{Hashize igihe kitari gito mu Rwanda humvikana ubwumvikane buke mu buyobozi bw’idini rya ADEPR, iki kibazo nyuma yo kuva mu idini imbere cyatangiye no gusakara hanze yaryo aho abayobozi batangiye kutumva ibintu kimwe buri ruhande rugashinja urundi ko rushaka gucanishamo ibice Abakristu bagize iri dini.}

Ibi bibazo byose ngo bituruka ku itsinda ry’abapasiteri barega umuyobozi uhagarariye iri dini witwa Usabwimana Samuel, kuri ubu badacanaka uwaka dore ko byavuzwe ko harimo n'ikibazo cy'amacakubiri.

Ibi bibazo byaje gufata indi ntera ubwo abashamiranye batangiye gushinjanya amacakubiri mu itorero, kugeza ubwo ikibazo kigeze muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n'Ubwiyunge maze na yo ihamagaza impande zombi kugira ngo baganire ku mwuka mubi ukomeje kuvugwa.

Mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’abanyamakuru iki kibazo cya ADEPR cyagarutsweho, ubwo abanyamakuru bifuzaga kumenya icyo nka komisiyo yaba irimo gukora kugira ngo ibibazo biri mu buyobozi bw’iri torero bivugwa ko binashingiye ku macakubiri bibe byashakirwa umuti.

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge itangaza ko mu biganiro byose bagiye bagirana n’impande zishyamiranye mu itorero rya ADEPR babagiriye inama nyinshi kandi ko hari icyizere ko ibiganiro bagiranye hari icyo bizahindura hagati yabo ngo n'ubwo kugeza ubu ntacyo aba bafitanye ibibazo mu buyobozi bwa ADEPR barakora.

Bishop Rucyahana John, Umuyobozi w'iyi komisiyo avuga ko ubuyobozi bw’itorero ADEPR bukwiye kuzirikana impanuro bwahawe n’inzego zitandukanye kugira ngo hasuzumwe uburyo imvururu zimaze iminsi zivugwa zarangira kuko bitesha agaciro ivugabutumwa.

Yagize ati “Biramutse bidakozwe hazitabazwa amategeko agenga imiryango y’amadini. Ndabasaba gukora ibihwanye n’umuhamagaro Imana ibahamagirira; gukorera Abanyarwanda, gukundana, kubigisha iyobokamana no kugira amajyambere abahesha amahoro, abahesha ituze no kugubwa neza nk’Abanyarwanda b'Abakristu mu gihugu cyabo cy’u Rwanda kandi batanyuranyije n’amategeko y’igihugu.”