IGIHE

Ibitabo bibiri bya Kanakuze Jeanne d’Arc byinjijwe mu nteganyanyigisho ya REB

0 14-10-2024 - saa 08:10, Léonidas Muhire

Ibitabo bibiri by’umwanditsi akaba n’umurezi Kanakuze Jeanne d’Arc, byamuritswe ku mugaragaro nyuma yo kwinjizwa mu nteganyanyigisho y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB).

Ni ibitabo bibiri birimo icyitwa Indangagaciro mu Bana Bato kigenewe abana biga mu mashuri abanza n’ikindi kitwa ‘Uwera Urugero Rwiza’ kigenewe abato n’abakuru.

Ibi bitabo byombi byamaze gushyirwa mu nteganyanyigisho ya REB kugira ngo abana batangire kubikoresha.

Ubwo yamurikiraga ibyo bitabo mu Isomero Rusange rya Kigali, Kanakuze yavuze ko icyamuteye kubyandika ari ubutumwa yashakaga gutanga by’umwihariko ku bato ndetse no kubakundisha umuco wo gusoma.

Yagize ati “Nabonye mu muryango nyarwanda abantu badakunda gusoma no kwandika ndavuga nti ‘reka mbihere mu mizi mu bana wenda bakura babizi’. Natekereje ku ndangagaciro ngira ngo mbatoze gusoma ariko ibintu byiza kandi by’ingirakamaro. Indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda zose sinazirondoye ariko narebye iz’ingenzi mbona buri munsi aho baba bari badafite”.

Yakomeje agira ati “Nk’imwe mu ndangagaciro navuzeho ni ugushimira aho usanga muri iyi minsi abantu batakibikora. Usanga icyo umuntu akoreye undi yakabaye amushimira ahubwo abifata nk’aho byari inshingano ze kugikora. Nashakaga ko abana bakurana uwo muco”.

Kanakuze yakomeje avuga ko igitabo cya kabiri yise Uwera Rugero Rwiza cyo yacyanditse nyuma yo kwitegereza imyitwarire iranga umuryango mugari muri iyi minsi aho usanga uburere bwarabaye bukeya.

Kanakuze yasabye ababyeyi gukundisha abana gusoma kandi bakabifata nk’inshingano kuri bo ku buryo babahamo imikoro kandi bagakurikirana ko bayikora kugira ngo babashe kubigira umuco.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson yashimye umusanzu w’umwanditsi ndetse akangurira abantu kwandika ibitabo bishyirwa mu nteganyanyigisho.

Ati “Iyo tubonye umwanditsi wandika igitabo cyunganira integanyanyigisho dufite tucyakirana yombi. Ibyo Kanakuze yakoze biri gutanga umusanzu ariko ni n’umwanya mwiza wo gushishikariza abandi bantu bose ko iyo batugannye dushyigikira ibitabo byabo kandi tubafasha kubikundisha abasomyi duhereye ku banyeshuri dufiteho inshingano”.

Dr. Mbarushimana yongeyeho ko ibitabo REB ishyigikira ari ibijyanye n’integanyanyigisho y’icyo kigo.

Ubwo ibyo bitabo byamurikwaga hatanzwe ibiganiro ku buryo bwo gukundisha abato gusoma
Uwera Urugero Rwiza cyanditswe kigamije kwigisha abantu kubera abandi urugero
Kanakuze Jeanne d'Arc yavuze ko ashaka gukundisha abato umuco wo gusoma
Dr. Mbarushimana Nelson yasabye abanditsi kwandika n'ibitabo bijya mu nteganyanyigisho
Iki gitabo gikubiyemo indangagaciro zikwiye Umunyarwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza