Iyo abajijwe impamvu yahisemo u Rwanda mu bihugu byinshi yashoboraga guturamo, asubiza ko umutekano, uburyo bwo gukora ubucuruzi no kubona ahantu yumva abana be bakurira batekanye ari byo byamukundishije iki gihugu.
Mu kiganiro na IGIHE, Elena yagize ati “Nashoboraga gutura aho nshaka ku Isi. Nahisemo u Rwanda. Nta muntu nari nzi hano ariko nabonaga ari ahantu heza kandi nashakaga ahantu hatekanye, cyane cyane hatekanye ku buryo naharerera abana.”
Elena yageze muri Afurika y’Iburasirazuba mu 2009, ubwo yari afite imyaka 20, agiye muri Uganda nk’umukorerabushake wita ku bana.
Yari yateganyije kumarayo ukwezi kumwe gusa, ariko Kampala yamubereye urugo mu myaka 12 yakurikiyeho. Yahakoreye ibikorwa bijyanye n’uburezi n’imibereho y’abaturage mbere y’uko yimukira mu Rwanda.
Avuga ko mu Rwanda yatunguwe n’isuku, umutekano n’ubwisanzure yabonaga mu buzima bwa buri munsi bw’abatuye muri iki gihugu.
Ati “Nageze hano ndatungurwa cyane. Byose byari bisukuye kandi hatekanye. Ushobora kugendana telefoni yawe nta bwoba, ndetse n’abana bawe bakagenda imbere yawe mu kayira k’abanyamaguru.”
Avuga kandi ko uburyo bwo gutangiza no guteza imbere ubucuruzi bwagize uruhare mu kumutera gukomeza gutura mu Rwanda.
Ati “Biroroshye gukorera ubucuruzi hano. Ntabwo bagushyiriraho inzitizi, ahubwo bagufasha gutangiza ubucuruzi no gushora imari mu Rwanda. Ibyo narabikunze cyane.”
Ikibazo cy’umwana we cyashibutsemo ishoramari
Nyuma yo kugera mu Rwanda, Elena yagize kibazo cyo kutabona ahantu yifuzaga kujyana umukobwa we wari ufite imyaka itatu mu kiruhuko cya nyuma y’amasomo no mu mpera z’icyumweru.
Yashakaga ahantu hatuje abana bashobora gukinira ariko baniga, aho kugira ngo bajye ahantu huzuye urusaku n’ibikinisho gusa. Ni cyo cyatumye ashinga ikigo ‘Tintin Children Center’.
Izina ‘Tintin’ ryakomotse ku izina umukobwa we yitwaga akiri muto. Ubu iki kigo cyakira abana bafite kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 10, aho bigishwa ibikorwa birimo guteka, koga, ubuhanzi, siporo, bakanakora amarushanwa atandukanye.
Elena avuga ko abana babarirwa mu bihumbi bamaze kunyura muri iki kigo yashinze hashize amezi atatu ageze mu Rwanda.
Nyuma y’imyaka itatu, ababyeyi batangiye kumusaba gushinga ishuri.
Byahuriranye n’uko impanga ze zari zigeze igihe cyo gutangira ishuri, ariko na we akumva atarabona ishuri rihuye neza n’uburyo yifuzaga ko abana bato biga.
Ni bwo yashyizeho ‘Petits Artistes’, ishuri ryakira abana kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itandatu, ryigisha mu Gifaransa n’Icyongereza kandi rikibanda cyane ku buhanzi.
Ati “Abana bavuka bafite ubushobozi buhambaye bwo guhanga. Buri gihe mbwira abarimu banjye ko bagomba kwibuka ko abana bashobora kuba bafite ibitekerezo birenze ibyacu. Iyo mushaka kuvumbura ikintu, murabareka bakayobora.”
Agendera ku gitekerezo cya ‘Canvas Approach’, cy’uko buri mwana ari igihangano kiba gikorwa, inshingano y’umuntu mukuru ikaba iyo kumuha ibikoresho, umutekano, urukundo n’ubuyobozi, aho kumugenera uko agomba gutekereza.
Elena avuga ko ashaka gukomeza kwibanda ku bana bato kuko imyaka yabo ya mbere ari yo abona nk’ishingiro ry’ubuzima bwose bw’umuntu.
Ati “Kugeza ku myaka irindwi ni bwo haba igihe gikomeye cyane. Ndashaka kubaha umusingi mwiza bazashingiraho mu buzima bwabo bwose.”
Nyuma y’imyaka ine amaze mu Rwanda, iyo asabwe kurusobanura mu magambo atatu, asubiza ko igisobanuro cy’iki gihugu ari “Amahoro, urumuri n’ubucuti.”
















Ibitekerezo 0