IGIHE

RUBiS Energy Rwanda na Castrol byakiriye ba Chana mbere ya Rwanda Mountain Gorilla Rally

0 9-07-2026 - saa 13:45, IGIHE

Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli ya RUBiS Energy Rwanda, ku bufatanye n’Ikigo cyo mu Bwongereza kizwi mu bucuruzi bw’amavuta y’imodoka cya Castrol, ikomeje kugaragaza uruhare rwayo mu guteza imbere siporo yo gusiganwa mu modoka, aho kuri iyi nshuro ishyigikiye imwe mu makipe akomeye yo muri Afurika y’Iburasirazuba izahatana muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026’, ari yo y’abavandimwe Jasmeet Chana na Ravi Chana.

Jasmeet Chana na Ravi Chana si bashya mu Rwanda kuko basanzwe bakinira mu mihanda itandukanye kandi igoye yo mu Rwanda muri iri rushanwa riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu modoka.

Aba bapilote babiri bakomoka muri Kenya bongeye kwitabirana ubunararibonye, ubushake bwo gutsinda ndetse n’umubano ukomeye bafitanye n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda.

Urugendo rwabo muri uyu mukino rugaragaza imyaka myinshi bamaze bariyemeje gukomeza gukora neza no kugaragaza umusaruro uhoraho, ibituma baba imwe mu makipe yubashywe cyane mu karere.

Intsinzi yabo ishingiye ku bufatanye bwubakiye ku musaruro n’icyizere binyuze mu nkunga ihuriweho na RUBiS Energy Rwanda na Castrol, aho aba bavandimwe Jasmeet Chana na Ravi Chana bahabwa ibibafasha kwitwara neza mu isiganwa mu gihe bahanganye n’abandi.

Mu gihe RUBiS itanga imbaraga zo gukomeza urugendo, ikoranabuhanga rigezweho ry’amavuta ya moteri rya Castrol rifasha kurinda moteri mu gihe cyose cy’umuvuduko, kunyura mu makorosi no mu byiciro bigoye by’isiganwa, bigatuma imodoka ikomeza gukora neza mu bihe bikomeye kurusha ibindi.

Mu rwego rwo kwizihiza ubu bufatanye no kwegera abakunzi b’umukino wo gusiganwa mu modoka, RUBiS Energy Rwanda yateguye igikorwa cyo guhura n’abakunzi bayo (Public Meet & Greet) kuri Sitasiyo ya RUBiS Remera 3.

Abafana bahuye na ba Chana, bareba imodoka yabo y’isiganwa ndetse banafatana na bo amafoto y’urwibutso.

Abatwara moto na bo bahawe ibicuruzwa bya Castrol n’ibindi bicuruzwa bya RUBiS, ibigaragaza ubushake bwa Castrol bwo gutanga imbaraga no kurinda buri rugendo, kuva ku ngendo zisanzwe za buri munsi kugeza ku ntsinzi mu marushanwa akomeye.

Ibi birori byakomeje binyuze mu gikorwa cyihariye cyitwa "Breakfast with the Drivers", cyahuje abaterankunga ba RUBiS, abafatanyabikorwa mu bucuruzi, abatumirwa, abahagarariye ibitangazamakuru n’abandi bafite aho bahuriye n’umukino wo gusiganwa mu modoka.

Iki gikorwa cyabaye umwanya wo kurushaho gukomeza umubano, kwizihiza ubufatanye hagati ya RUBiS Energy Rwanda, Castrol n’abavandimwe bazwi nka ba Chana, ndetse no kugaragaza indangagaciro bahuriyeho zituma bagera ku ntsinzi zirimo gukora neza, ubushobozi bwo guhanga udushya, gukorera hamwe no guharanira kuba indashyikirwa.

Abitabiriye iki gikorwa babonye umwanya wo kuganira n’abasiganwa mu buryo bwihariye, kumva amateka y’urugendo rwabo ndetse no kumenya uko bitegura kugira ngo babashe guhangana ku rwego rwo hejuru mu mukino wo gusiganwa mu modoka muri Afurika.

Ibi bikorwa bigaragaza igisumbye ubufatanye bwo kwamamaza, icyerekezo gihuriweho cyo gushyigikira impano za siporo, kubaka umubano ufite ireme n’abakiliya ndetse n’abafatanyabikorwa, no kugira uruhare mu iterambere ry’umukino wo gusiganwa mu Rwanda no mu karere.

Mu gihe ba Chana bitegura kongera guhangana mu byiciro bikomeye by’isiganwa mu Rwanda, bazabikora bafite icyizere gituruka ku bufatanye bwubakiye ku bushobozi bwo gukora neza.

Bashyigikiwe n’imbaraga zizewe za RUBiS ndetse barindwa n’ikoranabuhanga rigezweho rya Castrol, aba basiganwa bahagarariye kwiyemeza, kwihangana no kuba indashyikirwa biranga ibigo byombi.

RUBiS Energy Rwanda na Castrol ntibiri gushyigikira abahanganiye intsinzi gusa, ahubwo biri no gufasha ahazaza heza h’umukino gusiganwa muri Afurika, icyiciro ku kindi.

Rwanda Mountain Gorilla Rally y’uyu mwaka izaba iminsi itatu, kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 12 Nyakanga 2026.

Jasmeet Chana na Ravi Chana bagiye kwitabira Rwanda Mountain Gorilla Rally bashyigikiwe na RUBiS Energy Rwanda na Castrol
Aba Banya-Kenya bavuze ko biteguye gutsinda
Abamotari bahawe amavuta ya Castrol bayishimiye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 2-10-2026
0 0 2-10-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza