{Umwaka wa 2013 usigaje iminsi mike ngo ugere ku musozo waranzwe n'ibikorwa byinshi aho harimo abantu bagiye bigaragaza mu byiciro bitandukanye mu Rwanda ndetse bakagarukwaho cyane mu itangazamakuru. IGIHE yegeranyije 50 muri abo bigaragaje kandi bakavugwa cyane kurusha abandi bitewe n'ibyiciro baherereyemo.}

I. Ubukungu

Paul Kagame: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakoze ingendo nyinshi mu mahanga zigamije gukurura abashoramari mu gihugu.

Donald Kaberuka: Yashyigikiye imishinga yongera ingufu z’amashanyarazi nk’ibanga ryo kwihutisha iterambere muri Afrika,aho yavuzwe cyane mu binyamakuru mpuzamahanga kubera ingamaba nyinshi z’iterambere yagiye ashyigikira muri uyu mwaka nk’umuyobozi wa Banki nyafurika itsura Amajyambere.

Valentine Sendanyoye Rugwabiza: Uyu mugore wahoze ari umuyobozi wungirije w’umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, yagiriwe icyizere na Leta y’u Rwanda ahabwa ubuyobozi bukuru bw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), hafi mu mezi asoza uyu mwaka wa 2013.

Nkusi Godfrey: Kutubahiriza ikoreshwa ry’utumashini twifashishwa mu gutanga inyemezabuguzi, byatumye afungirwa imiryango n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA).

II.Politiki

Jeannette Kagame: Yegukanye igihembo mpuzamahanga kigenerwa abateza imbere umugore ndetse anagaragaza ubwitange budasanzwe mu gushyigikira gahunda yo kubanisha no kunga Abanyarwanda ya “Ndi Umunyarwanda.”

Mukabalisa Donatille: Yatorewe kuyobora Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite, akaba yari asanzwe yari umusenateri mbere yahoo.

Edouard Bamporiki: Nyuma y’ ubuzima bwe bwaranzwe n’ubuhamya burebure bw’ukuntu yabayeho mu gihirahiro n’ipfunwe ry’ibyo yabonye bikorwa muri Jenoside yakorewe abatutsi, bikorwa n’abiyitaga bene wabo, yaje kugenda azamuka mu ruhando rwa politiki ahanini ashingiye kuri gahunda ziharanira ubumwe n’ubwiyunge, maze yinjira mu Inteko Nshingamategeko y’ u Rwanda.

Louise Mushikiwabo: Yigaragaje cyane avuganira u Rwanda imbere y’amahanga ku bibazo bya Congo n’umutwe wayirwanyaga wa M23, ndetse aza kugarukwaho cyane ubwo yahagaraga ku ihame ry’u Rwanda ryo kuba rutabasha gushyikirana na FDLR, nkuko bamwe mu bakuru b’ibihugu n’amahanga bari batangiye kubizamura nk’igitekerezo bafataga ko cyaba ari cyiza.

Dr Richard Sezibera: Umunyamabanga mukuru w'umuryango wa Afurika y'uburasirazuba (EAC) yagerageje kwerekana guharanira ko ibihugu bihuriye muri EAC bikomeza kugirana umubano mwiza, nubwo byari byagiye bigaragaza intege nkeya mu gusigasira umubano wabyo n’umugambi wo kwibumbira hamwe.

Ambasaderi Robert Masozera: Uhagarariye igihugu mu Bubiligi bufite umubare munini w’Abanyarwanda ku Isi, yagize uruhare rugaragara mu kubakangurira gukunda igihugu (Patriotism).

Dr. Pierre Damien Habumuremyi: Minisitiri w'intebe w'u Rwanda, yagiye atungura ibigo byinshi bya Leta mu rwego rwo kubahwiturira gutanga serivisi inoze.

Mwenedata Gilbert: Uyu mugabo yigaragaje cyane ndetse avugwaho mu nkundura yo guhatanira umwanya mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda nk’umukandida wigenga. Yakoreshe imbaraga nyinshi ndetse ku bigaragara agaragarizwa gukundwa, gusa birangira atageze ku ntego yari yihaye.

Monique Mukaruliza: Yanenzwe imikorere nka minisitiri wari uhagarariye minisiteri y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, kubwo kuba hari imirimo imwe imureba itakozwe neza aho bamwe mu badepite mu nteko ishinga Amategeko y’uyu muryango, bageze i Kigali bakabura ubakira ndetse n’igikorwa cyari kibazanye ntigikorwe neza. Nyuma yo gukurwa kuri uyu mwanya wa minisitiri, yasabye imbabazi mu nama yagutse ya FPR/Inkontanyi, arababarirwa.

