Mama Queen wari umuvugabutumwa muri ADEPR Sgeem n'umukinnyi wa filimi za gikirisitu, yimikiwe mu rusengero rw’idini rye i Nyamirambo. Yari agaragiwe n’abarimo abo basenganye, inshuti n’abavandimwe n’abakinnyi ba sinema mu Rwanda.
Yimitswe mu buryo butamenyerewe kuko atasutsweho amavuta cyangwa ngo ahabwe inkoni, nk’imwe mu mihango ikorwa mu madini menshi.
Rev. Pasiteri Mukeshimana yavuze ko yahisemo kudasukwaho amavuta kuko afite ay’umuhamagaro w’Imana, anashimangira ko inkoni nk’ikimenyetso cy’ubushumba bw’itorero yayihawe ubwo yahamagarirwaga kuyobora umukumbi.
Yavuze ko inshingano z’ubushumba zitoroshye kuko zisaba kwitwararika no guharanira kwagura ubwami bw’Imana.
Rev. Pasiteri Mukeshimana yashimye ADEPR yamureze ndetse akaba akigendera ku ndangagaciro zayo.
Ati “Nahoze muri ADEPR nyoboye icyumba cy’amasengesho cya Sgeem numva mpakunze cyane kandi mbanye neza n’abaho. Naje guhamagarirwa gushumba izindi ntama. Mu by’ukuri nubwo nagiye ADEPR nayivuyemo ariko yo ntiyamvuyemo.”
“Ni yo mpamvu mubona imikorere yanjye, imyambarire, kutadefiriza imisatsi, bitahindutse. Ndacyafite umuco w’itorero nshima cyane ko ryambereye ababyeyi beza rikamfasha kurera umuhamagaro wanjye.”
Uyu muhango wayobowe na Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye Amadini n’Amatorero mu Mujyi wa Kigali, wanahuriranye no gusengera abadiyakoni 10.
Yabwiye abimitswe kuzuza inshingano zabo, gukiranuka no gukoresha Bibiliya batoreka imbaga.
Yagize ati “Uyu mwanya mubonye ni uwo kwicisha bugufi mukamenya kuba abagaragu b’abo mushinzwe. Mukwiye gufatanya n’abo musanze mu buyobozi bw’andi madini n’amatorero gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’itorero n’iza Leta."
"Mugomba guhangana no guca inyigisho z’ibinyoma n’ubuhanuzi bw’ubutumano byadutse muri iyi minsi.”
Uyu muhango wasojwe n’igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyatumiwemo Thacien Titus, Mama Zoulu, Uzayisenga Isaie, Korali Gahogo ya ADEPR Gitarama n’abandi.
Rev. Pasiteri Mukeshimana yatangije itorero nyuma y’imyaka isaga 10 muri ADEPR Sgeem aho yakoze imirimo irimo kuyobora icyumba cy’amasengesho, ubudiyakoni n’inshingano za Mwarimu w’Umudugudu yahawe kuva mu Ukuboza 2016.





















Ibitekerezo 0