SanlamAllianz General Insurance yashumbushije abakiliya bayo bakoreraga mu isoko rya Musanze
Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze ku wa 4 Ugushyingo 2026.
Abakiliya ba SanlamAllianz General Insurance bagize ibi byago, bashumbushijwe hakurikijwe agaciro k'ibyabo bari barashinganishije.
Ntivuguruzwa Alex wari usanzwe ari umucuruzi w’imyenda y’abagabo n’inkweto yagize ati “Nahoraga nikanga inkongi y’umuriro, mpitamo gushinganisha ibicuruzwa byanjye kuko numvaga ko byampesha umutekano. Nishimiye umufatanyabikorwa SanlamAllianz itugobotse aho rukomeye, kandi n’indishyi z’ubwishingizi bampaye ziranyuze.”
Yanaboneyeho gusaba abikorera kwitabira gahunda yo gushinganisha ibyo bakora.
Undi mukiliya yagize ati “Byadushimishije kuko batweretse ko ari abagabo bavuga ibintu kandi bigasohora. Buri gihe narebaga agaciro k’ibicuruzwa byanjye, nsanga ngomba kubishinganisha kugira ngo igihe ibyago byaje ntazasubira ku isuka.”
Uwari uhagarariye Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Muhoza, Shirubwiko Emmanuel, yagaragaje ko kuba bamwe mu bari barashinganishije ibicuruzwa byabo batangiye kwishyurwa ari umukoro bahawe.
Ati “SanlamAllianz ibaye iya mbere mu kwishyura abashinganishijemo ibyabo. Ibi biraduha umukoro nka PSF wo gukangurira bagenzi bacu ko aho tugiye gukorera tugomba gushinganisha imitungo yacu nk’abikorera. Ni umukoro ukomeye cyane kandi twihaye, kandi tuzabigeraho.”
Yanaboneyeho kwihanganisha ababuriye imitungo yabo mu nkongi y’umuriro yibasiriye inyubako ya GOICO, ashimangira ko kuba bamwe batangiye gushumbushwa babikesha imiyoborere myiza y’Umukuru w’Igihugu.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri SanlamAllianz General Insurance PLC, Ngoga Alain, yagaragaje ko kwishyura abakoranye na bo mu ba mbere ari ukurushaho kubaba hafi muri ibi bihe bigoye.
Ati “Ni inshingano zacu kuba aba mbere kugira ngo tubereke ko tubari hafi, kandi twihutire kubaha indishyi zabo, kandi twari tunagamije gutuma abandi baboneraho urugero rwo gufata ubwishingizi bagashinganisha ibyabo ku buryo babaho batekanye. Abakiliya umunani twari dufite mu isoko rya GOICO bahawe indishyi z’arenga miliyoni 120 Frw kugira ngo bongere bazahure ubucuruzi bwabo.”
Ngoga akomeza avuga ko babajwe cyane no kubona igikorwaremezo nk’inyubako ya GOICO gifatwa n’inkongi, ari na yo mpamvu yabateye kwihutira kureba abakiliya babo bayikoreragamo kugira ngo bihutishe kubaha indishyi z’ubwishingizi bari barafashe.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze w'agateganyo, Munyaneza Jean Maurice, yashimye SanlamAllianz General Insurance yagobotse abakoranye na yo, asaba abikorera kwitabira gahunda yo gushinganisha imitungo yabo.
Ati “Abenshi batekerezaga uko imitungo yabo irigise, mu gihe abishinganishije bari batekanye kuko bari bizeye umwishingizi wabo. Mubaye intumwa z’abandi bikorera batagize amahirwe yo kubona uko bashumbushwa kuko batishinganishije. Mubabwire bashinganishije imitungo n’ubuzima bwabo bwite.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yabwiye abikorera bo muri iyi ntara ko inkongi yibasiye inyubako ya GOICO yasize isomo.
Ati “Turifuza ko ibi byago twagize bitatambuka gutya ahubwo twakuramo amasomo, aba bantu umunani tubonye uyu munsi batandukanye n’abarenga 1600 batari bafite ubwishingizi, bagiye kubona icyo baheraho bongere basubire mu bushabitsi. Ubwishingizi mubugire umuco utwinjiramo aho kuba itegeko.”
Guverineri Mugabowagahunde kandi yasabye abacuruzi kutagana ibigo by’ubwishingizi bameze nk’abikiza, kuko hari bamwe bagabanyiriza agaciro imitungo yabo, ahubwo bakwiriye kumenya ko hishyurwa agaciro k’ibyashinganishijwe.
Yanaboneyeho gushimira SanlamAllianz General Insurance yagobotse abayigannye ku ikubitiro, ati “Mutubereye intangarugero kandi twizeye ko n’abandi bazakurikira.”
Guverineri Mugabowagahunde yanaboneyeho kwibutsa abikorera kugira ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu guhangana n’ibyago byose no guhugurana uko hakorwa ubutabazi bw’ibanze

















Ibitekerezo 0