Ashimirwa kuba yaritangiye igihugu akayobora urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuba ari umuntu wanga akarengane, uharanira iterambere, ukunda isuku n’ibindi.

Abazi Perezida Kagame mu buto bwe basobanura ko imyitwarire ye ya none idatandukanye n’uko yari ameze mu buto bwe. Umwe mu bantu bari impunzi muri Uganda aho Perezida Kagame yize yagize ati “ Muri Rwengoro Primary School ari mu nkambi ya Gahunge naho ni uko yari ameze.”

Yakomeje agira ati “Nk’abana bigaga mu mashuri abanza, yari umwana ugira ikinyabupfura, akabaza abandi ati kuki wambaye utyo, kuki ufite umwanda. Isuku ye ni iya kera”.

Abamenye Perezida Kagame bavuga ko iyo myitwarire ahanini ayikesha uburyo yarezwe n’ababyeyi be kuko bari abantu biyubashye muri sosiyete n’aho babaga mu nkambi. Ikindi kandi ngo ntiyatinyaga guhwitura n’umuntu umuruta mu myaka mu gihe cyose yabonaga hari amakosa.

Ati “Mukuru we twakundaga gukinana umupira, akatubwira ati, kuki mutagiye kwiga. Niganaga na mukuru we. [Kagame] we yarakinaga ariko agakina mu kinyabupfura.”

Urukundo rwo kwitangira igihugu narwo si urwa none. Tito Rutaremara yigeze kuvuga ko Perezida Kagame akiri mu nkambi, we na Fred Rwigema bakundaga kujya kureba umusaza witwaga Maliko akabaganiriza ku mateka y’u Rwanda n’ibindi bijyanye nabyo.

Undi muntu uzi umuryango wa Perezida Kagame we yagize ati “Iteka na Se, Rutagambwa, yatorwaga mu bayobozi b’impunzi mu nkambi ya Rukinga. Mwarazaga bakabakirira Rukinga, nyuma bakabohereza Nshungerezi n’ahandi. Muri Rukinga, Se yakundaga gutorwa.”

Perezida Kagame yize amashuri yisumbuye muri Ntare School muri Uganda. Abamuzi bavuga ko ubuhanga bwe aribwo bwatumye ahabwa kujya kwiga muri iryo shuri. Undi muntu twaganiriye, ni umwe mu bari impunzi ariko akora akazi k’ubwarimu mu nkambi, yagize ati “Hari umuzungu witwaga Carrington wazaga aho nigishaga mu nkambi ya Nshungurezi akabwira abana ati, nimutsinda muzasabe Ntare, kujyayo ni uko wabaga waratsinze neza.”

Undi ati “No muri Rwengoro Primary School, yari mu bana ba mbere b’abahanga, ndetse iryo shuri ryabaye mu ya mbere batsindaga cyane muri Tooro.”

Usibye abazi Perezida Kagame mu buzima bw’ubuto bwe, hari n’abandi bamuzi na nyuma y’uko abaye umuyobozi. Bavuga ko ari umuntu ukunda kwicisha bugufi, usabana kandi uganira n’abantu b’ingeri zose.

Paul Kagame yavutse ari umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, abahungu babiri n’abakobwa bane kuri se Rutagambwa Rugambwa Deogratias na Asteria. 

Ni umuryango wari wishoboye mu Rwanda rw’icyo gihe dore ko wari utunze amashyo, Rutagambwa akaba umucuruzi w’ikawa ndetse n’umwe mu batangije Koperative ya Trafipro mu Rwanda.

Iminsi ya mbere ya Perezida Kagame mu Rwanda yari myiza n’ubwo ibihe igihugu cyarimo byo byari bikomeye dore ko aribwo hari hari kuvuka imvururu zishingiye ku moko n’amashyaka, byari bigamije gufasha abakoloni kwikiza ubwami mu Rwanda mu gihe ku rundi ruhande, umwami Mutara III Rudahigwa yifuzaga u Rwanda rutavugirwamo n’Ababligi.

