{Berabose Aline Joyce w’imyaka 17 y’amavuko, umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu mu mashuri yisumbuye mu kigo cyitwa “Martyrs Secondary School “, afite ibitekerezo bitandukanye agiye no kujya gusangiza urundi rubyiruko rwo hirya no hino ku isi ruzahurira muri Finland muri Kanama.}

Uyu mukobwa azahura n’urundi rubyiruko rwo hirya no hino ku isi rugera kuri 50 ruhujwe na World Network of Young Leaders and Entrepreneurs, rugasangira ibitekerezo byazagirira urundi rubyiruko akamaro mu gihe buri wese asubiye mu gihugu cye.

Mu kiganiro kirambuye Berabose yagiranye na IGIHE, yavuze ko buri mwaka ayo mahugurwa atangwa, ababishaka mu gihugu bakiyandikisha, berekana n’ibyo basanzwe bakora.

Uyu munyarwandakazi yabwiye IGIHE ko mu bintu azaratira abandi azahura nabo muri Finland, bikubiye mu bintu bitatu asanzwe akora kandi yifuza kuzakomeza gushyiramo ingufu no mu gihe cyizaza. Harimo gutanga ibitekerezo binyuze mu biganiro mpaka (Debates), kugira umuco w’ubukorerabushake, kandi agakunda no kwandika ngo ibitekerezo bye bigere kuri benshi, abinyujije ku rubuga rwe kuri internet (blog).

Ibiganiro mpaka (debates)

Kuko asanzwe ari umuyobozi wa Debating Club mu ishuri yigamo mu Mujyi wa Kigali, Berabose asanga mu kugira umuco wokujya impaka mu rubyiruko kuri gahunda zimwe na zimwe, byanafasha na Leta mu kuzishyira mu bikorwa neza biturutse mu bitekerezo by’urubyiruko.

Kwandika kuri blog

Uyu mukobwa avuga ko yicaye agatekereza agasanga mu bushobozi bwe hari umusanzu yatanga mu kwandika ibitekerezo bishobora kugirira abandi akamaro.

Kuri blog ye , avuga ko ibyo azajya atangaza harimo gushishikariza urubyiruko kuba rwatanga umusanzu mu kubaka igihugu, kandi rukagira umuco w’ubukorerabushake kuko byo nta kiguzi bibasaba.

Ubukorerabushake

Uyu mukobwa agaragaza ko yakunze kujya agira ibikorwa byo kwitanga kuko nta mafaranga byamusabaga, aho kuva yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu bihe by’ibiruhuko yajyaga afata akanya akajya gusura imfubyi n’abapfakazi ibyo bikamurutira kuguma mu rugo areba amafilme.

Urugero atanga ni nk’aho yajyaga mu Kigo cy’imfubyi kizwi mu Mujyi wa Kigali, kwa Gisimba, agafasha abana b’imfubyi kwidagaduro.

Berabose ari kumwe n'abana baba mu kigo cy'imfubyi abigisha ibintu bitandukanye
Berabose ari kumwe n'abana baba mu kigo cy'imfubyi abigisha ibintu bitandukanye

Abakiri bato hagati y’imyaka itatu n’itanu yafataga akanya akajya kubigisha uturirimbo tw’abana, akabatoza gushushanya, n’utundi dukino tw’abana, kubigisha uturimo dutandukanye nko kumesa n’ibindi. Berabose ati “Ibyo nabikoraga mu bwitange nta gihembo ntegereje.”

Mu bihe by’iminsi mikuru kandi yateguraga kujya gusura imfubyi n’abapfakazi, akabaganiriza.

Berabose yagiye kuganiriza umupfakazi
Berabose yagiye kuganiriza umupfakazi

Berabose ati “Ni ubwitange gusa nta kindi gikomeye byansabaga uretse kujya kubaganiriza kandi baba babikeneye bakumva ko batari bonyine. Ikindi nakoraga nabashakiraga impano bitewe n’ubushobozi bwanjye.”

Ibyo bitekerezo Berabose azabigaragaza muri videwo yakoze, kandi uko irebwa n’abantu benshi kuri Youtube, biri mu byamuhesha amahirwe yo kuza mu bazahembwa mu rubyiruko ruzaturuka hirya ni hino ku isi, ariko hazanasesengurwa uburemere bw’ibyo bitekerezo.