Denis Karera ni umwe mu Banyarwanda bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Nyuma y’aho amahoro abonekeye mu gihugu, urwo rugendo arukomereje ku bindi bikorwa by’iterambere.
Yakoze ishoramari mu bikorwaremezo by’inyubako mu mishinga yahinduye burundu isura y’igihugu.
Mu kiganiro cy’urubyiruko kuri Televiziyo y’u Rwanda cyitwa Password, Denis Karera yagaragaje uko yinjiye mu ishoramari, uburyo yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cyabohoye igihugu, anatanga inama ku bakiri bato.
Inkuru ya Karera itangirira muri Uganda aho yavukiye nk’impunzi kimwe n’abandi Banyarwanda bari ishyanga bazira uko bavutse biturutse ku butegetsi bubi bwari mu Rwanda.
Nyuma yo gusharirirwa n’ubuhunzi, Karera kimwe n’abandi basore bari bafite imbaraga, bahisemo kuyoboka inzira y’igisirikare cya Uganda mu rwego rwo kwiga uko bazaharanira gutaha mu rwababyaye.
Ati “Twebwe twiyumvisemo ko aho turi bidahagije kuba turi impunzi, turi aho, tutishimye tubana n’umujinya. Tuza gufata inzira tujya mu gisirikare cyo muri Uganda, tuvuga tuti reka tuzajye kwiga uburyo twakwishakira inzira.”
“Turagenda tuba abasirikare turi bato. Twagiye mu ntambara abenshi dufite imyaka 21, 22, 23, 24 na 25 bitewe no kwiyumvamo ko tudakwiye kuguma aho turi impunzi.”
Yagaragaje ko urugamba rwo kubohora igihugu rutari rworoshye ariko ko uko ibibazo byagendaga biba byinshi kuri bo, byatumaga bunguka ubundi bumenyi kandi bikarushaho kubakomeza kuko bari bafite impamvu n’intego yo kurwana.
Ati “Hariho ibintu byinshi, twari bato, ubuse twari kubireka ngo ni uko turi bato? Ni ukuvuga ngo ni mwe muhari nimurwane n’icyo kintu kandi ako kazi karakozwe. Yewe iyo tutaba bato ngira ngo hari kubaho ko tugira ubute.”
Mu 1992 habaye inama mu Rugano ahakorerwaga imirimo y’urugamba, habaho gushyira hamwe ibitekerezo no kureba icyazakorwa nyuma yo gutsinda umwanzi, buri wese agenda agaragaza icyo atekereza ashobora gukora mu rwego kubohora igihugu mu buryo bwuzuye.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, hakurikiyeho urugamba rwo kubaka iterambere ry’igihugu cyari cyarasenyutse.
Benshi mu bagize uruhare mu kukibohora babanje gukora imirimo itandukanye ya Leta, abandi bahitamo gushora imari mu ngeri zitandukanye.
Denis Karera na we yakoreye Leta mu mirimo itandukanye irimo iyo mu nzego z’umutekano, muri Minisiteri y’Uburezi n’ahandi hatandukanye nubwo yanyuzagamo agakora n’ibikorwa by’ishoramari.
Mu 1997, yagiye muri banki gusaba inguzanyo ya miliyoni 70 Frw, yerekana umushinga yifuzaga gukora n’uburyo uzagira impinduka nziza kuri sosiyete.
Nubwo muri iyo myaka bitari bimenyerewe kubona umuntu ufata inguzanyo y’amafaranga angana atyo, yaje kuyemererwa akajya ayahabwa mu byiciro kandi byatanze umusaruro.
Ati “Mu myaka ibiri, umushinga ukora neza cyane, miliyoni zayo ndazisubiza nsigara nteza imbere ibikorwa byanjye.”
Nyuma yo gusoza akazi ka Leta yatekereje ibyo yakora byamugirira akamaro n’igihugu muri rusange.
Yatekereje ko yakomeza ibikorwa bye ariko abona ko byaba byiza abyaguye. Mu 2008 ni bwo yatangiye gukora umushinga wa miliyoni 500 Frw, asabye inguzanyo muri BRD irazimuha arakora kandi bigenda neza.
Nyuma y’igihe gito, yongeye kujya kuri banki asaba miliyari 1 Frw, akora umushinga mugari wo kubaka Crown Conference Hall iri i Nyarutarama. Ni inyubako iherereye hafi na Tennis Club ndetse n’Ikibuga cya Golf, yakira inama n’ibirori bitandukanye.
Yakomeje kwagura ibikorwa, mu 2011 ashaka abo bafatanya, ava kuri miliyari imwe agera kuri miliyoni 40$ banishyiramo gukora ibintu bitarakorwa ari bwo hubatswe Kigali Heights.
Ni inyubako yatashywe mu 2016 ariko ubu yamaze kuyigurisha ku kindi kigo cy’Umunyarwanda cyitwa Yyussa cyatanze agera kuri miliyoni 31$ [arenga miliyari 43,8 Frw].
Muri icyo kiganiro, Karera yavuze ko akomeje ibikorwa by’ishoramari aho kuri ubu we n’abo bakorana bafite ishoramari rya miliyoni nibura 200$ ni ukuvuga arenga miliyari 280 Frw mu bikorwa bitandukanye.
Umwe mu mishinga yitezweho impinduka ni uri gukorwa binyuze muri Sosiyete y’ubwubatsi ya Savannah Creek Development Company, wo kubaka umudugudu wa Kangondo uvuguruye, uzaba ufite inzu 600 zo guturamo zirimo izo mu bwoko bwa ‘apartments’ n’izindi zigaragaza ubudasa bwa Kigali.
Biteganyijwe ko hazubakwa inzu ziri mu byiciro bitandukanye bigendanye n’ubushobozi bw’abagura, aho harimo iyiswe Tuscan, Classical, Mediterranean, Contemporary na Apartment bikazatwara nibura miliyoni 60$.
Inama ku bakiri bato
Yagaragaje ko uko ukora neza, abantu bose baba babireba bikagufasha kwiyubakira izina no kugufungurira amahirwe, akangurira urubyiruko gushyira umwete mu byo rukora.
Yerekanye kandi ko umuntu akwiye kugira icyerekezo cy’uwo yifuza kuba we akiri muto kuko bifasha mu kugendera ku ntego.
Ati “Mbagire inama nk’abantu bato, kwitegura uwo ushaka kuba bitangira ubu, ugatangira kwibonamo uti ese ibi byose ndeba, ibyo numva bikorwa n’abantu ki? Kugira ngo wagure ubumenyi bwawe, bigusaba kumviriza ibintu. Muri iyi minsi hari byinshi byakuyobya bitandukanye n’uko twe byari bimeze, twe nta telefoni twagiraga.”
Yasabye urubyiruko kandi gukomeza kwagura ubumenyi bwarwo binyuze mu gusoma ibitabo binyuranye kuko bifungura mu mutwe, gukora ingendo shuri no kuganira n’abandi.
Yongeye kwibutsa ko urubyiruko kugira ukuri no kurangwa n’ubunyangamugayo kandi rukirinda ibishobora kwangiza inzozi zarwo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!