Umwe mu batanze ubuhamya nk’ubu ni Kabibi Sandrine w’imyaka 26 utuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, wavuze uburyo yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuva afite imyaka ine kugeza agize imyaka umunani bikozwe n’umuntu wa hafi mu muryango we, bikamwangiza mu marangamutima.

Byatumye akura yumva adashaka gushaka umugabo no kubyara, no kumva ko abagabo ari abahemu. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Kabibi Sandrine yavuze ko uwamuhohoteye yari umusore wari ufite imyaka isaga 20 ufitanye isano no kwa mukase, ndetse ko byamuteye igikomere cy’igihe kirekire.

Ati ‘‘Amakuru menshi nayabwiye n’uwankoreye ihohotera, andi ni make nibuka, andi ni ayo abavandimwe bambwiye. […], Yari umuntu ufite icyo apfana no ku mugore mukuru wa papa, agakunda rero kugera mu rugo cyane.[…] Yatangiye kujya akoresha intoki ze azishyira mu gitsina cyanjye, ni uko byatangiye. Hanyuma abikora igihe kinini kugeza mfite imyaka hagati y’irindwi n’umunani.’’

Ubwo byamenyekanaga ko Kabibi Sandrine yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina yari aryamye mu cyumba, uwo musore wamuhohoteye yambara ubusa amusanga mo atangira kumukorera ibirimo kumukorakora.

Ati ‘‘Numva umuntu ari kunkoraho ankorakora, nubuye amaso mbona ni umusore yambaye ubusa buri buri. Yego ibyo ndabyibuka, byari biteye ubwoba cyane, nahise ngira ubwoba. Ndamubaza nti ‘Ibi ni ibiki biri kuba?’ […] Mama yaraje ajya ku rugi aramukomangira.’’

‘‘[…] Abari baje kundeba batangira kungenzura mu myanya y’ibanga niba nta kibazo mfite. Gusa nibuka ko ku bibero hari handiho ibintu by’umweru byinshi (amasohoro), mbaza mama ibyo ari byo arambwira ngo ni amavuta ye yo kwisiga.’’

Kabibi yatanze ubuhamya bw'uburyo yasambanyijwe igihe kinini

Uko Kabibi Sandrine yagiye akura akagira bimwe asobanukirwa byatumye arakarira nyina ariko ubu witabye Imana, kubera ko icyo gihe yamubwiye ko ayo ari amavuta yo kwisiga kandi yari amasohoro y’uwo musore wamuhohoteye, ndetse ntanamushakire ubutabera bigishoboka kuko uwo musore nta kindi bamukoreye uretse kumwirukana muri urwo rugo gusa.

Kabibi Sandrine avuga ko ibyamubayeho byatumye akura yaratakaje amarangamutima yo kwishima, abantu bagatangira kumwita umurakare ndetse bigatuma akura yumva adafite umutekano mu gihe ari kumwe n’umuntu w’igitsinagabo uwo yaba ari we wese.

Ati ‘‘Abantu bamwe banyise umurakare, ibyo ntekereza ko ari yo ngaruka ya mbere byangizeho. […] Nari ndi umuntu udafite amarangamutima yo kwishima cyangwa gusabana n’abandi. Uramva ntabwo nari nsobanukiwe neza ibintu byambayeho. Gusa byatumye ntatekana, ariko ntekereza ko byishe cyane n’amarangamutima yanjye.’’

‘‘[…] Byatumye numva igitsinagabo waba uri umwana, waba uri data, waba uri umukunzi wanjye, nakuze numva ko umusore cyangwa umugabo wese aba ashaka kuguhemukira. Ibyo bintu byarakuze ku buryo n’igihe navuze ngo reka ngire umukunzi, iyo yashakaga nko kunkoraho mbona ashaka kubishyiramo amarangamutima menshi ariko atari n’ibintu birebire, narakonjaga nkatitira, nkabira ibyuya nyine akabibona ko hari ikibazo.’’

Kabibi yahagurukiye ihohoterwa iryo ari ryo ryose

Yamaze igihe yanzuye ko atazashaka umugabo

Nyuma yo gukorerwa iryo hohotera rishingiye ku gitsinda, ibyo bikomere Kabibi Sandrine yavuze ko yabikuranye, ku buryo atigeze yifuza kugirana ibihe byihariye n’uw’igitsinagabo ngo bibe byanabageza ku kubana nk’umugabo n’umugore, cyangwa se ngo babe banakora imibonano mpuzabitsina. Yafashe umwanzuro w’uko atazashaka umugabo cyangwa ngo abyare.