Umuryango Kagame yavukiyemo wari abakiristu Gatolika, ndetse byatumye abatizwa mu minsi ya mbere akivuka, abatirizwa i Kabgayi ahari icyicaro cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Umuryango we wari ufite amaraso y’ibwami dore ko ku ruhande rwa Papa we, umuryango mugari akomokaho ari wo wabyaraga abagabekazi mu gihe mama we yari mubyara w’Umwamikazi Rosalia Gicanda.

Perezida Kagame avuga ko nubwo akomoka mu muryango nk’uwo ukomeye, atari byo aha agaciro kuko “ntawe uhitamo aho avukira.”

Ati “Ndi uwirata nubwo nabyo ntabyo nakora, nakwirata ibyo nagezeho ubwanjye.”

Imyaka ine ya mbere yari myiza kuri  Paul Kagame kugeza tariki 6 Ugushyingo  1961 ubwo umuryango we wahungaga kubera imvururu zari ziri mu gihugu, Abahutu bibasira Abatutsi, bakabica, kubatwikira no kubasahura.

Icyo gihe umuryango we wahunze hari igitero cyateguwe cyagombaga kuza kuwutsemba.

Mu gitabo A Conversations with the President of Rwanda cyanditswe n’Umunyamakuru François Soudan, Perezida Kagame yagize ati “Iyo ufite imyaka itatu, ine uba ufite ishusho y’ikintu cyakubayeho gikomeye. Iyo rero wongeyeho ibyo wabwiwe n’abandi, birushaho kukujyamo cyane.”

“Nibuka ko umunsi wa nyuma twatatanywaga, uwo munsi bari bari gutwika inzu, bica amatungo ndetse ubona ko umugambi wari ukwikiza abari basigaye ubundi bakaza iwacu. Ntabwo twari dutuye kure y’umuhanda.”

Umuryango wahungiye mu Mutara hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda aho mama we yavukaga, naho bakomeza kwibasirwa kugeza ubwo hafatwaga umwanzuro wo guhungira muri Uganda.

Ubuzima bwo mu buhunzi bwari bugoye muri Uganda. Perezida Kagame yibuka ko bakigera muri Uganda ahitwa Kamwezi, babanje gukodesha inzu nyuma baza kwimurwa bajyanwa rwagati muri Uganda mu nkambi z’impunzi.

Ubuzima bwari bugoye muri Uganda. Byatumye babiri muri bashiki be bagarurwa mu Rwanda kurererwa mu muryango wasigaye, abandi bana bakomeza kubana n’ababyeyi muri Uganda, batunzwe n’inkunga z’intica ntikize zatangwaga n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (HCR).

Ubwo yari ageze igihe cyo gutangira ishuri, Paul Kagame yagiye kwiga muri Rwengoro Primary School, ishuri riherereye mu Majyaruguru ya Mbarara. Nubwo ubushobozi mu muryango bwari buke, ntacyo byari bitwaye cyane kuko amashuri abanza kwiga byari ubuntu. Byahinduye isura mu mashuri yisumbuye aho byasabaga ko umuntu yirwanaho.

Se yaje gupfira mu buhunzi afite imyaka 15.

Iyi foto yafashwe mu myaka hafi 68 ishize kuko ni iyo mu Ugushyingo 1957, uhereye ibumoso Mzee Mutembe ubyara Kagame muri Batisimu, uteruye umwana ni Agnes Bezinge nyina muri Batisimu, umubyeyi we Asteria Rutagambwa na Gatarina Bushayija wari inshuti y'umuryango

