Umunyarwanda Francine Umutesi, w’imyaka 33 urangije muri Kaminuza ya University of Technology muri Polonye aho yavanye impamyabumenyi mu by’ubuzima (Biomedical Engineering), ubu akaba akomeje icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Cark University Poland aho akurikiranye amasomo ku by’imicungire y’ubuzima (Health Management), yanditse igitabo yise “Forgiveness… The Rwandan Way” kivuga ubuzima bw’umuryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro na IGIHE ku byerekeranye igitabo (…)
Umunyarwanda Francine Umutesi, w’imyaka 33 urangije muri Kaminuza ya University of Technology muri Polonye aho yavanye impamyabumenyi mu by’ubuzima (Biomedical Engineering), ubu akaba akomeje icyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Cark University Poland aho akurikiranye amasomo ku by’imicungire y’ubuzima (Health Management), yanditse igitabo yise “Forgiveness… The Rwandan Way” kivuga ubuzima bw’umuryango we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro na IGIHE ku byerekeranye igitabo cye, Umutesi avuga ko kivuga ku buzima bw’umuryango we, mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yifashijije ubumenyi kavukire, ubwo yakuye mu mashuri, mu bitabo asoma ndetse n’infashanyigisho yagiye akura mu ngando zitandukanye yitabiriye, yerekana ukuntu ubuzima bw’Abanyarwanda butari bworoshye kuva mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi, yerekana ihohoterwa ryakorerwaga Abatutsi guhera muri 1959 kugeza ubwo benshi muri bo bahunga igihugu cyabo.
Umutesi akomeza yerekana ko we n’abavandimwe be bavukiye mu mahanga na ho bakaba batari bahamerewe neza kuko bafatwa nk’abanyamahanga. Yerekana akababaro k’umuryango we w’abantu barenga 100 biciwe ku Kibuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ati “benshi bishwe ntaranababona n’amaso, bikarushaho kuntera agahinda”.
Mu gitabo cye yagarutse mu gihe umuryango we wataha ugarutse mu Rwanda muri Kanama 1994, yerekana akababaro yagiye aterwa n’ibyo yabonaga mu nzira baciyemo nk’i Nyamata mu Bugesera, aho basanze igihugu bari batashyemo cyari cyabaye imirambo n’amatongo.
Akomeza agira ati “Abanyarwanda b’intwari badusubije agaciro nk’Abanyarwanda, baduha igihugu ubu tukaba twarongeye kugira aho twita iwacu, bakatuvana ishyanga tugasubizwa icyubahiro n’ubumuntu. Ubu bakomeje no kudushishikariza gusigira abazadukomokaho igihugu kirangwamo amahoro, nta gushyigikira imbere ibitandukanya.”
Aha agaruka ku buryo Abanyarwanda bababariranye hagati yabo bakaba babanye mu mahoro ndetse bagafashanya mu guteza imbere igihugu cyabo.
Igitekerezo cyo kwandika Umutesi avuga ko cyaje ku mpamvu y’uko n’ubusanzwe akunda gusoma ibitabo, ati “mu mwaka wa 2009 ngiye kwiga muri Polonye, abantu bajyaga bambaza kenshi igihugu nturukamo, nkababwira ko ari u Rwanda, bakambaza ibibazo byinshi byerekeranye na jenoside, bibaza niba amahoro yaragarutse mu gihugu, bakambaza niba ndi Umuhutu cyangwa Umututsi n’ibindi. Nyuma naje kumva ijambo rya Perezida Paul Kagame wavuze ko ari twe tugomba kubara inkuru yacu aho kugira ngo abandi bayitubarire nabi (“If we don’t tell our story, somebody else will do it the wrong way”). Nibwo nabaye nk’ukangutse mpita mfata muri gahunda gushyira hamwe ibitekerezo nari naranditse nkabibika, mpitambo kubisangiza abandi mu gitabo cyanjye “Forgiveness… The Rwandan Way”.
Yanavuze ko iki gitabo acyanditse yifuza kubwira abantu batazi amateka u Rwanda rwaciyemo n’aho rwigejeje ubu, avuga ko bishobora no gufasha cyane igihugu yigamo nka Polonye na cyo cyaciye mu mateka mabi.
Iki gitabo kiri mu rurimi rw’icyongereza, Umutesi akavuga ko ateganya kugishyira mu Kinyarwanda, Igipolonye n’Igifaransa.
Kiboneka kuri internet ku www.amazon.com cyangwa http://bookstore.authorhouse.com/Products/SKU-000923973/FORGIVENESS-THE-RWANDAN-WAY.aspx
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!