Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yasobanuye ko FDLR ifata umututsi nk’umwanzi aho yaba ari hose kandi ko nta gihugu na kimwe bifuzaga ko cyayoborwa n’ubwoko bw’Abatutsi.

Ati “Icyo twigishaga cyane cyane, ni ububi bw’umututsi nk’uko twabyigaga tukiri mu Rwanda.”

Mu 2000 ni bwo yagiye kwiga ibijyanye n’ubutasi, ari na byo yakomeje gukoramo aho yatashye mu Rwanda yari umuyobozi ushinzwe ubutasi imbere mu buyobozi bukuru bwa FDLR.

Yagaragaje ko Perezidanse ya FDLR irimo za Komisariya wagereranya na za Minisiteri mu Rwanda. Izo zifite abayobozi bazo n’abandi bakozi bakorana.

Mu nshingano yari afite harimo gukurikirana amakuru ajyanye na FDLR, ingorane ishobora guhura nazo, kwinjiza abarwanyi bashya, uburyo bwo kubana na FARDC, Nyatura n’Abanye-Congo muri rusange.

Yagaragaje ko kubera ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango rwo kwanga Abatutsi, wasangaga n’umuntu ufite isura isa n’iy’Abatutsi yashoboraga no kwicwa yitwa icyitso, akaba yafatwaga nabi cyangwa akaba ari we ushyirwa imbere ku rugamba.

Yerekanye ko ingengabitekerezo ya FDLR ari ukwanga Umututsi aho yaba ari hose kandi ko batifuzaga ko hari igihugu na kimwe cyayoborwa n’Umututsi kuko bamubonaga nk’umwanzi.

Ati “Umututsi wese twamufataga nk’umwanzi aho yaba ari hose. Yaba muri Uganda, yaba mu Burundi, yaba muri Congo, yaba no mu Rwanda, twamubonaga nk’umwanzi.”

Ubuhanuzi bw’ibinyoma n’ururimi rw’igihutu

Nk’umupasiteri kandi, yakoreshaga Bibiliya ariko bakagira n’umwanya w’ubuhanuzi bw’ibinyoma bugaragaza ko Imana yabahaye igihugu, kandi ngo nibaramuka bateye u Rwanda bazatsinda.

Ati “Buri muyobozi wese aba afite itsinda ry’abanyamasengesho agendana na ryo. Iyo bageze mu gihe cyo gusenga bategura umuntu. Uwo rero iyo igihe cyo guhanura kigeze, yikubita hasi noneho bakamwutikira ikiringiti, agatangira agahanura. Nk’iyo bashakaga guhindura umuyobozi cyangwa gushyiraho undi, kugira ngo hatazakugira uvuga ko barobanuye ku butoni bakoreshaga wa munyamasengesho.”

Mu gushimangira ingengabitekerezo ya FDLR, Niyonzima yagaragaje ko bageze igihe batangira kumva ko bagomba gukoresha ururimi rw’igihutu aho kuvuga Ikinyarwanda.

Ati “Twaravuze duti, icyo kinyenduga kigomba guhinduka, ntitwongere kuvuga ikinyenduga ahubwo ni igihutu. Twaravugaga ngo twebwe turi Abahutu uwo turwana na we ni umututsi, kandi akarengane twebwe bo mu Rwanda twagiriwe, murabona ko namwe bari kubirukansa [Abahutu bo muri RDC], rero uturwanya ni umwe. Iyo baza kubajugunya mu Rwanda bari kudutsembera hamwe.”

Yanerekanye kandi ko mu byo bagenzuraga harimo no kuneka abashaka gutaha, bamenya ayo makuru cyangwa niba hari uwaba avugana n’abantu bo mu Rwanda, bakaba bakwicwa.

Ati “Iyo uri kurwanya umwanzi ibyo ukoze byose wumva uri mukuri. Twebwe twaravugaga duti n’ubundi uyu muntu nanagenda, ni we ejo bundi azaba atumereye nabi. Reka tumuvaneho n’ubundi aho kugira ngo tuzarwane na we agarutse reka tumwice ye kuzongera umubare w’abazadutera.”

Abanye-Congo binjizwa muri FDLR

Niyonzima yahinyuje abavuga ko FDLR igizwe n’abasaza, asobanura ko buri gihe babaga bashaka abinjizwa mu ngabo barimo abana bibyariye n’abanye-Congo bakiri bato.

Yerekanye ko abana binjiza mu gisirikare ari abafite imyaka kuva ku myaka 14, bakabibwamo ingengabitekerezo y’urwango no kumvishwa ko umwanzi wabo ari Umututsi.

Ibyo bishimangira ko abashinze FDLR uyu munsi bamaze kuyinjizamo abana babo bavukiye mu mashyamba ndetse n’abanye-congo ubwabo usanga hari abahitamo kuyinjiramo nyuma yo gucengerwa n’ingengabitekerezo mbi yubakiyeho.

Ati “Hari uburyo bubiri twakoreshaga, hari ukwinjiza abana twabyaye, hari no kwinjiza abanye-Congo. Twari dufite abantu n’ubu baracyahari mu bihugu duturanye nko mu Burundi na Uganda bashinzwe kwinjiza abantu. No mu Banye-congo twari dufitemo abantu bashinzwe gushaka abinjira, bakabashishikariza bamara kwemera bakaza gutangira kwiga igisirikare.”

Yicuza ko yataye igihe cye mu myaka yamaze mu mashyamba ya RDC, kuko yakabaye yaragikoresheje yiteza imbere.

Ati “Icyo nicuza cya mbere ni igihe nataye. Nataye igihe cyanjye ntinya ubusa, ntinya baringa. Hari abantu bampamagaraga mbere bakambwira ngo natashye ariko nkavuga nti nindamuka ntashye hari igihe nshobora kugerayo bakanyica. Narahageze nsanga abo twabanaga, abo twakoranaga, abo twiganye bameze neza, ariko njyewe n’imyaka mfite ntacyo nashobora kwimarira, uretse utubaraga two gukora ibyo kwibeshaho ariko nta mushinga nategura.”

Yongeyeho ati “Ikindi kimbabaza rero ni ukuba narigishije ingengabitekerezo y’ibintu bitariho bya baringa byo kuvuga ngo Abatutsi ni babi, ni abanzi, ni abagome ariko nagera mu gihugu nabona ukuntu tubanye, dukorana, ukuntu batuganirira, ukuntu babanye neza n’abaturage, uko udashobora gutekereza ngo uyu ni umututsi uyu ni umuhutu. Mbese n’Imana imbabarire kuko ibyo bintu nabikoranye ubujiji.”

Yasabye abo bakoranye bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha kuko bakomeje guta igihe cyabo naho Tshisekedi amusaba guhitamo gukorana neza n’u Rwanda kuko nta cyo ashobora kurukoraho.

Pasiteri Niyonzima Jean Damascène yasobanuye ko nta gihugu na kimwe FDLR yifuzaga ko cyayoborwa n'Umututsi
Pasiteri Niyonzima Jean Damascène yasobanuye ko nta gihugu na kimwe FDLR yifuzaga ko cyayoborwa n'Umututsi