Nubwo yavukiye mu Rwanda ntiyabashije kurukuriramo kubera ubutegetsi bubi bwariho
Nubwo yavukiye mu Rwanda ntiyabashije kurukuriramo kubera ubutegetsi bubi bwariho
Yaranzwe no guca bugufi mu bihe bye byo kubyiruka
Yaranzwe no guca bugufi mu bihe bye byo kubyiruka
Umwamikazi Rosalie Gicanda ari kumwe na Paul Kagame wari waje mu Rwanda kumusura mu 1977, icyo gihe Paul Kagame yari afite imyaka 20 y' amavuko
Umwamikazi Rosalie Gicanda ari kumwe na Paul Kagame wari waje mu Rwanda kumusura mu 1977, icyo gihe Paul Kagame yari afite imyaka 20 y' amavuko
Paul Kagame ari muri 27 batangije urugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi bwa Uganda
Paul Kagame ari muri 27 batangije urugamba rwagejeje Museveni ku butegetsi bwa Uganda
Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakoze ubukwe ku wa 10 Kamena 1989
Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakoze ubukwe ku wa 10 Kamena 1989
Major Paul Kagame yemeye guhara ubuto bwe aza kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu mu bihe byari bikomeye
Major Paul Kagame yemeye guhara ubuto bwe aza kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu mu bihe byari bikomeye
Major Paul Kagame ayoboye ingabo ku rugamba rwamaze imyaka hafi ine
Major Paul Kagame ayoboye ingabo ku rugamba rwamaze imyaka hafi ine
Major General Paul Kagame aganira na James Kabarebe wari mu bayobozi bakomeye ku rugamba
Paul Kagame aganira na James Kabarebe wari mu bayobozi bakomeye ku rugamba
Itangazamakuru ni imwe mu ntwaro yifashishijwe na RPF Inkotanyi mu gusobanura intego y'urugamba rwo kubohora igihugu. Aha Paul Kagame yaganiraga n'abanyamakuru ku Mulindi w'Intwari
Itangazamakuru ni imwe mu ntwaro yifashishijwe na RPF Inkotanyi mu gusobanura intego y'urugamba rwo kubohora igihugu. Aha Paul Kagame yaganiraga n'abanyamakuru ku Mulindi w'Intwari
Ku wa 19 Nyakanga 1994, Paul Kagame yarahiriye anatangira inshingano zo kuba Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo
Ku wa 19 Nyakanga 1994, Paul Kagame yarahiriye anatangira inshingano zo kuba Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo
Perezida Paul Kagame ubwo yasohokaga mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko kuwa 17 Mata 2000 amaze gutorwa n'Inteko ngo ayobore u Rwanda
Perezida Paul Kagame ubwo yasohokaga mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko kuwa 17 Mata 2000 amaze gutorwa n'Inteko ngo ayobore u Rwanda
Perezida Kagame mu 2003 yarahiriye muri Stade Amahoro imbere y'imbaga y'Abanyarwanda n'inshuti zabo
Perezida Kagame mu 2003 yarahiriye muri Stade Amahoro imbere y'imbaga y'Abanyarwanda n'inshuti zabo
Umuryango wa Perezida Kagame wari witabiriye irahira rye mu 2003
Umuryango wa Perezida Kagame wari witabiriye irahira rye mu 2003
Bamwe mu bakuru b'ibihugu bya Afurika bitabiriye irahira rya Perezida Kagame mu 2003
Bamwe mu bakuru b'ibihugu bya Afurika bitabiriye irahira rya Perezida Kagame mu 2003
Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro ye mu 2003
Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro ye mu 2003
Muri Kanama 2010 ubwo hatangazwaga ko Perezida Kagame yatsinze amatora ku majwi 93%
Muri Kanama 2010 ubwo hatangazwaga ko Perezida Kagame yatsinze amatora ku majwi 93%
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri y'imyaka irindwi yatangiye mu 2010 ikarangira muri 2017
