IGIHE

Ibintu bitangaje byaranze urubanza rwa Mugesera umaze imyaka 14 agaruwe mu Rwanda (Video)

0 25-01-2026 - saa 08:01, IGIHE

Saa Tanu n’igice z’ijoro ryo ku wa 24 Mutarama 2012, indege yari itwaye Dr Leon Mugesera yari ikandagije amapine ku butaka bw’u Rwanda ivuye muri Canada aho uyu mugabo yari amaze imyaka.

Indege yari ayirimo wenyine n’abamuherekeje, kugira ngo akurikiranweho ibyaha byo gushishikariza Abahutu b’intagondwa kwica Abatutsi.

Uyu mugabo akigezwa mu Rwanda, amaso yose yahanzwe ubutabera kuko yari ahageze yoherejwe n’ubutabera bwa Canada ngo akurikiranweho ibyaha yakoreye muri mitingi ya MRND ku Kabaya mu 1992.

Muri iki cyegeranyo uramenya bimwe mu byaranze urubanza rwe. Uburyo yajujubije inshuro zitabarika abacamanza, uburyo yateranaga amagambo n’abamushinja, uburyo yangaga kuburana n’ibindi.

Ni rumwe mu manza za Jenoside zikomeye zaburanishijwe mu Rwanda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza