Umunyamakuru Bob Woodward agiye gushyira hanze igitabo gishya yise ‘War’, kirimo amabanga y’abayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika vuba aha barimo na Donald Trump wahoze ari Perezida, n’uburyo yigeze koherereza ibipimo bya Covid-19 Vladimir Putin w’u Burusiya.
Inkuru za bimwe mu bikubiye muri icyo gitabo zagiye hanze kuri uyu wa Kabiri, zitangajwe na CNN ndetse na The Washington Post.
Bavuga ko ubwo Trump yohererezaga Putin ibipimo by’icyorezo cya Covid-19, Putin yamubujije kubitangaza.
Ati “Ntugire uwo ubibwira ko wazinyoherereje. Ntabwo nshaka ko ugira uwo ubibwira kuko abantu ni wowe bazarakarira, njye ntacyo biba bibabwiye.”
Binavugwa ko Trump nyuma yo kuva ku butegetsi mu 2021, yavuganye na Putin inshuro zirindwi kuri telefone.
Ibinyamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko Dmitry Peskov uvugira Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, yemeje iby’ibipimo bya Covid-19 Trump yohereje, gusa ahakana ibyo kuba barakomeje kuvugana kuri telefone nyuma yo kuva ku butegetsi.
Steven Cheung , Umuvugizi w’ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump yahakanye ibikubiye mu gitabo cya Woodward.
Ibindi bivugwa muri icyo gitabo ni uburyo Perezida Joe Biden yarakajwe n’imyitwarire ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu mu ntambara bahanganyemo n’umutwe wa Hamas.
Biteganyijwe ko igitabo cya Woodward kizajya hanze mu cyumweru gitaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!