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri y'imyaka irindwi yatangiye mu 2010 ikarangira muri 2017
Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora yo mu 2010
Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora yo mu 2010
Tariki 18 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 98,7 %
Tariki 18 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 98,7 %
Umuryango wa Perezida Kagame umuhora hafi kuri buri ntambwe ateye, aha hari mu 2017 amaze kurahirira kuyobora u Rwanda
Umuryango wa Perezida Kagame umuhora hafi kuri buri ntambwe ateye, aha hari mu 2017 amaze kurahirira kuyobora u Rwanda
Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro ye mu 2017
Perezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro ye mu 2017
Perezida Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu yatangiye mu 2024
Perezida Kagame ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu yatangiye mu 2024
Ubwo yari amaze kurahirira kuyobora u Rwanda mu 2024, Perezida Kagame yashyikirijwe Ingabo nka kimwe mu birango by'igihugu
Ubwo yari amaze kurahirira kuyobora u Rwanda mu 2024, Perezida Kagame yashyikirijwe Ingabo nka kimwe mu birango by'igihugu
Ubwo hafatwaga amashusho ya filimi mbarankuru The Royal Tour, Perezida Kagame yagaragaye akina Tennis, umwe mu mikino akunda
Ubwo hafatwaga amashusho ya filimi mbarankuru The Royal Tour, Perezida Kagame yagaragaye akina Tennis, umwe mu mikino akunda
Imikino y'amaboko, umupira w'amaguru n'izindi siporo zitandukanye byose arabishyigikira
Imikino y'amaboko, umupira w'amaguru n'izindi siporo zitandukanye byose arabishyigikira
Muri Basketball ni umukunzi wa Golden State Warriors
Muri Basketball ni umukunzi wa Golden State Warriors
Muri Nzeri 2017 Perezida Kagame atwaye igare mu ifatwa ry'amashusho filimy Rwanda Royal Tour
Muri Nzeri 2017 Perezida Kagame atwaye igare mu ifatwa ry'amashusho filimy Rwanda Royal Tour
Perezida Kagame muri siporo rusange izwi nka Car Free Day tariki 5 Gicurasi 2019
Perezida Kagame muri siporo rusange izwi nka Car Free Day tariki 5 Gicurasi 2019
Ni inshuti y'umuryango cyane
Ni inshuti y'umuryango cyane
Perezida Kagame n’umukobwa we Ange Kagame ku wa 6 Nyakanga 2019 ubwo binjiraga mu cyumba cyabereyemo ubukwe
Perezida Kagame n’umukobwa we Ange Kagame ku wa 6 Nyakanga 2019 ubwo binjiraga mu cyumba cyabereyemo ubukwe
Perezida Kagame n'umuryango we bishimira Ian Kagame wari mu ba Ofisiye bashya binjiye muri RDF ku wa 4 Ugushyingo 2022
Perezida Kagame n'umuryango we bishimira Ian Kagame wari mu ba Ofisiye bashya binjiye muri RDF ku wa 4 Ugushyingo 2022
Perezida Kagame ari kumwe n'umuhungu we, Ian Kagame (iburyo) n'abandi banyarwanda babiri basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy
Perezida Kagame ari kumwe n'umuhungu we, Ian Kagame (iburyo) n'abandi banyarwanda babiri basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy
Hamwe n'umuryango we, ibyishimo biba ari byose
Hamwe n'umuryango we, ibyishimo biba ari byose
Umunsi umwuzukuru wa Perezida Kagame amusanga ku kazi akamwibutsa gufata akaruhuko
Umunsi umwuzukuru wa Perezida Kagame amusanga ku kazi akamwibutsa gufata akaruhuko
Yizihirwa no kumarana igihe n'umuryango by'umwihariko abuzukuru be
Yizihirwa no kumarana igihe n'umuryango by'umwihariko abuzukuru be
Perezida Kagame afite abuzukuru babiri
Perezida Kagame afite abuzukuru babiri
Perezida Kagame yita ku mwuzukuru we
Perezida Kagame yita ku mwuzukuru we