Sócrates Award ni igihembo gitangwa mu birori bya Ballon d’Or, kigenewe umukinnyi wa ruhago wakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abandi no gufasha sosiyete.

Ubwo Saka yahabwaga iki gihembo, yahisemo ko mu mwanya we utibanda ku byo yakoze gusa, ahubwo awukoresha mu kumvikanisha ijwi ry’umwe mu bana ibikorwa bye byafashije.

Yagarutse ku nkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda, watangiye kugira ikibazo cyo kutabona neza afite imyaka 12.


Ubutumwa bwa Byiringiro w’imyaka 14 bwagarutse ku ngorane yahuye na zo mu myigire no mu buzima bwa buri munsi, ndetse n’icyizere yagize nyuma yo kuvurwa.

Byiringiro yatangiye guhuma afite imyaka 12 ndetse mu cyaro iwabo mu Rwanda hakaba nta mashanyarazi yahabaga, ubuzima bubakomereye.

Byiringiro yagaragaje ko ikibazo cy’amaso cyamubuzaga gukurikira neza amasomo no gukina na bagenzi be, nubwo yifuzaga kubaho nk’abandi bana.

Ati “Ndi ku ishuri ntabwo nabashaga gusoma ku kibaho ibyo mwarimu yandikaga, nkanagorwa no gukina na bagenzi banjye, kandi nashakaga gukina nk’undi mwana wese.”

Uyu mwana yashimiye BigShoe yamufashije kubona ubuvuzi yari akeneye, asobanura ko bwatumye yongera kubona neza no kugira ituze.

Ati “Ndashimira BigShoe yampaye ubuvuzi bw’amaso nari nkeneye. Uyu munsi nasoma ku kibaho n’iyo naba ndi hanze y’ishuri. Igikomeye ni uko ntagihangayitse numva ko ndi njyenyine, ubu mbayeho nk’undi mwana wese.”

Nyuma yo kuvurwa, Byiringiro yongeye kugira icyizere cyo kuzagera ku nzozi ze zo kuba umwarimu w’Icyongereza.

Ati “Nagize icyizere cy’ejo hazaza, numva nzagera ku nzozi zanjye. Umunsi umwe nzaba umwarimu w’Icyogereza. Ntekereza ko mwe muri hano mwageze ku nzozi zanyu mwari mufite mu buto, ubu nanjye nzagera ku zanjye. Imana ibahe umugisha n’ibyiringiro.”

Mu butumwa bwe, Bukayo Saka yagereranyije izo nzozi n’iz’abari bitabiriye ibirori bya Ballon d’Or bari bafite bakiri bato, agaragaza ko na we yumva ashobora kuzagera ku byo yifuza.