Gusa icyo cyemezo yakiganirije imwe mu nshuti ze, imusaba ko nibura yazagerageza agakora imibonano mpuzabitsina, byagenda nabi akaba ari bwo yazanzura ko atazigera ashaka umugabo.

Kabibi wakurikije iyo nama ahamya ko uwo mwanzuro yawufatishijwe n’ibikomere kuko yabikoze agahita asama atabiteganyije, kuko yumvaga adashaka kubyara umwana ngo asange afite nyina wuzuye ibikomere, ndetse akibwira ko nta mugabo wakwifuza kugira umugore ukomeretse gutyo kuko yahoraga afite ubwoba ko bagirana ibibazo byanabakururira gatanya kandi atarigeze yifuza ubwo buzima.

Ati ‘‘Ni uko byarangiye nkoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere […], naje gutwita umwana ntabiteganyije, ariko ndamukunda cyane.’’

Gusa ibyo bihe byahinduye imyumvire ya Kabibi Sandrine ku rushako no kubyara, kuko umukunzi we yamubaye hafi ubwo yari atwite bikarangira umutima umwemeje ko ari we mugabo ukwiye mu buzima bwe, ndetse nyuma bakora ubukwe none ubu bakaba ari umugabo n’umugore kandi bishimye.

Kabibi kandi anashimira ko umugabo we yamubaye hafi ndetse akamuherekeza mu rugendo rwo gukira ibikomere byo ku mutima.

Kabibi wari warazinutswe abagabo yahuye n'umukunzi umwitaho bemeranya gushaka

Igisubizo kigayitse cy’uwamuhohoteye

Kabibi Sandrine ugaragaza ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina iwabo batuye ku Gisozi, nyuma baje kwimukira mu Karere ka Muhanga amara igihe kinini atazi amakuru y’uwamuhohoteye.

Nyuma uwo musore yaje gushaka umugore, Kabibi Sandrine wari umaze gukura umuryango umushyira mu bakobwa bazambarira umugeni muri ubwo bukwe, umwe mu minsi ahamya ko yamubereye miremire kuko atari atekanye kuko yibutse byinshi kuri uwo mugabo bikamusubiza inyuma.

Nyuma Kabibi na we afite ubukwe, uwo mugabo yaramwandikiye amusaba kuzamutumira akabutaha.

Kabibi yongeye kumva akomeretse, ariko aba ari bwo aboneraho kubaza uwo mugabo ibyimbitse ku cyatumye amuhohotera undi na we amuha amakuru, gusa amusaba imbabazi amubwira ko atari azi ko ibyo bintu akibyibuka cyangwa byaba byaramugizeho ingaruka.

Ati ‘‘Ndamubwira nti ikintu cyiza wankorera ni uko nibura wambwira ibintu byose uzi byabaye. […], yarambwiye ngo yari ari kuvumbura imikorere y’umubiri we, ngo wari uri gukora ibintu byinshi bitandukanye. Yarambwiye ngo muri iyo minsi nibwo yatangiye kumenya ‘Pornographie’.’’

Kabibi Sandrine avuga ko nibura yabohowe n’uko uwo wamuhohoteye yabyemeye akamusaba imbabazi, kuko byanashobokaga ko abihakana.

Uyu mugore avuga ko kimwe mu byatumye asangiza inkuru ye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu nyandiko yashyize kuri konti ye ya Instagram ku wa 30 Nzeri 2026, ari ukugira ngo nibura bizafashe abandi bantu banyuze mu bihe nk’ibyo ariko bakabura imbaraga zo kubivuga ngo bahabwe ubutabera.

Ikindi cyateye Kabibi gutanga ubuhamya kandi ni ukugira ngo yaba abahohotera ndetse n’abandi muri rusange, bamenye ko ibyamukorewe biriho kandi bishobora gukorerwa abana babo, bigakorerwa abavandimwe babo cyangwa n’bandi ba hafi kuri bo, anaboneraho gusaba ababyeyi kuba maso bakitondera ibyo gufata abana babo bakajya kubareresha mu miryango cyangwa mu baturanyi, kuko usanga ari ho benshi bahohoterwa.

Kabibi Sandrine kandi avuga ko mbere yo gutangira urugendo rwo gutanga ubuhamya kuri iryo hohoterwa yakorewe, yabanje kubiganiraho n’umugabo we babyemeranywaho ku buryo nta kibazo cyavuka hagati yabo giturutse kuri ubwo buhamya, ndetse ahamya ko umugabo we amushyigikiye.

Kabibi Sandrine yagaragaje ko yahohotewe n'uwo mu muryango we igihe kinini