Umunyarwandakazi Amelberge Nyagatare yashyize ahagaragara igitabo cye cya mbere cy’amateka y’ubuzima (memoir) yise “The Roads That Found Me”.
Kigaruka ku rugendo rwe rw’ubuzima rwaranzwe n’umuryango, amashuri, amateka y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’ingaruka zikomeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ku buzima bwe.
Iki gitabo cyasohowe n’inzu itunganya ibitabo ya ‘Éditions Dady de Maximo – Akagozi ka Bugingo Kabuza u Rwanda Gucika’, kikaba kiboneka kuri Amazon, mu buryo bw’igitabo gifatika (hardcover) ndetse n’icyo kuri murandasi (digital), guhera ku wa 28 Ukuboza 2025.
Mu iriburiro iki gitabo cyanditsweho amagambo ya Dr Sila Cehreli Mushaka – Muzi w’Inkotanyi, afatanyije na Kirk Paschal, bagaragaza ko ari igitabo kigaragaza urugendo rw’umuntu umwe ariko kikavugira benshi, by’umwihariko abahuye n’amateka akomeye y’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Iki gitabo gisesengura ubuzima bwa Amelberge kuva akiri umwana, akurira mu Rwanda mu muryango mugari urangwa n’urukundo, icyubahiro n’amahame atavugwa ariko yubahirizwa.
Se agaragazwa nk’inkingi y’ubwishingizi n’icyizere, mu gihe nyina Cassilde ahagararira mu kwitanga no kwihangana, akigisha ko amahoro yo mu rugo rimwe na rimwe ashingira ku byo umuntu ahisemo kutavuga.
Inkuru igenda yimukira i Bujumbura mu Burundi, mu mpera z’imyaka ya 1980, ahagaragaraga amahoro yo hanze ariko mu by’ukuri harangwa umutekano mucye n’ihungabana rya politiki.
Ni muri urwo rwego Amelberge yatangiye kwiga amategeko muri Kaminuza y’u Burundi mu 1989, atangira gukura mu gihe akarere kari mu bihe by’ihangana rikomeye.
Iki gitabo kigaragaza uko ubuzima bw’umuntu ku giti cye bushobora kubumbatirwa n’imiterere ya politiki n’amateka, kabone n’iyo umuntu yaba akiri muto atabifiteho ubushobozi bwo kubisobanukirwa.
Ni inkuru y’icyizere, kwibaza uwo uri we, no kongera kwiyubaka nyuma yo guca mu bihe bikomeye.
Mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasize Amelberge Nyagatare abuze se, mukase, abavandimwe barimo uwitwaga Chantal, Clémence, Cécile na Diane, ndetse na musaza we Richard n’abandi bo mu muryango.
Ibi byago bigaragazwa mu gitabo, nk’igice gikomeye cy’amateka ye, ariko ntibibe ari byo bigize ishingiro ryose ry’inkuru.
Nyuma yo kwiga amategeko, Amelberge Nyagatare yakomeje urugendo rwe rw’akazi hagati ya Afurika n’i Burayi, yibanda ku bikorwa by’ubugiraneza, iterambere ry’abaturage no guhuza abantu n’umuco.
Ubu agabanya igihe cye Autriche na Afurika, akora mu bijyanye no kwigisha, kwandika no gufasha urubyiruko.
Iki gitabo cyanashyigikiwe n’umuryango Ishami Foundation, ukorera mu Bwongereza no mu Rwanda, wagize uruhare mu kwandika igice gisobanura mu buryo burambuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi (mbere, mu gihe na nyuma yayo), no gushyigikira abarokotse Jenoside gusangiza ubuhamya bwabo mu mashuri n’amakaminuza.
“The Roads That Found Me” ni igitabo cyuzuyemo isomo ry’uko urukundo, ukwihangana n’ukwemera bishobora gutsinda, kikaba cyitezweho kuba igikoresho cy’ingenzi mu gusigasira amateka no gutanga icyizere ku banyuze mu bihe bigoye.
Ushaka iki gitabo wakanda hano
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!