Bill Kayonga: We yari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kimwe na minisitiri Mukaruliza wari umukuriye, nawe yasabye imbabazi mu nama yagutse ya FPR/Inkontanyi kubw’amakosa ameze kimwe neza n’aya mugenzi we, nawe arababarirwa.

III. Ubutabera:

Martin Ngoga: Yavanywe ku mwanya w’ Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, asimburwa na Richard Muhumuza.

Tharcisse Karugarama: Yakuwe ku kuba minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, ntiyanahabwa iyindi imirimo, nyuma aza gusimburwa na Johnston Busingye.

Victoire Ingabire: Yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga, nyuma yo kujuririra imyaka 8 yari yakatiwe bwa mbere n’Urukiko Rukuru.

Leon Mugesera: Urubanza rwe rwibanzweho muri uyu mwaka wose, hafi ahagana mu mpera za 2013, hatangira no kumvwa abatangabuhamya mu ishinjabyaha, aho Mugesera yagaragaje kugerageza uko ashoboye kose urubanza rwe rukagorana.

Alain Mukurarinda: Yumvikanye kenshi mu itangazamakuru asubiza ibibazo bitandukanye byerekeye ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika, nk’umuntu ushinzwe kubuvugira. Ikindi kandi hafi mu mpera neza z'umwaka yatangaje ko yongeye kugaruka mu muziki ari nawo watumye amenyekana cyane nka "Alain Muku"

IV. Umutekano:

Gen Patrick Nyamvumba: Akiva mu butumwa bw'amahoro guhagararira ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani UNAMID, yahise agirwa Umugaba Mukuru w’ Ingabo za RDF asimbura by’igitaraganya Lt.Gen Charles Kayonga, wari usanzwe ari we muyobozi wa Etat Major ya RDF.

Maj Gen Jean Bosco Kazura: Atsinze ikizamini, yatorewe kuyobora ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Mali (MINUSMA)

ACP Théos Badege: Yazamuwe mu ntera mu gipolisi cy’u Rwanda, ahita anashingwa kuyobora urwego rw’iperereza (CID) muricyo. Mbere yo kuzamurwa mu ntera, Badege yari amaze igihe ariwe muvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda.

ACP Damas Gatare: Yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

V. Siporo n’imikino

Hermas Muvunyi: yavuzweho cyane kubera ko yatwaye umudali wa zahabu mu gusiganwa metero 800 ku Isi mu marushanwa y’abamugaye.

Niyonshuti Adrien: Nyuma yo kwitabira imikino ya Olempike 2012, yaguzwe n’ Ikipe ya Qhubek MTN yo muri Afrika y’ Epfo.

Hadi Janvier: Uyu musore w’imyaka 21 yitwaye neza muri Tour du Rwanda, ndetse anigaragaza muri Afurika yose, ashyirwa ku mwanya wa gatatu mu batarengeje imyaka 23 banyonga neza igare.

Niyonzima Haruna: Capitain w'ikipe y'igihugu Amavubi, yegukanye igihembo kigenerwa umukinnyi w’ umwaka mwiza muri Shampiyona ya Tanzania, akinamo, gihwanye na miliyoni eshanu mu manyarwanda.

VI. Ikoranabuhanga n’Ubumenyi

Clarisse Iribagiza: Ni umwe mu rubyiruko rwishyize hamwe rukabasha gutangiza isosiyete iHills muri 2011 yaje kubyara Hehe Ltd ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho rishingiye kuri telefoni ngendanwa, uyu mwaka wa 2013, yabashije kuba umwe mu bagaragye cyane ahabwa ibihembo birimo n’ikigenerwa urubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa, ndetse no kugenda avuga uburyo ikoranabuhanga ritera imbere mu Rwanda ridasize n’igitsinagore.

Esther Mbabazi: Niwe munyarwandakazi wa mbere wamenyekanye nk’umupiloti utwara indege ya gisivile, bw’ icyo gikorwa yanahawe igihembo kigenerwa bamwe mu rubyiruko rwigaragaje rukora ibikorwa by’indashyikirwa n’ingirakamaro mu 2012 cyatanzwe na Imbuto Foundation.

