Uru ruganda ruzubakwa na Jania Investment Ltd, ikigo gisanzwe kidoda imyenda mu Rwanda, aho gikora imyenda igera kuri 8.000 ku munsi.
Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga wo kubaka uru ruganda wabaye ku wa 29 Ukwakira 2026, mu kibanza ruzubakwamo, giherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Muhanga.
Ruzaba rwiyongera ku zindi nganda zigera kuri 20 zimaze kubakwa muri iki cyanya, ndetse no ku zindi zisanzwe zikora imyenda n’ibitambaro mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Jania Investment Ltd, Mukarwema Yvette, yavuze ko uru ruganda ruzaba rugizwe n’ibice bibiri, birimo ikizajya gitunganya ibitambaro guhera ku rudodo kugeza habonetse igitambaro cyuzuye, gifite amabara yifuzwa.
Ikindi gice kizajya gikoresha ibyo bitambaro mu kudoda imyenda y’amoko atandukanye.
Mukarwema yasobanuye ko intego ari ugukora ibitambaro bihagije byo gukoresha mu ruganda, ibizasaguka bikagurishwa ku zindi nganda zikora imyenda mu Rwanda.
Ati “Dusanzwe dufite uruganda rukora imyenda rukorera i Muhanga, aho twatangiye dukoresha abakozi 30 muri 2019, hanyuma ubu tukaba twari tugeze ku bakozi 400 bahoraho. Uruganda rushya nirwuzura rukaba rwitezweho guhanga imirimo mishya 200 buri mwaka, ndetse n’abandi bakorera mu bafatanyabikorwa bagera nabo kuri 200 buri mwaka, udashyizeho abakora akazi k’igihe gito. Icyerekezo cy’imyaka 10 uruganda ruteganya kuba rugeze ku bakozi 10,000."
Yavuze ko kubaka uru ruganda bizaterwa inkunga na Banki Itsura Amajyambere yo mu Budage, Kreditanstalt für Wiederaufbau (KfW), binyuze muri gahunda ya Investing for Employment (IFE), igamije guteza imbere ishoramari ritanga imirimo, ku bufatanye na Ambasade y’u Budage mu Rwanda.
Ati “Iyi banki yaduteye inkunga yo kubaka uru ruganda. Izatwishyurira ikiguzi cy’imirimo yo kurwubaka, kandi yatwemereye n’undi musanzu wo kugura imashini tuzakoresha.”
Igishushanyo mbonera cy’uru ruganda kigaragaza ko hanateganyijwe kubakwa amarerero y’abana b’abakozi bazaba bakora muri uru ruganda, mu rwego rwo kuborohereza kwita ku miryango yabo.
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Callixte Kanamugire, yavuze ko bishimira iterambere ry’icyanya cy’inganda cya Muhanga n’ishoramari rikomeje kwiyongera muri aka karere.
Yashimye uruhare rw’ubuyobozi bw’akarere mu gukurura abashoramari no kubafasha kubona serivisi bakeneye, agaragaza ko uru ruganda ruzagira uruhare mu guhanga imirimo no kugabanya ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko.
Ati “Dufite urubyiruko rwinshi rukeneye kubona akazi, kandi ntibishoboka ko bose bahabwa imirimo mu nzego za Leta.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga na bwo bwagaragaje akamaro k’uyu mushinga, buvuga ko umubare w’abakozi uru ruganda ruzaha akazi ushobora kurenga uw’abakozi b’akarere, uhereye ku buyobozi bwako kugeza ku bakozi bo mu tugari.
Bwashimangiye ko ibi bigaragaza uruhare rw’abikorera mu guhanga imirimo, guteza imbere ubukungu no kuzamura imibereho y’abaturage.
Imibare ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) igaragaza ko imyenda n’inkweto bikorerwa imbere mu gihugu bingana na 5% gusa by’ibikoreshwa mu Rwanda.
Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko mu 2025, u Rwanda rwakoresheje amafaranga agera kuri miliyari 12 Frw rutumiza mu mahanga ibitambaro bikoreshwa mu kudoda imyenda.
Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri MINICOM, Turatsinze Moses, yavuze ko hakiri icyuho kinini mu nganda zikora imyenda n’ibitambaro, ari yo mpamvu hakenewe kongera ishoramari muri uru rwego.
Yagaragaje ko inganda nk’iyi zitezweho kugabanya amafaranga igihugu gikoresha gitumiza ibitambaro n’imyenda mu mahanga, ndetse zigafasha kongera ibicuruzwa byoherezwayo.
Ati “Turacyafite ikibazo cy’imyenda n’ibitambaro dutumiza hanze y’igihugu, kandi tubitangaho amafaranga menshi. Uru ruganda ruzadufasha kugabanya ayo mafaranga.”
Turatsinze yasabye Jania Investment Ltd kudashora imari mu kubaka uruganda gusa, ahubwo ikanashyira imbaraga mu kongerera ubumenyi abakozi bazarukoramo, kubungabunga umutekano wabo no gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru ruganda izamara amezi 18, ikazasozwa muri Mata 2028.











Ibitekerezo 0