Dr. Antoine Mugesera uri mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda agiye kumurika igitabo kigaragaza igishobora kuba umuti w’ikibazo kimaze igihe cyo kwibasira Abanye-Congo b’Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda n’uburyo hirengagijwe nkana umuzi w’ikibazo bituma kidakemuka.
Ni igitabo kiri mu rurimi rw’Igifaransa yise ‘Le génocide prolongé. Paix dans la région des Grands Lacs, Essai d’analyse’.
Iki gitabo kuri ubu cyanamaze gushyirwa mu Cyongereza, gifite amapaji 172 ndetse ibice byacyo byose byanditswe n’abanditsi bane barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène.
Inyandiko yacyo kandi igiye gutangazwa mu Kinyamakuru nyarwanda kitwa La Revue Dialogue cyandika mu Gifaransa inyandiko z’ibitekerezo n’ubusesenguzi bwa gihanga ndetse Dr. Mugesera asanzwe ari umwe mu banditsi bacyo.
Iki gitabo kizamurikirwa i Kigali ku itariki 25 Nzeri, kigizwe n’ibice bine by’ingenzi harimo ikivuga uburyo Ubukoloni muri RDC bwabaye intangiro y’ivanguramoko n’ibindi bibazo bya politiki.
Harimo kandi ikivuga umuti ku bwicanyi bukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, Ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki gihugu, n’ukuboko kw’abiyita impuguke bagasubiza ibyo muri RDC irudubi.
Dr. Mugesera we wanditse ku gice kivuga ku muti ukwiye ku bwicanyi bumaze igihe bukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, yavuze ko impamvu nyamukuru yo kwandika kuri iyi ngingo ari uko asanga nta gikozwe ibibera muri iki gihugu byazageza kuri Jenoside rurangiza, yemeza ko yanatangiye gukorwa.
Ati “Mu Burasirazuba bwa Congo hari ibimenyetso bigaragaza ko hari abantu bashobora kwicwa bakorewe Jenoside kandi ni Abanyamulenge bavuga Ikinyarwanda n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyepfo. Hari Jenoside iri gukorwa bucece.”
Aha yasobanuye ko n’ubundi Jenoside yibasira abo muri bu bwoko imaze igihe ikorwa ashingiye ku bagiye bicwa ntihagire ubiryozwa kandi ubutegetsi bwa RDC bubibona ndetse imvugo za bamwe mu bayobozi b’iki gihugu zikabigaragaza.
Yagaragaje ko rero iki gitabo cyangwa iyi nyandiko ku bazayisomera kuri La Revue Dialogue bigamije kwereka abafata ibyemezo cyane cyane Umuryango Mpuzamahanga ko amazi yatangiye kurenga inkombe muri RDC.
AFC/M23 ishobora kuba igisubizo
Dr. Mugesera muri iki gitabo agaragaza ko kugira ngo ikibazo cyo kwibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda gikemuke bisaba ko RDC ibona abayobozi barajwe ishinga no kunga abaturage no guharanira inyungu za bose.
Icyakora asanga ubutegetsi buyiyoboye uyu munsi ubwo bushake ntabwo bufite ku buryo byabasaba ko habanza kubaho impinduka. Mu gihe ibyo byaba bidakozwe yagaragaje ibintu bine bishobora gukemura iki kibazo.
Kimwe muri byo ni ukuba umutwe wa AFC/M23 utanga icyizere kigaragaza ko urajwe ishinga no kunga abaturage kurusha ikindi cyose bigashimangira ko gushinga ubutegetsi buhamye wabishobora kandi ukayobora neza.
Ati “Ahantu AFC/M23 yafashe hose abaturage nta kizabo bafite. Bigaragaza ko irajwe ishinga no guharanira uburenganzira bw’abaturage atari inyungu z’imitungo.”
Aha yagaragaje ko ibi byakorwa mu nzira zirimo kuremamo RDC Igihugu kigizwe n’Intara cyangwa Leta zigenda nk’uko muri Amerika bimeze cyangwa kwiyomora kw’Intara za Kivu zombi nk’uko mu 2011 byagenze kuri Sudan.
Uyu mwanditsi yagaragaje ko amahoro muri RDC hari benshi batifuza ko abaho bitewe n’inyungu bafite, agasanga kugira ngo AFC/M23 igire icyo igeraho kirambye biyisaba ingufu nyinshi no kugira ngo idatsinsurwa.
Ati “Birayisaba ingufu zikomeye kuko niyo waba ufite ukuri nta ngufu ntiwumva. AFC/23 nigira ingufu bizakunda kuko Abazungu ntibareba ukuri bareba inyungu zabo. Nikora ku buryo idatsindwa ngo igende bazakorana imishyikirano baganire ariko nibashobora kubona bayiciye intege bazayitsindana n’ukuri kwayo.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!