VII.Muzika

Stromae: Umwe mu bahanzi mpuzamahanga bafite inkomoko mu Rwanda bavuzwe cyane, uyu mwaka wa 2013 kurusha indi myaka yabanje, ndetse n’indirimbo ze zirakundwa bidasanzwe cyane cyane iyiswe “Formidable”, n’indi yitwa “Papaoutai”.

Riderman: Niwe muhanzi wabashije kugaragazwa nk’uwari ukunzwe cyane mu gihugu muri uyu mwaka, aho yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribayeho ku nshuro ya 3 kuva muri 2011.

King James: Uyu muhanzi nyarwanda nawe wegukanye Guma guma yari yabanje muri 2012, yakoreye ibitaramo byinshi ku mugabane w’ Uburayi, aho yanitabiriye Rwanda Day ya London 2013.

Makanyaga Abdul: Uyu musaza uzobereye mu njyana yo hambere yiswe igisope, muri uyu mwaka yavuzweho cyane ndetse aranigaragaza, asubiramo zimwe mu ndirimbo ze zo hambere akazikorana n’abahanzi b’ubungubu, ku buryo byamugaruye mu ruhando rwa muzika nyarwanda akabasha no gukundwa n’abakiri bato bamumenye bitewe n’izo ndirimbo.

Patrick Nyamitari: Yaserukiye igihugu muri Kenya mu marushanwa TFP6, gusa ntiyabasha kwegukana iri rushanwa kuko yaje kuvamo ryegereza ku musozo waryo.

Mani Martin: Yitabiriye amarushanwa Mpuzamahanga ya Prix Decouvertes RFI 2013, hamwe n’itsinda ry’abandi basore barimo n’umenyerewe ku njyana gakondo n’imisokoreze y’amasunzu bihoraho, Ras Kayaga, ndetse babasha kwegukanamo igihembo cya gatatu.

Hari kandi Aba bahanzi 3 bubatse ingo mu buryo bwemewe n’amategeko, ari bo
Tom Close, Producer BZB, na Ziggy 55.

VIII. Inkinamico, imideli na Sinema

Mutesi Aurore Kayibanda: Nyampinga w’u Rwanda 2012, yahagarariye u Rwanda mu mahanga atandukanye, mu marushanwa ya ba nyampinga, haba Brazaville, ndetse n’i Minsk muri Bielorussie/ Belarus mu Burayi bw’uburasirazuba.

Arthur (Rutura): nawe yigaragaje cyane nk’umunyarwenya, ushaka no kubiteza imbere mu myidagaduro y’u Rwanda.

Denis Nsanzimana (Rwasa): Nk’umukinnyi wa filim wamenyekanye cyane mu yiswe Rwasa, nawe yavuzweho cyane muri uyu mwaka.

IX. Abagaragaye mu tuntu tudasanzwe

Dr Alfred Paul Yahn: Umudage uzwi ku izina rya “Mon Ami” yagaragaye mu bibazo by’ibirego bijyanye n’abamushinjaga ubutinganyi, ndetse bakaza no kubizira bagafungwa kuko bahamwe n’ibyaha by’ubutekamutwe n’iterabwoba kuri uwo musaza w’Umudage utera inkunga mu buvuzi mu Rwanda ndetse akagira n’abana afasha mu mibereho yabo.

IX. Abitabye Imana

Brig Gen Dan Gapfizi: Yitabye Imana azize impanuka y’imodoka, ashyingurwa mu cyubahiro n’umuryango we ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwifatanya n’umuryango we.

Miss Linah Keza: Umunyamidelikazi w’Umunyarwanda yarishwe bivugwa ko yishwe n’umugabo we babanaga mu Bwongereza.

Diane Mirimo: Nawe yarishwe, yicwa n’umugabo we babanaga mu Bubiligi, biza no kwemezwa na nyiri ugukora icyaha arabyiyemerera imbere y’urukiko, kandi uyu mugore yari yaramaze ukwezi kurenga yaraburiwe irengero, umurambo we uza gutoragurwa mu kagezi k’aho mu Bubiligi.

X. Itangazamakuru

Marie-Louise Uwizeyimana: Uyu munyamakurukazi niwe usoje umwaka wa 2013, agizwe umunyamakuru mwiza wigaragaje cyane mu marushanwa yari yateguwe na RGB ndetse n’amashyirahamwe n’imiryango by’abanyamakuru mu Rwanda.

Munyarukumbuzi Emmanuel: Yakoze ikiganiro cyiza kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Icyitonderwa: Uru rutonde ntabwo rukurikije aba bantu ko haba hari uburyo twabashyizeho bakurikirana. Ni 50 gusa bidakurikije inomero.