikiyeho
Abagize akanama nkemurampaka banyuzagamo bakaganira ku byo abanyempano bari kumurika
Uhatana yabanza gushyikiriza abagize akanama nkemurampaka bimwe mu bikorwa byebimwe
Abagize akanama nkemurampaka mu byo gukora filime, kuzikina no kuzitunganya, baje biteguye


Uwamurikaga Filime, yasobanuraga uruhare yayigizemo n'umwihariko we
Abahatana bageraga aho irushanwa ribera bifitiye icyizere

Bari bashyiriweho uburyo bwo kugaragariza ibikorwa byabo abagize akanama nkemurampaka
Abahatana berekwaga inzira nziza bacamo bakarushaho kwaguka
Emmanuel Niyonsenga washinze inzu y'imideli ya 'Kezem' na Angélique Uwamariya washinze 'Isha' bitegereza umudeli w'umwe mu baje guhatana
ArtRwanda-Ubuhanzi iri kuba ku nshuro yayo ya kane, aho intego ari ugufasha mu kwagura impano z'abakiri bato
Mu bagize akanama nkemurampaka harimo n'abitabiriye ArtRwanda-Ubuhanzi mu byiciro byabanje
Yaje kugerageza amahirwe ye bigaragara ko yiteguye byuzuye
Iki gikorwa cyaberaga kuri Maison des Jeunes Kimisagara, ari na ho habarizwa Imbuto Hubs
Anne Elyse Kabeho yashinze inzu y'imideli yise 'Kabeho Designs'
Abatanga amanota ubwo bageraga ahabereye igikorwa cyo gutoranya abanyempano mu byo guhanga imideli
Buri wese yageragezaga gusobanura umwihariko w'imyambaro akora
Akanyamuneza kari kose ku bari baje kwerekana icyo bashoboye mu bijyanye no guhanga imideli



Emmanuel washinze inzu y'imideli ya 'Kezem' areba ibyambaro y'abifuza kugera ikirenge mu cye
Yari yabukereye kandi yambaye nk'umunyamideli koko
Avanga amakoboyi ashaje na 'bandana' akabyazamo imyambaro ibereye ijisho
Fally Merci uri mu bigeze kwegukana igihembo cya ArtRwanda- Ubuhanzi mu cyiciro cy'Urwenya, kuri iyi nshuro yari yagarutse nka 'MC' w'iri rushanwa
Abagize akanama nkemurampaka banyuzagamo bakagira inama aba banyempano kugira ngo zizarusheho kubabyarira umusaruro
Akanyamuneza kari kose ku babashije gukomeza


Afite ubuhanga bwo gukora ibikapu n'amasakoshi bigaragara neza



Abakora ibijyanye n'ubujeni mberajisho baje biteguye
Abagize akanama nkemurampaka na bo bazaga biteguye gusangiza abanyempano bakiri bato, ubumenyi n'ubunararibonye ngo bizabafashe gukuza impano zabo
Sibomana Athanase ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yamuritse ibihangano yise 'Amahoro'



Hamuritswe ibihangano bigaragara ko byafatiwe umwanya mu guhangwa
Abahatana bafatanye ifoto y'urwibutso n'abari bagize akanama nkemurampaka
Abanyempano bagera ku 100 ni bo baje guhatana mu byiciro bitandukanye 
Dushimimana Emmanuel yamuritse inkuru ishushanyije yise "My Father's Mysterios Glasses"
Banyuzwe n'ukuntu yifashisha inkuru zishushanyije mu kuvuga amateka y'u Rwanda ku buryo abakiri bato batarambirwa kubisoma
Abagize akanama nkemurampaka bafataga umwanya wo kunyuza amaso mu bitabo abanyempano babaga baje kumurika
Icyiciro cy'abanditsi gikeneye amaboko kugira ngo abanyarwanda babashe kujya biyandikira inkuru zabo zitazabarwa n'abandi
Igitabo cya Dushimimana cyanyuze abari bagize akanama nkemuranmpaka



Abanditsi b'ibitabo n'abakora inkuru zishushanyije bahize abandi
Abahanzi b'ahazaza barashyigikiwe
Kenny Mirasano abwira umuririmbyi ibyo akwiriye kunoza kugira ngo impano ye izamubyarire umusaruro
Benshi mu bahatanye mu muziki bagaragaje impano yo kuririmba banicurangira
Igor Mabano, Kenny Mirasano na Boukuru ni bo bari bagize akanama nkemurampaka
Abagize akanama nkemurampaka 
Derrick Ruganmba na we yaje kureba ko yafashwa kwagura impano ye binyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi Icyiciro cya 4
Ndanyuzwe ukoresha izina rya Rwigema Rwangombwa mu buhanzi, yanyuze abagize akanama nkemurampaka
Soline Mutezimana yagaragaje ko ari umutaramyi wo guhanwa amaso
Pascaline yaririmbye indirimbo yise "Ikirumbo' agaragaza umukobwa wakuranye imyitwarire idahwitse
Kenny Mirasano atanga amanota ku muririmbyi waje kumurika impano ye
Boukuru atanga amanota
Shema Cedric wiyita 'Cedo Music' na we yagaragaje impano mu kuririmba
Tiyizere wiyita Umuhungu w'Ibwami yerekanye ko injyana ya Hip Hop igifite abayibereye mu mujishi
Hari aho abagize akanama nkemurampaka banyurwaga n'impano kwiyumanganya bikabananira
Mugisha Richard yaririmbye igihangano yise "Mpinga" kinyura benshi
Muri uyu mwaka hibanzwe cyane ku bihangano bifite aho bihuriye n'umuco ndetse n'amateka y'umurage w'Abanyarwanda
Mucyo Emelyne uririmbo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na we ari mu bagiye gukomeza gufashwa gutyaza impano zabo
Munyana wegukanye ArtRwanda-Ubuhanzi Icyiciro cya 2, yataramiye abari bitabiriye irushanwa abaririmbira "Nyiramuzimu wa Muzana'
Mutesi Janvier ari mu baharwe amahirwe yo gukomeza bitewe n'uko yigaragaje mu njyana ya 'Drill' ikundwa cyane n'urubyiruko
Abagera kuri 11 bahawe amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira
Boukuru yibukije umuco nyarwanda abari bitabiriye aya marushanwa ubwo yaririmbaga asa n'usohora umugeni
Kenny Mirasano uri mu banyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi na we yataramanye n'abari baje kumurika impano zabo mu muziki
Igor Mabano ni umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka mu muziki
Igor Mabano yafashe akanya gato ataramira abanyempano bari baje kugerageza amahirwe yabo
Ibitekerezo 0