Mu minsi ishize Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza abaminisitiri b’ubuzima bo muri Afurika bitabiriye umuhango wo gutangiza ikigo cy’u Rwanda cyifashisha ubwenge buhangano [AI] mu gukusanya no kubika amakuru yerekeye ubuzima.
Uyu musangiro wari wateguwe na Visi Perezida w’Umuryango Susan Thompson Buffett Foundation ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga, Prof. Senait Fisseha. Witabiriwe n’abandi barimo abafatanyabikorwa mu by’ubuzima bo mu karere na Afurika.
Nyuma y’uyu musangiro, abantu bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangazwa n’ubwiza bw’aho uyu musangiro wabereye, bibaza aho ari ho.
Uyu musangiro wabereye kuri hoteli yitwa The Pinnacle Kigali, iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, ahazwi nko ku i Rebero. Yafunguwe ku mugaragaro muri Werurwe 2025.
Mu myaka itanu ishize, ubwo Isi n’abayituye bari bugarijwe na Covid 19, hashibutse igitekerezo cyo kubaka inzu nini yahuriza hamwe umuryango mugari.
Igitekerezo cyaje kwaguka, ibyari ukubakira umuryango bihinduka kubakira wowe nanjye n’undi wese ukeneye kuruhuka. Izari inzozi zaje kuba impamo, imiryango iraguka ikingurirwa buri umwe, inyubako yagombaga kuba iy’umuryango ihinduka hoteli, kuri ubu iri kwakira abakomeye.
The Pinnacle Kigali ni inyubako ifite ubwiza bugaragarira buri wese. Yubatse ku musozi aho uba witaruye ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali, ku butaka bwa hegitari 3,2, ikaba ifite amagorofa atatu ayiha ubuso bungana na metero kare 8,500.
Iyi hoteli ifite ibyumba icyenda binini bishobora kwakira abantu 18, buri cyumba kikagira umwihariko ugitandukanya n’ikindi. Biri ku magorofa abiri, aho ku igorofa rya mbere hari ibyumba bine mu gihe hejuru yaryo hari ibindi byumba bitanu.
Buri cyumba kiba gifite igitanda kinini ‘King-sized’ ariko gishobora no guhindurwa, hagashyirwamo bibiri bitandukanye ‘Twin-sized’.
Ukeneye gutembera Isi utavuye aho uri? Muri The Pinnacle Kigali haboneka indyo z’ubwoko butandukanye kuva ku izwi nka Teppanyaki yo mu Buyapani, indyo ziboneka mu bihugu bikikije Inyanja ya Méditerranée, indyo gakondo za Afurika na Aziya, pizza zikorerwa mu ifuru y’ibumba n’indyo z’i Burayi.
Muri The Pinnacle Kigali ushobora gufatira amafunguro n’icyo kunywa mo imbere ndetse no hanze nko ku mpande za piscine cyangwa ku gasongero kayo aho uba witegeye ubwiza butatse Kicukiro na Kigali muri rusange.
The Pinnacle Kigali ifite umwanya uhagije wahariwe ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino. Aha wavuga nk’umukino wa billiard, uwa bowling, uwa foosball n’iyindi. Uyu mwanya w’imikino witwa Izuba.
Hari kandi umwanya wahariwe ibikorwa by’imyidagaduro, nk’akabari gashobora kwifashishwa mu birori bitandukanye wakira abantu 100 na théâtre yitwa Inseko ireberwamo filimi yubakanye ikoranabuhanga rya ‘Dolby Atmos’ rituma abarimo bumva amajwi mu buryo budasanzwe.
Hari kandi ibyumba by’uruganiriro byitwa Akili na Rebero, ushobora guhuriramo n’inshuti cyangwa umuryango mugasoma ibitabo, imikino itandukanye nk’amakarita n’ibindi.
Hari kandi n’undi mwanya wahariwe ibirori uri hejuru y’inyubako, akaba ari na ho amwe mu mafoto y’abari bitabiriye wa musangiro w’abaminisitiri b’ubuzima bo muri Afurika yafatiwe.
Ntiwavuga ibyiza bitatse The Pinnacle Kigali, ngo wibagirwe umwanya wahariwe ibikorwa byo kwita ku mubiri nka sauna na massage, icyumba cyahariwe kwita ku bwiza ‘Salon Haven’.
Hari kandi Gym ikorerwamo imyitozo ngororamubiri. Hari kandi imikino ikinirwa hanze nko koga, basketball ndetse na paddle tennis.
Kurengera ibindukikije muri iyi hoteli babigize intego, aho nk’imodoka zikoreshwa mu gutwara abantu ari iz’amashanyarazi ndetse hakanakoreshwa uburyo bugezweho bwo gucunga amazi n’imyanda hagamijwe gukoresha ingufu neza.
