Ni saa saba z’ijoro. Mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, urujya n’uruza rw’abantu ruba rwagabanutse. Abenshi baba baryamye, bitegura umunsi ukurikiyeho ariko kwa Mutangana i Nyabugogo, ubuzima buba bukomeje.
Mu mwijima w’ijoro, humvikana amajwi y’abacuruzi bahamagara abakiliya, ibinyabiziga bitwaye ibicuruzwa n’abantu bihuta bajya hirya no hino. Hari abapakurura imizigo, abaranguza imboga n’imbuto, abakora serivisi zo kohererezanya amafaranga n’abahaha.
Muri urwo rujya n’uruza, abagore ni bamwe mu biganje.
Bamwe baba bahageze nimugoroba, abandi bakora urugendo rurerure bava mu bice bitandukanye bya Kigali no mu nkengero zayo. Bahahurira bafite intego imwe yo gushaka imibereho y’imiryango yabo.
Kuri aba bagore, ijoro si igihe cyo kuryama. Ni igihe cyo gukora, kwihanganira imbeho no guhangana n’ibindi bibazo bibasanga mu kazi.
Tuyishime Divine ni umwe mu bagore bahakorera ubucuruzi. Igihe twamusangaga, yari amaze ijoro ryose acuruza. Yari yahageze nimugoroba, arara acuruza ku bamotari n’abandi bantu banyura muri Nyabugogo mu masaha y’ijoro. Mu rukerera, ibicuruzwa yari afite byari byashize, ariko aho kugira ngo atahe kuruhuka, yari agiye kongera kurangura.
Ati “Njye ubu naje ejo nimugoroba naraye aha ncuruza no mu masaha ya nijoro. Ndakomeza nkacuruza, abamotari n’abandi batinze gutaha bakabigura, n’ubu byashize nsubiye kurangura.”
Tumubajije igihe abonera umwanya wo kuruhuka, igisubizo cye cyagaragaje ubuzima abayoboka ubu bucuruzi banyuramo.
Ati “Kuryama ko ntako, mba ndi gushaka amafaranga y’inzu, ubwo ndyama iyo byakunze.”
Kugera kwa Mutangana mu masaha y’igicuku si ko buri gihe byorohera aba bagore.
Bamwe baturuka kure, bagakora urugendo n’amaguru mu mwijima. Hari abahitamo kugendana mu matsinda kugira ngo bamarane ubwoba, abandi bakishyura abantu babaherekeza cyangwa bagatega moto.
Kuri aba bagore, kurangura ibicuruzwa ntibisobanuye ko byanze bikunze baza kubona inyungu. Ibiciro by’imboga n’imbuto birahindagurika, ku buryo hari ubwo umuntu arangura ku giciro runaka, hashira igihe gito agasanga ibicuruzwa bye byatakaje agaciro.
Ayingeneye Donatha, umwe mu bacururiza kwa Mutangana, avuga ko yigeze kurangura ibicuruzwa by’ibihumbi 140 Frw, ariko ataranatangira gucuruza, agasanga agaciro kabyo kageze ku bihumbi 130 Frw.
Ati “Aho n’ubwo uba wacuruje ariko biba ari ukwiyahura, uvuga uti reka mpfe gucuruza kugira ngo mbone ibirayi by’abana.”
Ijoro ryose mu kazi, mu gitondo bagatangira inshingano zo mu rugo
Bavuga ko imbeho y’ijoro ibagora, rimwe na rimwe ikabatera uburwayi, ariko bakihangana kuko aka kazi ari ko babonamo amafaranga yo gukemura ibibazo by’imiryango yabo.
Iyo umunsi utangiye, benshi mu bagore bakorera kwa Mutangana baba barangije gucuruza ariko gutaha ntibisobanuye ko bagiye guhita baryama.
Bamwe baba bagomba gutegura abana bakajya ku ishuri, guteka no gukora indi mirimo yo mu rugo mbere yo kubona akanya ko kuruhuka.
Isimbi Kelia avuga ko mu gitondo, nyuma yo kuva mu kazi, ahita atangira kwita kuri barumuna be.
Ati “Saa moya mba nageze mu rugo nkahita ntegura barumuna banjye vuba nkabajyana ku ishuri, nkagaruka nkita ku byo mu rugo tuba twasize, ubwo Mama na we aza nyuma azanye ibyo guteka.”
Kuri uyu mukobwa, amasaha abandi batangira umunsi ni yo aba asorejeho akazi ko mu ijoro, ariko akaba atangiye n’izindi nshingano zo mu rugo.
Uwimana Ernestine, ukora akazi ko gutanga serivisi z’imari za MTN, na we afite gahunda y’ubuzima igengwa n’amasaha y’ijoro.
Avuga ko ubufatanye n’umugabo we bumufasha guhuza akazi n’inshingano zo kurera abana.
Ati “Ni ukuvuga ngo amanywa yanjye ni ijoro. Kubera ko akenshi abana ni papa wabo ubajyana ku ishuri, cyakora umuto utaha kare ni njye ujya kumuzana. Ubwo mpita ndyama, umugabo wanjye aza nijoro tugategura ibyo mu rugo n’iby’ejo saa saba z’ijoro nzakenera, ubundi tukaryama.”
“Nta kazi katagaburira umuryango kabaho”
Nubwo bahura n’imbogamizi zitandukanye, aba bagore bavuga ko bishimira kuba bashobora kugira uruhare mu gutunga imiryango yabo.
Bafata akazi bakora nk’inzira yo kwigira no gufatanya n’abo bashakanye mu gushaka imibereho.
Ayingeneye Donatha avuga ko abagore badakwiye gutinya gukora akazi kubera ko gasaba imbaraga cyangwa gukoresha amasaha atamenyerewe.
Ati “Ubwo uwanga kubyuka ni uko aba afite uwo areba. Ariko na we agomba gutinyuka akamenya ko nta kazi katagaburira umuryango kabaho.”
Uwimana Ernestine na we asanga umugore akwiye gukora kugira ngo afatanye n’umugabo we kuzamura imibereho y’urugo.
Ati “Umugore agomba kuva mu rugo agakora ni cyo kintu cya mbere, kuko n’iyo muhuje amaboko n’umugabo mutera imbere. Kwicara mu rugo ntabwo ari byiza.”
Iyo Nyabugogo ikangutse, bo baba bataha
Ahagana saa moya za mu gitondo, kwa Mutangana haba hatangiye guhindura isura.
Urusaku rw’abacuruzi rugenda rugabanuka. Abari bamaze ijoro bacuruza batangira kuzinga imifuka, abandi bagaterura ibyo basigaranye bagasubira mu ngo zabo.
Abakora isuku batangira gukubura ahahoze huzuye abantu n’ibicuruzwa. Mu kanya gato, ahari haraye uruvunganzoka rw’abantu hahinduka nk’aho nta cyahabereye.
Abenshi mu batuye Kigali batangira uwo munsi batamenye ibyaharaye bibera.












Amafoto: Elie Ntirenganya





Ibitekerezo 0