Bageze ku kibuga cy’indege mu gicuku ryo ku Cyumweru rishyira kuwa Mbere, Pasiteri Barbara Umuhoza ushinzwe itangazamakuru muri Zion yabwiye IGIHE ko urugendo bavuyemo rwari rugamije gusenga no kwiga amateka.

Yagize ati“Urugendo rwacu rwari urwo ugusenga n’umwuka, twabwirwaga amateka y’aho tugeze tugahita dusenga, ntirwari urw’amateka gusa ahubwo rwarimo no kwishima.”

Pasteur Barbara akomeza avuga ko banejejwe no kujya ku nyanja y’umunyu bagakina bakishima.

Yongeraho ati “Amafoto yagaragaye ku mbugankoranyambaga yafatiwe kuri iyo Nyanja.”

Intumwa y'Imana Paul Gitwaza n'abakirisitu be muri Isiraheli
Intumwa y'Imana Paul Gitwaza n'abakirisitu be muri Isiraheli

Abakirisito ba Zion Temple bagiriye ibihe byiza n’insanganya muri Isiraheli
Uretse ibihhi byiza bagiriyeyo, umubyeyi witwa Betty Muyenzi yazanywe mu kagare nyuma yo gukorera impanuka muri hoteli yari acumbitsemo.

Umukirisitu umwe yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka yatewe no gutsikira, mu gihe abandi bari kumwe na we bavuga ko yahanutse mu igorofa muri hotel yari acumbitsemo.

Nyuma yo gukora impanuka yitaweho.

Umukirisitu ati “Hotel yakoreyemo impanuka yari ifite ubwishingizi[…] yabazwe mu ivi, ahabwa imiti izamufasha ndetse ubu afite akagare agenderamo kuko yavunitse bikomeye.”

Bishop Dieudonné Vuningoma avuga ko hagiye gutegurwa igiterane cyo gushima Imana kizahuza abavuye mu rugendo nyobokamana muri Israel.

Urugendo rwatangiye kuwa 19 kugeza 29 Werurwe 2015, rwitabiriwe n’abakirisitu 121 basura imisozi itandukanye irimo Betlehem, Nazareth, Yeluzalemu.

Apostle Gitwaza yigisha ijambo ry'Imana
Apostle Gitwaza yigisha ijambo ry'Imana
Basobanurirwa amateka muri  Israel
Basobanurirwa amateka muri Israel
Intumwa Gitwaza mu bihe bitandukanye muri Israel
Intumwa Gitwaza mu bihe bitandukanye muri Israel


[email protected]