Umuhoza Barabara yagaragaje ko kimwe mu bintu bigora abatandukanye n’abo bashakanye harimo n’uburyo sosiyete ibafata ibituma no gukira ibyo bikomere byo gutandukana no kongera kubaka ubuzima bwabo bibagora.
Yabivuze ku wa 18 Nzeri 2026, ubwo yamurikaga igitabo cye yise ‘The Comeback’, kivuga ku buzima bwe cyane cyane nyuma yo gutandukana n’uwo bashakanye.
Umuhoza yagaragaje ko abantu batandukanye n’abo bashakanye bagira umutwaro wo kumva ikintu bashyizemo imbaraga n’amarangamutima cyanze.
Ati “Ntawujya gushinga urugo ateganya kubivamo keretse ababigize ubucuruzi aho ashinga urugo bakavanga umutungo nyuma y’imyaka ibiri bagatandukana ugasanga ashatse undi na we nyuma y’imyaka ibiri bagatandukana ku buryo mu myaka icumi usanga umuntu afite imitungo myinshi. Ariko muri rusange nta muntu ukora ubukwe avuga ngo ibi bintu ntibizakunda kuko ubushyiramo umutima, imbaraga, ubwenge, niba warigize umugisha wo kubyara ugashyiramo n’umubiri wawe.”
Yavuze ko umwanzuro wo gutandukana n’uwo mwashakanye uba utoroshye umuntu afata mu rushako bityo bidakwiye ko umuntu wawufashe aterwa ipfunwe na wo.
Ati “Dufite Ikibazo, abantu bararushye, abantu bararemerewe, kandi hejuru y’ibyo byose bagendana ipfunwe. Hari umuntu nabwiye nti ariko se n’umuntu wakoze Jenoside muri iki gihugu yarababariwe yaratashye, yasubijwe mu buzima busanzwe. N’abavuye muri FDLR basubizwa mu buzima busanzwe. None umuntu uvuye mu rugo ni we wikoreye isoni n’ipfunwe, ntabwo ari ibintu biba byumvikana.”
“Nabo bakeneye gufashwa, bakeneye kuganirizwa kandi dukeneye guhindura imyumvire dufite ku kintu cyo gutandukana. Kubera ko abantu bazahura kandi abantu bose babanye babashobora gutandukana itandukaniro ni imyanzuro bafata gusa.”
Umuhoza yemeje ko ari yo mpamvu mu gitabo cye harimo inkuru nyinshi zigira inama urubyiruko cyane cyane abatarashaka kugira ngo bumve neza icyo gushaka bivuze n’icyo bagiye gukora.
Ati “Iyo abantu bagiye kubana bababwira ko ubukwe ari bwiza, ari ijuru ku Isi, ariko ni ibyo gusa batubwira. Ntabwo bababwira ko muzihanganirana, ntabwo bababwira ko uzihanganira ihungabana mugenzi wawe azanye, uzihanganira imyumvire ye kuko ntimutekereza kimwe, ntimwarerewe hamwe, n’ibindi nk’ibyo. Ntabwo mubwirwa ibintu byinshi ku rugo ahubwo mubana muzi ngo ngiye kubana n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.”
Akomeza ati “Buriya abashakanye bapfa utuntu duto, bapfa umugore watinze yisiga make-up umugabo amutegereje mu mudoka, bapfa ko nasabye ko untekera ibishyimbo uteka amashaza, n’ibindi bintu nk’ibyo. Ariko hari ibyo ubona ukumva ko ntukekanye, aho niho umenya ko urugo rwawe rufite ikibazo.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuliza Mireille, yagaragaje ko mu buzima busanzwe ibindi bintu byose mu buzima umuntu yigishwa kubikora ariko kubana neza n’uwo mwashakanye ndetse no kuba umubyeyi mwiza ari umurimo utoroshye kandi umuntu asabwa kwiyigisha bityo abantu bakwiye koroherana.
Ati “Kuba umugore mwiza ni umurimo wikoramo, kuba umugabo mwiza utaha bagasusuruka ni umurimo wikoramo byagera ku kuba umubyeyi bikaba akarusho kuko muba mugomba guhuza imbaraga mu kurera uwo mwana. Kuko ni bwo buryo bwonyine dufite tuvuga ngo twubatse Abanyarwanda tuzasigira izi nshingano nabo babyaye.”
Agaragaza ko abantu bakwiye kwicara bakigisha urubyiruko cyane cyane icyo urugo ari cyo kuko urugo rwubakwa na babiri.
Ati “Hari abagabo bacyumva ko gukangarana mu rugo aribyo kuba umugabo, ariko dukwiye kwicara tukareba ese kuba umugabo n’iki? Wa mwana w’imyaka 15 turi kurera yumva kuba umugabo ari iki? Dukwiye kwicara tukareba ni ibiki bidakwiye ndetse n’ibyo dukwiye gutiza umurindi tuvuga tuti ibi ni byiza nibigumeho ariko bikajyana no kuba umugore mwiza.”
The Comeback ni igitabo gikubiyemo inkuru zitandukanye zigisha urubyiruko bimwe mu byo batabwirwa ku bijyanye n’urushako, ndetse kigatera imbaraga abageze aho urugo rwanga bagatandukana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!