Imodoka zirimo izo mu bwoko bwa Leap Motors C10 na Alwan’s 202 ROX Premium SUV ni zo zikoreshwa muri The Pinnacle Kigali.
Ku bijyanye no kwishyura, muri iyi hoteli hashyizweho uburyo bwo kwishyura budakoresha amafaranga mu ntoki cyangwa impapuro, kugira ngo hakomeze kubahirizwa amahame yo kurengera ibidukikije.
Amakuru ajyanye no kwishyura atangwa binyuze mu buryo bwizewe hifashishijwe amakarita y’ikoranabuhanga nka Apple Pay n’izindi porogaramu za telefoni zabugenewe.
Amafoto agaragaza ubwiza bwa The Pinnacle Kigali
Ni hoteli iri mu byahinduye isura y'umusozi wa Rebero uzwiho umwihariko w'inyubako zihagazeho mu mujyi wa KigaliUbwiza bwa The Pinnacle Kigali ni urukererezabagenziIyi hoteli yafunguwe ku mugaragaro muri Werurwe 2025.Yubatse kuri hegitari 3,2, ikaba ifite amagorofa atatu ayiha ubuso bungana na metero kare 8.500.The Pinnacle Kigali ni imwe muri hoteli z'ubwiza bwihariye mu RwandaUmujyi wa Kigali ukomeje kunguka hoteli z'ubwiza buhebujeIyi hoteli iherereye ku musozi wa Rebero aho uyirimo aba yitegeye byinshi mu bice by'Umujyi wa KigaliNi ho Perezida Paul Kagame aherutse kwakirira ku meza abaminisitiri b’ubuzima bo muri AfurikaAbitabiriye babashije gusabana na Perezida Paul KagameIbyishimo byari byose ku bitabiriye uyu musangiro bagize amahirwe yo kwiganirira na Perezida KagameIyi hoteli iherereye ku musozi wa Rebero aho uyirimo aba yitegeye byinshi mu bice by'Umujyi wa KigaliAba baminisitiri bari bitabiriye umuhango wo gutangiza ikigo cy’u Rwanda cyifashisha ubwenge buhangano [AI] mu gukusanya no kubika amakuru yerekeye ubuzima.Uyu musangiro wari witabiriwe n’abandi barimo abafatanyabikorwa mu by’ubuzima bo mu karere na Afurika.Akanyamuneza kari kose ku bari bitabiriye uyu musangiroYujuje ibisabwa byose ngo ibashe kwakira abanyacyubahiro batandukanyeUwagize amahirwe yo kuhakirirwa ntatana no gufata ifoto y'urwibutsoUmunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera na we ari mu bari bitabiriye uyu musangiro ndetse na we ari mu batahanye ifoto y'urwibutsoUri ku musozi wubatseho iyi hoteli aba yirebera ubwiza bw'Umujyi wa KigaliUwatembere The Pinnacle Kigali ni gutya aba abona umujyi mu masaha y'ijoroHagaragara mu buryo burangaza benshi kubera ubwiza bwahoThe Pinnacle Kigali ifite Piscine yisanzuye ku bifuza gukora siporo yo kogaAbifuza gukoresha Piscine na bo bashyizwe igororaNi amahitamo meza ku munyarwanda wifuza gutemberera aheza bitamusabye kwambuka inyanjaAbahatembereye babona ibyo kunywa bijyanye n'ibyifuzo byaboNtushobora kwicwa n'inzara cyangwa inyota wabashije kugera muri The Pinnacle KigaliNi imwe muri hotel z'akataraboneka zimaze kubakwa i KigaliIterambere mu by'amahoteli n'ubukerarugendo riri kwihuta ku muvuduko udasanzwe mu RwandaAho umuntu yicaye hose muri iyi nyubako atangazwa n'ubwiza budasanzwe ahabonaHaboneka amafunguro yo ku migabane yose y'isiIkoranabuhanga ni umwe mu mwihariko w'iyi hoteliNtibigisaba gufata rutemikirere uva mu Rwanda kugira ngo ubashe kwibonera ahantu heza ho gusohokera kuko hegerejwe abaturarwandaHari ubwoko butandukanye bw'ibyo kunywaHateguwe mu buryo bugendanye n'igiheAmahitamo y'umuntu ni yo ahabwa agaciro muri The Pinnacle KigaliHari ibiti bifasha uwahatembereye kugerwaho n'akayaga gahehereyeHari ibijyanye n’ibyo kunywa nka vino zikunzwe cyane zengerwa muri Afurika y’Epfo, iz’i Burayi, Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, izo mu bihugu byo muri Océanie n’ahandiIcyorezo cy'icyaka ntikirangwa muri iyi hoteli kuko kiba cyavugutiwe umuti rugikubitaNtushobora kwicuza icyemezo cyo gusohokera aha hantu ahubwo wicuza impamvu wari waratinzeIyo