Abanyamuryango b’itsinda Abadahogora ryo mu Murenge wa Bumbogo, bararira mu myotsi nyuma yo kujya kugabana amafaranga bizigamye bari bazi ko agera kuri miliyoni 18 bagatungurwa no gusanga hari miliyoni eshanu zonyine.
Zari impaka ndende hagati y’abanyamuryango b’itsinda Abadahemuka rimaze imyaka irindwi rihuriwemo n’abaturage batandukanye bo mu Kagari ka Nyabikenke, ubwo tariki ya 24 Ukuboza 2015, bajyaga kugabana amafaranga bizigamye n’inyungu zayo bakayabura.
Umwe mu banyamuryango yabwiye TV1 ko batizihije iminsi mikuru uko babyifuzaga kubera iki kibazo.
Yagize ati “Batubwiye ko amafaranga atabonetse ngo hari miliyoni eshanu gusa, noneho dutabaza Polisi, bukeye barabarekura bababwira ko bagomba kuza bakaduha amafaranga yacu.”
Icyakora ngo komite y’iri tsinda imaze guterana, umubitsi yabashije kugaragaza miliyoni eshanu ko ari zo abitse zonyine, maze bazigabanya aba baturage, aho buri munyamuryango yasubizwaga ayo yizigamye inyungu zitarimo.
Gusa ariko bamwe basohokaga bishimye abandi bababaye, hari n’abahisemo kudafata aya mafaranga kubera ko atari yo bizigamye.
Umuyobozi w’iri tsinda Ngirabaziga Théobald, yavuze ko batunguwe no kumva umubitsi avuga ko ari miliyoni eshanu zonyine abitse, kandi yakabaye nibura abitse miliyoni 18.
Yagize ati “Ikosa twakoze ni ukubika amafaranga kuri konti (compte) y’umubitsi, aho gufunguza konti yihariye y’iri tsinda.”
Umubitsi ariko avuga ko atemeranya n’ibivugwa na Perezida w’iri tsinda, ku mubare w’amafaranga abitse.
Ati”Hari abantu bazanaga amafaranga bakayaha perezida n’umunyamabanga njyewe bakanzanira ngasinyira ayo bampaye.Ayo nari mfite ni miliyoni eshanu, zagombaga kuba ari miliyoni 17, ubwo ayandi ni bo bayafite.”
Nubwo abaturage bashaka inyungu ku mafaranga bizigamye, ngo ntibigeze babwirwa amafaranga bungukirwa ku ijana kuva ari tsinda ryatangira, uretse kuba barabonaga bahabwa amafaranga arenze ayo baba barizigamye. Gusa ngo basezeranyijwe ko bazahabwa amafaranga y’inyungu tariki ya 18 Mutarama 2016.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!