Rolland yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Rebecca Fitoussi ku muyoboro wa Public Sénat, cyibanze ku mateka ye, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uruhare rwa diaspora mu kubika no gusigasira amateka y’u Rwanda ndetse na filime ‘Kwibuka’ yagizemo uruhare rukomeye.

Sonia Rolland yavukiye i Kigali ku mubyeyi w’Umufaransa n’Umunyarwandakazi. Nyuma yo kuva mu Rwanda akiri muto, yakomeje kugirana umubano ukomeye n’igihugu avukamo, haba mu bikorwa by’ubuhanzi, filime mbarankuru no mu mishinga itandukanye.

Yavuze ko umwe mu mirimo yamuhuje cyane n’urugendo rwo kongera kubaka u Rwanda ari filime mbarankuru ‘Rwanda du Chaos au Miracle’, yasohotse mu 2014, igaragaza ibyiciro igihugu cyanyuzemo mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Mu buryo bumwe, binyuze mu kazi kanjye no muri filime nakoze, nka Rwanda du Chaos au Miracle, yari filime mbarankuru ya mbere yagaragazaga ibyiciro u Rwanda rwanyuzemo mu kwiyubaka, nabonaga ari uburyo bwanjye bwo kugira icyo marira igihugu no gushyigikira uru rugendo rw’igihugu, ngaragariza n’Isi ko Abanyarwanda bari bagihagaze kandi bakomeje kwiyubaka.”

Rolland yavuze ko adasanga bigoye gutekereza ko umunsi umwe yakongera gutura mu Rwanda, cyane cyane uko abakobwa be bagenda bakura.

Ati “Kongera gutura mu Rwanda? Yego rwose. Ni ho navukiye, bityo nta kibazo na kimwe nagira mu kumva mpatuye. Gusa kugeza ubu, inshingano zanjye nk’umubyeyi zituma nkomeza kuba hafi y’abakobwa banjye, nkaba aho bumva bamerewe neza kandi bakabasha gukomeza amasomo. Ariko ubu bagenda bakura, ku buryo nshobora gutangira gutekereza ku kuba najya gutura kure yabo.”

Ugomba kugera mu Rwanda kugira ngo urwumve neza

Rolland yasubiye mu Rwanda bwa mbere mu 2001 nyuma yo gutorerwa kuba Nyampinga w’u Bufaransa. Avuga ko icyo gihe ari bwo yarushijeho kumva ko agomba kugira uruhare mu rugendo igihugu cyari kirimo rwo kwiyubaka.

Ati “Ntekereza ko muri rusange tuba dufite icyifuzo cyo kugira uruhare muri uru Rwanda rushya. Ni u Rwanda ugomba kwibonera kugira ngo wumve neza ibyo rugezeho. Iyo ugeze mu gihugu ukibonera ibimaze gukorwa kuva mu 1994, ni bwo ijambo ‘ubudaheranwa no kongera kwiyubaka’ rigira igisobanuro cyuzuye.”

“Njye nasubiye mu Rwanda bwa mbere mu 2001, nyuma gato yo gutorerwa kuba Miss France. Twasubiyeyo nk’umuryango, maze icyo gihe ni bwo nasobanukiwe neza akamaro ko kugira uruhare muri uru rugendo rwo kongera kubaka igihugu.”

Yakomeje avuga ko yumva afite ubushake bwo kuba umwe mu bagira uruhare muri iri terambere ry’igihugu.

Ati “Ndifuza kugira uruhare muri uru rugendo rwo kongera kubaka no guteza imbere u Rwanda.”

Iki kiganiro cyavugiwemo kandi kuri filime Kwibuka ya Jonas d’Adesky, aho Rolland akina yitwa Liya Teskey, umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga wo muri diaspora nyarwanda, usubira mu Rwanda agasobanukirwa amateka y’umuryango we.

Rolland yavuze ko gufatira iyi filime ahantu ndangamateka ya Jenoside no gukorana n’abarokotse Jenoside byari ibintu bikomeye byamusabye kwicisha bugufi no gukomeza kumva neza aya mateka.

Yabajijwe indangagaciro yahitamo hagati y’ubushishozi, ubwitonzi, ubutabera n’ubuhanga bwo kuvuga, ahitamo ubushishozi, abuhuza n’agaciro, ijambo Abanyarwanda bubakiyeho mu rugendo rwo kwiteza imbere no kwigira.

Ati “Mu Rwanda, ibyo tubihuza n’agaciro, ni ukuvuga kugira icyubahiro no kwigirira icyizere. Agaciro ni indangagaciro ikomeye mu Rwanda. Buri muntu agomba kwihesha agaciro, uko urwego rw’imibereho arimo rwaba rumeze kose cyangwa ibyo yaba yaranyuzemo byose. Ni ukugumana agaciro mu bihe byose. Kandi n’ubushishozi ni kimwe mu bigize iyo ndangagaciro.”

Mu bikorwa Sonia Rolland yakoze harimo Rwanda du Chaos au Miracle, Retour aux Sources, Femmes au Rwanda, ndetse ubu akaba ari umwe mu bakinnyi b’imena muri Kwibuka.

Sonia Rolland yaciye amarenga ko abana be nibamara gukura, ashobora gutura mu Rwanda
Mu kiganiro na Rebecca Fitoussi ku muyoboro wa Public Sénat