Uyu mukobwa washinze Gege Lashes, ubu afite abakozi batandatu bahoraho, ishuri ryigisha gutunganya ingohe n’ubucuruzi bw’ibikoresho byifashishwa muri uyu mwuga.
Mwizerwa yarangije amasomo y’ibarurishamibare n’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2024, ariko urugendo rwe mu bijyanye n’ubwiza rwatangiye akiri umunyeshuri.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko amafaranga yahabwaga atari ahagije, bituma atangira gushakisha akazi yakora kabangikanye n’amasomo.
Ati “Nigaga muri UR noneho hari ukuntu amafaranga baduhaga yabaga ari make rero nkavuga ngo ngomba gushaka ikintu cyunganira aya mafaranga. Ni uko nashatse ikintu nakora birangira ngeze kuri lashes ndaziga, ntangira kuzikora.”
Nubwo yari amaze kubona icyo yakora, urugendo ntirwari rworoshye. Kubangikanya amasomo n’akazi byaramugoraga, byiyongeraho kuba icyo gihe abantu benshi batarumvaga neza ibyo gutunganya ingohe.
Bamwe mu bakiliya batinyaga kuzishyiraho, bakeka ko zishobora kubatera ububabare cyangwa ibindi bibazo by’amaso.
Icyakora, uko igihe cyagiye gihita, abantu barushijeho kumenya iyi serivisi, bituma n’umubare w’abakiliya biyongera.
Mwizerwa avuga ko kuri ubu gutunganya ingohe z’umukiliya umwe bitwara igihe gito ugereranyije n’uko bamwe bashobora kubitekereza.
Ati “Ntabwo bijya birenza isaha. Byatinze cyane aba ari isaha.”
Yavuye ku gukora wenyine agera ku guhanga imirimo
Kimwe mu byo Mwizerwa yishimira mu rugendo rwe ni uko ibikorwa yatangije ari wenyine byamaze kwaguka, bikaba bitunze n’abandi bakobwa batandatu bakora muri Gege Lashes.
Ati “Mbere nakoraga lashes ndi umuntu umwe, ayo ninjizaga ndi umwe ubu turi abo batandatu […] ku munsi twese tugakorera ayo ninjizaga njyenyine buri wese yagiye ayakorera.”
Kuri we, gukura kwa Gege Lashes ntikwagarukiye ku kongera abakiliya n’abakozi gusa, ahubwo byanamuhaye igitekerezo cyo kwagura ibikorwa bye mu zindi serivisi zijyanye n’uyu mwuga.
Yaje gutangiza ishuri ryigisha gutunganya ingohe, aho kugeza ubu rimaze guhugura abanyeshuri bagera kuri 20, bamwe muri bo bakaba baratangiye kwikorera.
Mwizerwa avuga ko yifuza ko ubumenyi yungutse bukomeza kugirira akamaro abandi bakobwa bashaka kwinjira mu ruganda rw’ubwiza.
Si ibyo gusa kuko yatangije na Gege Lashes Supply, ubucuruzi bwibanda ku kuranguriza abandi bakora uyu mwuga ibikoresho bakeneye, birimo ibitanda, intebe, amatara n’ubwoko butandukanye bw’ingohe.
Ese gushyiraho lashes bishobora kugira ingaruka ku maso?
Nubwo gutunganya ingohe bimaze gukundwa cyane, hari abacyibaza ku ngaruka zishobora guterwa no kuzishyiraho, zirimo gutukura cyangwa kubyimba amaso.
Mwizerwa yavuze ko hari igihe ibi bibazo bishobora guterwa n’uko umubiri w’umukiliya wakiriye ibikoresho byakoreshejwe cyangwa uburyo ingohe zashyizweho.
Ati “Iyo byatewe no kuba yagize allergie, kuba wamukoze ku maso kandi amaso ye iyo bayakozeho umwanya agira ikibazo, birashira ariko hari n’ikindi gishobora kubitera mu gihe waziteyeho nabi.”
Yongeraho ko gutunganya ingohe ari umwuga ufite amabwiriza n’uburyo bwihariye ugomba gukorwamo, ari na yo mpamvu gushaka ubumenyi no guhora witoza ari ingenzi.
Ku rubyiruko rushaka kwinjira muri uyu mwuga, Mwizerwa arugira inama yo kudakururwa gusa n’amafaranga rushobora kuwukuramo, ahubwo rukabanza kuwiga neza no kugira intego ihamye.
Asanga gutunganya ingohe bishobora kuba umwuga utunze umuntu, ariko bisaba kwihangana, gukunda ibyo ukora no guhora wiyungura ubumenyi.











Ibitekerezo 0