Miss Bum Bum ni irushanwa rikomeye ngarukamwaka muri Brazil rihuza abakobwa bafite ibibuno binini, uhize abandi akegukana ikamba ndetse agahabwa igihembo kingana n’amanya-Brazil 50 000, ahwanye na 11 742 506 Frw.

Mu ntangiro z’iki cyumweru ubwo Ellen Santana w’imyaka 31 ukomoka muri Leta ya Rondônia mu Majyaruguru ya Brazil yegukanaga ikamba ry’uyu mwaka, umwe mu bakobwa bari bahatanye yateje imvururu ku rubyiniro.

Zakuruwe n’uwitwa Aline Uva w’imyaka 27 wo muri Leta ya Rio Grande Do Sul iherereye mu Majyepfo y’iki gihugu.

Aline yavugaga ko Santana wahawe ikamba afite ikibuno cy’igikorano, bakaba bamuhaye ikamba birengagije ko nawe yari yujuje ibisabwa kandi afite n’ikibuno karemano.

Ati “Nari nujuje ibisabwa byose, ikibuno cyanjye ni icya nyacyo ariko Santana we ni icyomekano. Nshaka kwerekana uburyo irushanwa rya Bum Bum riba riteguye mu kavuyo, ibi byose nshaka kubishyira hanze uyu munsi.”

TMZ yatangaje ko nyuma yo gukora ibi byose, uyu mukobwa wateje imvururu yakomatanyirijwe kongera kwitabira amarushanwa ya Miss Bum Bum ndetse n’amashusho n’amafoto ye yose akaba yasibwe ku rubuga rwabo.

Irushanwa rya Miss Bum Bum ryatangiye kuba mu 2011, rishinzwe n’umunyamakuru Cacau Oliver.

Nyuma yo kubona aka kavuyo kavutse ku ry’uyu mwaka yatangaje ko ‘Imvururu nazo zari mu bigize irushanwa’.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryari ririmo abakobwa 27 ariko abagera kuri 15 nibo babashije kugera ku cyiciro cya nyuma.

Aline Uva wateje imvururu avuga ko uwatsinze afite ikibuno yongerewe
Aline Uva wateje imvururu avuga ko uwatsinze afite ikibuno yongerewe
Aline Uva yateje imvururu avuga ko uwujuje ibisabwa ariwe wari ukwiye kwambikwa ikamba
Aline Uva yateje imvururu avuga ko uwujuje ibisabwa ariwe wari ukwiye kwambikwa ikamba
Miss Bum Bum iri mu marushanwa avugisha benshi
Miss Bum Bum iri mu marushanwa avugisha benshi
Uva uri iburyo yateje akavuyo ku rubyiniro avuga ko mugenzi  we yahawe ikamba mu buryo budakwiye, agerageza no kumwambura umwitero
Uva uri iburyo yateje akavuyo ku rubyiniro avuga ko mugenzi we yahawe ikamba mu buryo budakwiye, agerageza no kumwambura umwitero
Uva yahise yamburwa uburenganzira bwo kongera kwitabira amarushanwa ya Miss Bum Bum
Uva yahise yamburwa uburenganzira bwo kongera kwitabira amarushanwa ya Miss Bum Bum