wicaye ku gice cyo hejuru uba wumva amahumbezi unihera ijisho byinshi mu bice bya Kigali no hanze yayoUko rooftop ya The Pinnacle Kigali igaragaraBafite igikoni cyihagije ku ndyo zitandukanye zaba iza kinyafurika cyangwa iza kizunguUreba ibyiza bihari ukumva amagambo ashize ivugaHari 'View' yihariye ku baba bahasohokeyeHari ahantu ho kuruhukira hafasha uharyamye kuruhuka nezaBafite ibyumba byisanzuye kandi byuje isuku ihebujeIyi hoteli ijyanye n'icyerekezo cy'igihugu mu kurengera ibidukikije no kubungabunga ibidukikijeImiterere yaho igera ku nyota y'uwahasuye akumva aranyuzweHari n'indabo zizana impumuro nziza ku baba batembereye muri The Pinnacle KigaliIbyumba bifite ibitanda binini bizwi nka ‘King-sized’Kimwe mu byumba bigize iyi hoteliBuri kintu cyose cyashyizwe muri iyi nyubako gitera ukibonye kugitekerezaho kuko byaritondewe kandi bitoranywa n'abahangaUkihagera utangira kwibwira uti uwapfuye koko yarihuse atabonye u Rwanda rurabagiranaHari ibitanda uryamaho ugasinzira nezaIsuku ni kimwe mu birango bya The Pinnacle KigaliIbyashakirwaga hakurya y'imbibi z'igihugu bisigaye byaregerejwe Abanyarwanda n'abaruganaIbyumba byaho bifite ubwiza bwihariyeAkayaga n'amahumbezi byo hanze bibasha kwinjira mu nyubako nta nkomyiBuri cyumba kiba gifite umwihariko ugitandukanya n’ikindiIyi hoteli ifite ibyumba icyenda binini bishobora kwakira abantu 18Ni iwabo w'abasirimuUwahatembereye wese atahana umuhigo wo kuzagarukaUwaharaye ataha ahirahira kubera ukuntu avimvira ijoro ryose aguwe nezaUwicayemo hano akurikirana filimi nk'uri kuyireba ikinwa mu buryo bw'imbonankuboneAhareberwa filimi hubakanye ikoranabuhanga rya ‘Dolby Atmos’ rituma abarimo bumva amajwi mu buryo budasanzweIki cyumba kireberwamo filimi gishobora kwakira abantu batandukanye bifuza kureba bicaye nezaAbakunzi ba sinema bateganyirijwe icyumba cyihariye kijyanye n'igiheBafite ibitabo bitandukanye byo gusomaNta kintu giciriritse wapfa kubona muri iyi hoteliAbihebeye gusoma nta kibazo bagirira aha hantuAbakunda gukina umukino wa Chess na bo ntibibagiranyeHari ushobora kwibwira ko ari mu mahanga ya kure nyamara ari mu rw'Imisozi 1000Ibyerekeranye n'ibikorwa byo kwidagadura byitaweho mu buryo bwihariyeAbakunzi b'umukino wa Bowling ntibashobora kwicirwa n'irungu muri The Pinnacle KigaliBilliards na wo ni umwe mu mikino abasohokeye muri The Pinnacle Kigali bashobora kuba bakinaAbakunzi b'imikino n'imyidagaduro batekerejweho mu buryo bwihariyeAha ni igice cyahariwe abakunda gukina BowlingHateguwe ku buryo bugezweho bufasha uwahatembereye kubona byose bijyanye n'ibyo yifuzaIbikoresho byifashishwa mu gukina umukino wa BowlingAbifuza gukina Bowling na bo batekerejwehoHabereye ijishoIyo wahatembereye utahana inkuru yo kubaraIyi hoteli yashibutse mu gitekerezo cyo kubaka inzu nini yahuriza hamwe umuryango mugariNi amahitamo ku bantu bakunda kuva mu rugo bagafata umwanya wo gusohokera ahantu heza kandi hagezwehoAbifuza kuganira bateganyirijwe ibyicaro biteye amabengezaBatanga serivisi zitandukanye zose zihuriye ku kugusha neza uwagiye abaganaAbakunzi b'imikino y'amaboko bashyizwe igorora muri The Pinnacle KigaliAbahatembereye babona ibyo kunywa bijyanye n'ibyifuzo byaboIbikorwa remezo bya siporo na byo birahariIbikoresho byo kwifashisha mu mikino n'imyidagaduro byarateganyijweAbakunda ibijyanye no guterura na bo ntibarengejwe ingoheIbikoresho byifashishwa muri GYM ni munangeHari ibyo ushobora gukenera byose mu gihe uri muri hoteli nzizaBafite imodoka ziyubashye zitwara ababagana by'umwihariko izo mu bwoko bwa Leap Motors C10 na Alwan’s 202 ROX Premium SUV
Ibitekerezo 0