{Uwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi abakristu/abakristo bibuka ububabare bwa Yesu/Yezu n'umunsi yapfiriyeho. Mu gihugu cya Filipine (Philippines) ho bafite umwihariko wabo wo kwibuka ubwo bubabare bwa Yezu aho bamanikwa ku musaraba bagaterwa imisumari mu biganza no mu birenge mu rwego rwo kwibabaza mu gihe cy'iminota igera nko ku icumi (10).}
7sur 7 dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu muhango ukorwa buri mwaka ku munsi w’uwa Gatanu Mutagatifu usa n’uwabaye nk’ibirori, aho ba mukerarugendo baba baje kureba uburyo icyo gikorwa kigenda; uyu muhango ukaba ukundwa gukorerwa mu gace kiganjemo abahinzi mu majyaruguru y'umurwa mukuru w'icyo gihugu, Manille.
Kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu, uwitwa Arturo Bating w’imyaka 44 ni umwe mu bitanze kugirango bababarane na Yezu ku musaraba aho bamuteyemo imisumari ya santimetero 10 z'uburebure mu biganza.
Ubwo yaganiraga n’ibiro ntaramakuru AFP, Arturo yagize ati:” Iki ni igihango ngiranye n’Imana kugirango irinde abavandimwe banjye indwara”.
Musenyeri Jose Palma, perezida w’inama nkuru y’abasenyeri bo muri Filipine yatangaje muri iki cyumweru ko Kiliziya Gatolika idashyigikira ubwo buryo bukabije bwo kwibabaza, ariko kandi ngo ababikoze ntibafatwa nk’abakoze icyaha kuko buri wese agira uburyo bwe bwo guhura n’Imana.
Usibye ibyo bikorwa byo kumanikwa ku musaraba, abandi bagenda mu mihanda bambaye ibibabi by’imigano bafunze ibitambaro byirabura mu maso, bikubita imikoba umubiri wose mu rwego rwo kwibabaza.
Filipine ni kimwe mu bihugu byo ku isi bifite abakrisitu benshi b'Abagatolika, aho 80% by’abaturage ari abo mu iryo dini.




Foto: 7sur7.be




Ibitekerezo 0